ITANGAZO
KWAKIRA ABANA B’IMFUBYI BAKENNYE BIFUZA KWIGA MU BIGO BY’AMASHURI BICUMBIKA BYA DIRECTAID
DIRECTAID ku bufatanye n’UMURYANGO W’ABISLAM MU RWANDA (RMC) iramenyesha abantu bose ko yatangiye kwakira dosiye z’abana b’imfubyi bakenye bashaka kwiga mu bigo byayo, ari byo:
- New Explorers Girls Academy (ku bakobwa)
- Al Safwa School (ku bahungu)
AMABWIRIZA YO KWEMERERWA
Umwana ushaka guhabwa ubwo bufasha yuzuza ibi bikurikira:
- Kuba afite imyaka itarenze 12 y’amavuko.
- Kuba yiteguye kwiga mu bigo by’amashuri bya DIRECTAID acumbitsemo.
- Kuba ari imfubyi n’ubundi ari umukene.
IBYANGOMBWA BISABWA
Umwana usaba agomba gutanga ibi byangombwa bikurikira:
- Icyemezo cy’umurenge cyemeza ubupfubyi (Gitanzwe n’irondo cyangwa gitifu w’umurenge).
- Icyemezo cyemeza ko uwo mwana akennye (Gitanzwe n’umurenge cyangwa umujyi).
- Kopi y’indangamuntu y’umubyeyi cyangwa umwanditsi w’umwana (Yombi niba bihari).
- Ifoto 1 ya pasiporo.
- Ibaruwa isaba ubufasha yanditswe n’umubyeyi cyangwa umwanditsi (kandi yerekana impamvu z’icyo gisabwa).
- Raporo y’amanota yo mu mwaka ushize (2024) cyangwa icyiciro cy’amashuri amaze (P6).
Icyitonderwa:
- Nta dosiye y’uwujuje ibisabwa izakirwa nyuma y’itariki ntarengwa.
- Abana bafite ubumuga barasabwa kugaragaza ibisabwa bigendanye n’uburwayi bafite.
UKO GUSABA BIKORWA N’IGIHE NTARENGWA
Ibyangombwa byasabwe byoherezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri Email ikurikira:
[email protected]
Bikoherezwa byanditse muri PDF.
Itariki ntarengwa yo gutanga dosiye ni tariki ya 08/08/2025
Ibindi bisobanuro wahamagara kuri: 0783003991
Mr. Ally Abdul Rahman
Acting Country Director
DIRECTAID Rwanda
DIRECT-AID, Rwanda Office – Kigali
Nyamirambo – Nyarugenge, Kiyovu KN 16 AV 13 P.O.BOX 2787 Kigali
[email protected]
0783003991
