Umunsi umwe urirenze Rwanda investigation Bureau (RIB) itangaje ko yataye muri yombi Abagabo 3 b’abanyamahanga bakekwaho icyaha cy’ubucuruzi bw’amafaranga yo kuri murandasi buzwi nka Cryptocurrency.

Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe ivuga ko ubu bucuruzi bwakorerwaga ku rubuga rwa Binance rusanzwe ari urwa mbere ku Isi yose muri ubu bucuruzi.
Aya ni amakuru yashyize mu rujijo abasanzwe bakoresha uru rubuga rwa Binance, kubera ko mu busanzwe uru rubuga rwemewe ku Isi.
Twagerageje gushaka umucyo ku ifungwa rya Binance mu Rwanda, mu byo twabonye harimo ko iri soko rya mbere mu gucuruza Cryptocurrency ridateganya gufunga imiryango mu Rwanda, nubwo RIB itaragaragaza ko ryemewe cyangwa ritemewe mu Rwanda.
Ariko na none, RIB yatangaje ko yataye muri yombi abanyamahanga 3 bashinze ikigo “Energy Trading” cyamaze gufunga imiryango yacyo mu Rwanda Kandi kibereyemo akayabo Abanyarwanda bagishoyemo, Aya makuru y’ifunga rya “Energy Trading” Yatangiye gusakara ubwo abaturage bakoreye igisa n’imyigaragambyo ku rugo rw’uwahoze ari mu bayobozi ba “Energy Trading.”
Ubwo wakibaza uti Binance yo bite?
Abakora ubucuruzi bwa cryptocurrency bifashishije urubuga rwa Binance mu Rwanda bari bahiye ubwoba baziko ariyo igiye gufunga imiryango gusa ibi nk’uko twabibonye haruguru ntabwo aribyo! Ahubwo habayeho kwitiranya Amakuru.
Kugeza ubu k’uruhande rwa Rwanda Investigation Bureau (RIB) ntacyo irasubiza abayibajije niba ubu bucuruzi bwa cryptocurrency bwemewe, nubwo na none abashinzwe ubufasha kuri Binance badahwema kuvuga ko uru rubuga rwemewe muri Africa.
Ibi byose biba mu gihe Rwanda National Bank (BNR) iherutse gutangaza ko iri kugerageza uko yashyiraho ifaranga koranabuhanga (Cryptocurrency) rigezurwa n’u Rwanda.