Mu minsi ishize nibwo Abarundi bitabiriye amatora ya perezida aho yasize uwa hoze ari umukuru w’iki gihugu yongeye kuba perezida, n’ubwo ibyavuye mu matora bitemeranywaho n’impande zigiye zitandukanye.
Impande zitemera ibyavuye mu matora zivuga ko aya matora atabaye muri demokarasi ndetse no mu bwisanzure.
Ishyaka CENI ryamaganye ryivuye inyuma ibyavuye mu matora aho mwitangazo ryasohowe n’iri Shyaka rigaragaza ko ibyavuye mu matora bitajyanye no gushaka kw’abaturage. Iri shyaka ryavuze ko ibyavuye mu matora bigomba guseswa hagategurwa andi matora azaba mu mucyo.
Si iri shyaka ryonyine kubera ko hari n’andi mashyaka agiye atandukanye Nka Uprona ndetse na CNL yamaganye ibyavuye muri aya matora, aho izi mpande zatangaje ko aya matora yagaragayemo inenge nyinshi zituma ata agaciro.
Uretse amashyaka yo mu gihugu cy’uburundi kandi n’imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch yanenze aya matora. HRW yatangaje ko muri aya matora hatabayemo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, aho abaturage bagiye babazwa n’uyu muryango wa HRW bagaragaje ko bahatiwe gutora umukandida watsinze amatora, ndetse bakanaterwa ubwoba.
Kuri ibi byose, hiyongeraho ko abanyamakuru ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bangiwe kwinjira mu biro byabarirwagamo amatora.
Gusa ibi byose ntibyabujije intumwa y’Africa y’unze ubumwe gutangaza ko aya matora yagenze neza kandi mu mahoro, ibi bishimangirwa n’ijambo ry’ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi aho yemeje ko aya matora yagaragayemo inenge zitari nyishi, ariko yemeza ko yagenze neza muri rusange.