Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya miliyoni 1.3 Frw n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Yisangize abandi

Ku wa Kane tariki 13 Kamena 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye urubanza ruregwamo Fatakumavuta, rumuhamya ibyaha bitatu, rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’igice ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1 na 300,000 Frw.

Isomwa ry’uyu mwanzuro ryagombaga kuba ku wa 6 Kamena 2025 ariko risubikwa kubera ko uwo munsi wari ikiruhuko cya Eid al-Adha, umunsi mukuru w’igitambo ukomeye mu idini ya Islam.

Urukiko rwasanze hari ibyaha bitamuhamye, birimo icyaha cy’ivangura by’umwihariko ku mugore wa Bahati, aho ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza neza uburyo icyaha cyakozwe. N’icyaha cyo gutukana mu ruhame cyateshejwe agaciro, kuko kuvuga ko “The Ben yiriza” bitarimo igitutsi ndetse ntibyamugizeho ingaruka mbi mu muryango.

Gusa, Fatakumavuta yahamijwe ibyaha bikurikira:

  1. Kunywa ibiyobyabwenge – Urukiko rwatesheje agaciro icyifuzo cye cyo gupimwa, rusanga icyaha kimuhama.
  2. Gutangaza amakuru y’ibihuha – Nubwo yavuze ko yagaragazaga aho yabikuye, urukiko rwasanze yongeragamo ibitekerezo bye bwite bitari bifite ishingiro.
  3. Gukangisha gusebanya – By’umwihariko ubwo yavugaga ko naramuka atahawe amafaranga na The Ben azamutesha agaciro mu ruhame.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, ibi byaha byagombaga kumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1.3 Frw. Ariko kubera imbabazi yahawe na bamwe mu bo yakoreye ibyo byaha, barimo na The Ben, urukiko rwagabanyije igihano kiba imyaka ibiri n’igice.

Fatakumavuta hamwe n’abo bamwunganira bafite uburenganzira bwo kujuririra uyu mwanzuro mu minsi 30, nibaramuka batanyuzwe n’uko urubanza rwasojwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *