Donald Trump yeretse amashusho ateye ubwoba Perezida wa Africa y’epfo

Yisangize abandi

Perezida wa Amerika Donald Trump yatamaje mugenzi we Cyril Ramaphosa wari waje mu ruzinduko i Washington maze imbere y’abanyamakuru ati “abantu bahunga Afurika y’Epfo kubera umutekano wabo … ubutaka bwabo burafatwa kandi akenshi baricwa”.

Ariko Cyril Ramaphosa ntiyemeranya niyi mvugo ya Donald Trump nubwo yeretswe Videwo igaragaza ibimenyetso simusiga. Donald Trump ntaguca kuruhande yashyize hanze Afurika y’Epfo mu biganiro na mugenzi we Cyril Ramaphosa muri White House, maze ashyiramo videwo bivugwa ko igaragaza ibimenyetso bya Jenoside ikorerwa abahinzi bera mu gihugu cya Afurika.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, wari wakiriye umuyobozi Cyril Ramaphosa mu biro bya Oval, yavuze ko aya mashusho yerekanaga imva y’abahinzi b’abazungu barenga igihumbi kandi ati “ni ibintu biteye ubwoba … Sinigeze mbona ibintu bimeze nkibyo. Abo bantu bose barishwe”.

Ariko nyuma y’amasaha atatu muri White House, Peezida Ramaphosa yashimangiye ko umuhuro we na Trump wagenze neza cyane. Yatangarije abanyamakuru ati: “Muri Afurika y’Epfo nta jenoside ihari.”

Konti yemewe ya White House kuri X yashyize ahagaragara amashusho yerekanwe mu biro bya Oval imbere y’abanyamakuru, avuga ko “ari gihamya cy’itotezwa muri Afurika y’Epfo”.

Afurika y’Epfo yamaganye ibirego bivuga ko abazungu bibasirwa cyane n’ubugizi bwa nabi.

Muri aya mashusho harimo umwe mu banyapolitiki, Julius Malema utera indirimbo itavugwaho rumwe yo kurwanya ivanguramoko ikubiyemo amagambo yerekeye kwica abazungu babahinzi muri Afurika yepfo aho Trump yashinje mugenzi we Ramaphosa kutagira icyo abikoraho akarebera.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yahise yerekana kopi y’amakuru avuga ko yerekanaga Abanyafurika yepfo b’abazungu bishwe, avuga ko “urupfu, urupfu” .
Yongeyeho ku ngingo imwe: “Dore ahashyinguwe hirya no hino, aba bose ni abahinzi bera bashyingurwa.”

Umuyobozi wa Afurika y’Epfo yamaganye ibirego ashinjwa.

Bwana Ramaphosa yasubije inyuma ibyo Bwana Trump ashinja, asubiza agira ati: “Ibyo wabonye, disikuru zavugwaga, ntabwo ari politiki ya guverinoma. Dufite demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi muri Afurika y’Epfo yemerera abantu kwigaragaza, amashyaka ya politiki gukurikiza politiki zitandukanye.

“Kandi mu bihe byinshi, cyangwa rimwe na rimwe, izo politiki ntizijyana na politiki ya guverinoma.

“Politiki yacu ya guverinoma irwanya rwose, ibyo gusa umuntu wavugaga izo mvugo ndetse no mu nteko ishinga amategeko. Kandi ni ishyaka rito ryemerewe kubaho hakurikijwe itegeko nshinga ryacu.”

Igitangazamakuru SkyNews cyo cyatangaje ko uku kugaragurana Perezida Ramaphosa na Trump muri White House, ntaho bitaniye nibyabaye kiri Perezida Zelensky ubwo nawe yagaraguzwaga agati na Trump imbere y’abanyamakuru muri White House.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *