Rutsiro: Umusore w’imyaka 21 yafashwe akekwaho gushuka umwana w’imyaka 16

Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro yafashwe akekwaho gushuka umwana w’umukobwa w’imyaka 16, amwizeza ko azamugira umugore, nyuma bakajyana iwe bakararana. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Rukaragata, Umudugudu wa Rwamiyaga, amakuru akamenyekana mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 2026. Umwaka w’urukundo warangiye mu buryo butunguranye Uyu mwana yabwiye IGIHE…

Soma inkuru yose

Ngoma: Umugabo yishe mugenzi we basangiraga ‘akabenzi’ n’inzoga

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangiye gushakisha umugabo w’imyaka 30 ukekwaho kwica mugenzi we bari basangiye inzoga n’inyama z’akabenzi, nyuma yo kugirana amakimbirane agahita amukubita umwase mu mutwe. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma. Amakuru dukesha…

Soma inkuru yose

Shema Ngoga yasabiwe gufungwa iminsi 30 ku byaha bifitanye isano na sheki za $600,000

Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bwasabiye Umunyemari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu rubanza aregwamo ibyaha bibiri bifitanye isano no gutanga sheki zitazigamiye zifite agaciro ka $600,000. Shema yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, nyuma y’iminsi…

Soma inkuru yose

Inyuma y’inkundura y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibya FDA Leta ibigarutseho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa n’itangwa ry’ibyangombwa ku binyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge. Mu berekanywe harimo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA. Abandi ni abakozi b’ibigo bya Leta bitandukanye, barimo 10 bakorera Rwanda FDA, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gisuzuma Ubuziranenge (RSB), ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa…

Soma inkuru yose

RIB yataye muri yombi abantu 16 barimo Umuyobozi wa Inguvu Gin Ltd bakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze gufata abantu barenga 80 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu gihugu. Muri abo bafashwe harimo abantu 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, barimo ba nyir’inganda n’abakozi bazo. Muri bo harimo n’Umuyobozi wa Inguvu Gin Ltd, Ntihanabose Samuel uzwi ku izina rya…

Soma inkuru yose

Gisagara: Umugabo n’umuhungu we bafashwe bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 66

Abantu babiri bo mu muryango umwe, barimo umugabo n’umuhungu we, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru w’imyaka 66 witwa Kubwimana Agnès. Urupfu rw’uyu mukecuru rwabereye mu Mudugudu wa Gahora, Akagari ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho bivugwa ko yaba yarishwe akoreshejwe agafuni….

Soma inkuru yose

Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangaje, umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16, aho uyu mwana avuga ko iki cyaha cyamukorewe inshuro nyinshi. Uyu mugabo witwa Ntawucirubukire Jean de Dieu, wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruronde, Umurenge wa Rusebeya, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’ubuzima yasobanuye impamvu yihishe inyuma y’inkubiri yo gufunga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko isuzuma ryakozwe ku nzoga zimwe zitujuje ubuziranenge ryagaragaje ibintu biteye inkeke, birimo kuba hari izari zifite 90% bya alcool ndetse zikarimo n’ibinyabutabire by’uburozi nka methanol, bidakwiye kunyobwa na gato. Yabitangaje kuru uyu wa 3 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngamba zafashwe zo kurwanya…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Visi Meya yatawe muri yombi mu iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, akekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome nyuma y’uko bivuzwe ko yamenyeshejwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ntagirire uwahohotezwaga ubutabazi. Ifungwa rye ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Nyakanga 2026, rikaba rifitanye isano n’iperereza ryatangiye rikurikiranye dosiye y’Umunyamabanga…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge wa Musebeya yatawe muri yombi akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, Nkurikiyimana Pierre, yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba ihamagazwa ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’utugari tugize uwo murenge. Amakuru avuga ko Nkurikiyimana yatawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026, nyuma yo kwitaba ihamagazwa rya kabiri rya RIB, ishami…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Abajura batemye umucuruzi w’ingurube banamwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi bakekwaho gutema umucuruzi w’amatungo witwa Barutusanumwe Zacharie no kumwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw yari avanye mu bucuruzi bw’ingurube. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, mu ijoro ryo ku wa 24 Nyakanga 2026, ahagana saa munani z’ijoro. Amakuru avuga…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umugabo yasanzwe yapfiriye mu nzu, hatangijwe iperereza

Umugabo witwa Nsanzimana Justin wo mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe yitabye Imana mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyambuye ubuzima. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Amakuru yamenyekanye ku wa 20 Nyakanga 2026, nyuma y’uko umwe mu baturanyi be yumvise radiyo yo…

Soma inkuru yose

DJ Sonia yahaye imbabazi Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss

DJ Sonia, umwe mu banyamakuru ndetse n’abavangamiziki bazwi mu Rwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kubabarira abantu bari bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bazira kumuhohotera no kumusebya bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Uyu mwanzuro yawutangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yawufashe amaze gutekereza ku ngaruka amakimbirane nk’ayo ashobora kugira ku babigizemo uruhare ndetse no ku miryango…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Umugabo Yafashwe Agiye Gutoroka Nyuma yo Gukekwaho Kwica Umugore we Amukubise Ikibando

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’incamugongo nyuma y’uko umugabo akekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe, nyuma y’amakimbirane yari asanzwe avugwa muri uru rugo. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w’Akabare, Akagari k’Akabare, Umurenge wa Musha, aho abaturage babyutse basanga umugore yishwe mu…

Soma inkuru yose

Agahinda i Nyamasheke: Umwana w’Imyaka 13 Yarohamye mu Kivu, Harakekwa ko Yasunitswemo na Mugenzi we

Umwana witwa Habumugisha Toni, wari ufite imyaka 13 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu Kiyaga cya Kivu nyuma yo kurohama, mu gihe hakekwa ko yaba yarasunitswemo na mugenzi we w’imyaka 12. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bwerankori, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo ku wa 9 Nyakanga 2026, mu masaha y’igicamunsi, aho amakuru…

Soma inkuru yose

ARJ yahakanye ibaruwa yavugwaga ko itabariza abanyamakuru, ivuga ko yari impimbano

Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru (ARJ) watangaje ko ibaruwa yari imaze iminsi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivugwa ko yanditswe n’uyu muryango isaba Leta guhagurukira ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru, atari inyandiko yawo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026, ARJ yavuze ko iyo baruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari impimbano, isaba abaturage n’ibitangazamakuru kutayiha agaciro kuko…

Soma inkuru yose

RIB Yihanangirije Ababyeyi n’Abarimu Bahana Abana Mu Buryo Bukabije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa ababyeyi, abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera no kurinda abana ko guhana umwana mu buryo bukabije cyangwa bumuhutaza binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kandi bishobora gukurura ibihano bikomeye birimo igifungo n’ihazabu. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 19 Kamena 2026, ubwo uru rwego…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’amatungo, nyuma yo gufatanwa inka zirindwi bari bazanye ku Isoko rya Ruhango bagamije kuzigurisha. Ibi byabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko izo nka zari…

Soma inkuru yose

Dr. Murangira Yasabye Abagabo Bahohotewe Kujya Batanga Ibirego aho Kwihorera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko kuba umugabo bitagomba gushingira ku kwihorera cyangwa gukoresha imbaraga, ahubwo ko ubugabo nyabwo bugaragarira mu bushobozi bwo kwifata, kugenzura uburakari no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Polisi yakanguriye abaturage gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, isaba abaturage gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru ku gihe. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 10 Kamena 2026, guhera saa munani z’amanywa, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umurenge…

Soma inkuru yose

Ruhango: Umugore akurikiranyweho gukata ubugabo bw’umugabo we

Umugabo witwa Bwanakweli wo mu Mudugudu wa Kanyinya, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, yavuze ko yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko umugore we amukase ubugabo akoresheje urwembe mu ijoro bari baryamye. Ibi byabaye ku wa 2 Kanama 2026. Nyuma yo gukomereka bikomeye, Bwanakweli yahise ajyanwa kwa muganga aho ari gukurikiranirwa.Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko…

Soma inkuru yose

Yampano yisobanuye ku byaha aregwa, Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 2 Kamena 2026, aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’amakimbirane yo mu rugo. Mu iburanisha ryamaze amasaha menshi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho ibyaha bitandatu birimo gukubita no gukomeretsa…

Soma inkuru yose

Gatsibo: Umusore na nyina batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu

Abaturage babiri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, barimo umusore na nyina, batawe muri yombi bakekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu nyuma y’uko bivugwa ko bashakaga kwihimura ku buyobozi bw’inzego z’ibanze. Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 28 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi. Umuyobozi…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Abakozi bane ba SACCO ya Kigeyo bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 88 Frw batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakoreraga SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo wa miliyoni zisaga 88 Frw no gukoresha inyandiko mpimbano. Aba batawe muri yombi barimo Havugimana James wahoze ari Umuyobozi wa SACCO, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André ushinzwe ibaruramari, ndetse…

Soma inkuru yose

Nyabihu: Abagabo bane bafunzwe bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage nyuma yo kumwigamba ko bazamuhombya

Abagabo bane bo mu Karere ka Nyabihu batawe muri yombi bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage nyuma y’amakimbirane bari bafitanye, aho bivugwa ko bari bamaze igihe bafite ubushyamirane ndetse bakaba bari banaherutse kumubwira ko bazamuhombya ibintu bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 2 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Kabatwa, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Karambi,…

Soma inkuru yose

Sky2 Yatawe muri Yombi Akurikiranyweho Gukubita no Guhoza ku Nkeke Umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Bureau), rwatangaje ko rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Sky2, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Acyekwaho gukomeretsa umugore we Amakuru yatangajwe na RIB avuga ko Sky2 akekwaho gukubita umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, akanamuruma…

Soma inkuru yose

Babiri batambutsa ibiganiro kuri YouTube bafunzwe

Abagabo babiri batambutsa ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’, usanzwe unyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini ya Islam, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha, bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry,…

Soma inkuru yose

Ubucuruzi bwa Cryptocurrency buremewe?

Umunsi umwe urirenze Rwanda investigation Bureau (RIB) itangaje ko yataye muri yombi Abagabo 3 b’abanyamahanga bakekwaho icyaha cy’ubucuruzi bw’amafaranga yo kuri murandasi buzwi nka Cryptocurrency.   Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe ivuga ko ubu bucuruzi bwakorerwaga ku rubuga rwa Binance rusanzwe ari urwa mbere ku Isi yose muri ubu bucuruzi. Aya ni amakuru yashyize mu rujijo…

Soma inkuru yose