Umuhanzi Jose Chameleon yageze mu gihugu cy’u Rwanda muri iki Cyumweru aho itangazamakuru ryinubiye imyitwarire ye yo kwanga kuvugana n’abanyamakuru no gusuzugura abakobwa.

Abanyamakuru bagiye batandukanye bagiye basobanura ko uku kurya karungu kwa Jose Chameleon byatewe n’uko indege yagombaga kumuzana yakerewe bikaba aribyo byatumye arakara.
Uretse uwo munsi agera ku kibuga k’indege ntawongeye kumenya amakuru ya Jose Chameleon kugeza ubwo yatumirwaga mu kiganiro “The Versus” cya RBA gikorwa na Lucky NZEYIMANA.
Muri iki kiganiro Jose Chameleon yatangaje byinshi ku muziki we ndetse n’umuziki w’Abanyarwanda.
Yatangiye avuga ko yishimiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 8 adakandagira mu Rwanda.
Abajijwe urugendo rwe rw’umuziki yagize ati:
“Urugendo rw’imyaka 25 rwari rurimo kwihangana , guhanga udushya ndetse no kwigirira ikizere kirenze cyane”
Yakomeje avuga ko turi mu Isi aho duhura n’ibicantege byinshi ariko agaragaza ko tugomba kubirenga, ati:
“Turi mu Isi aho abantu batuma wumva ko wayobye cyangwa ibyo uri gukora atari igeno rya we ariko nge igihe cyose ndi gukora ibyo nkunda ntiwambwira ko nayobye”
Yongeyeho ko atazigera abona isha itamba ngo ate n’uryo yari yambaye, aboneraho no kunenga abahanzi batita ku muco wabo ahubwo bakirukanyira kuririmba indirimbo zishimagiza imico y’abandi. Jose Chameleon ati:
“Abahanzi benshi bagerageza kuririmba kugira ngo bashimishe abandi bagata umwimerere wa bo! Ari ko ngewe sinegeze ngerageza gukora ibyo. Ni yo mpamvu uzahora wumva Chameleon ahorana umwimerere. Ntuzigera wumva ngo naririmbye Amapiano kubera ko ariyo agezweho ‘No’ Kandi abantu bakabinkundira”
Yagaragaje ko umuziki wa Uganda utangiye gusubira inyuma ariko ashima umuziki w’Abanyarwanda bakomeza gukomera kuri Gakondo yabo, aho yagize ati:
“Kuri ubu abatunganya umuziki (Producers) ni bo bakora akazi gakomeye n’aho abahanzi bo bakaza kujujura mu ndirimbo gusa. Abahanzi bitaye k’umudundo w’indirimbo ntibitaye k’ubutumwa batanga. Iyo numvise umuziki Nyarwanda mpita menya ko ari uw’Umunyarwanda, mwe muracyafite umwimerere”
Sibyo gusa kandi , kubera ko yanagaragaje urugendo rwe rugoye cyane, kubera ko yahoze ari umwana wo ku muhanda kandi w’umukene ariko ubu akaba afite aho ageze. Gusa yaboneyeho gutera imbaraga n’abandi bantu bari mu bukene kubera ko byose bishoboka.
Abazwa ku gitaramo agiye gukorera mu Rwanda kuri iki Cyumweru mu nzu ya Kigali Universe, Chameleon yagize ati:
“Nshuti yange nitwa J Chameleon, Ntabwo naje hano kugurisha inyanya, naje gushimisha abakunzi bange”
Jose Chameleon agiye gukora igitaramo nyuma y’uko amaze iminsi arwaye indwara y’umwijima watumye ajyanwa no muri America.
Kugeza ubu yatangaje ko yahagaritse gutumura agatabi ndetse no kunywa Inzoga dore ko zangiza umwijima. Yanaboneyeho kugira inama abantu yo kureka kunywa itabi n’inzoga.
Umva imwe mu ndirimbo ya J Chameleon yakunzwe.