Leta n’abikorera barimo guhuza imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera burimo gufatwa nk’inkingi y’ingenzi izafasha kuzamura ireme ry’uburezi. Inzobere zivuga ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho gifasha abarimu n’abanyeshuri, aho kuba ikibasimbura, kandi rigashyirwa mu mashuri nyuma yo gusuzumwa neza. Ibi byagarutsweho mu kiganiro Ed Tech Mondays gitambuka…

Soma inkuru yose

Ese gukoresha AI cyane biri kugabanya ubushobozi bwo gutekereza? Dore icyo Ubushakashatsi bugaragaza

Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI) bukomeje guhindura uburyo abantu bakora, biga ndetse banakemura ibibazo bya buri munsi, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kubwishingikirizaho cyane bushobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gutekereza, kwibuka no gushaka ibisubizo umuntu yishingikirijeho. Nubwo AI yatumye akazi koroha kandi kakihuta mu nzego zitandukanye, abahanga bavuga ko hakenewe kuyikoresha mu buryo buringaniye…

Soma inkuru yose

AI n’ingaruka zayo ku bushobozi bwo gutekereza no guhanga udushya ku banyeshuri

Mu gihe ubwenge buhangano (AI) bukomeje kwinjira mu nzego zitandukanye z’ubuzima, harimo n’uburezi, impuguke mu gutegura abanyeshuri bajya kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi ziraburira ko gukoresha AI mu kwandika inyandiko y’ubusabe (Personal Statement cyangwa College Essay) bishobora kugabanya amahirwe yo kwakirwa. Ibi bibaye mu gihe impaka ku ikoreshwa rya AI mu burezi zikomeje kwiyongera…

Soma inkuru yose

HEC igiye gushyira ku rutonde kaminuza zo mu Rwanda hashingiwe ku bushakashatsi zikora

Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bushya bwo gutondeka kaminuza n’amashuri makuru bikorera mu Rwanda hashingiwe ku rwego rw’ubushakashatsi zikora, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere ubushakashatsi bukemura ibibazo byugarije igihugu. Ibi byatangajwe ku wa 21 Gashyantare 2026 mu nama yahuje HEC n’abayobozi b’amashuri makuru na kaminuza, hagamijwe kubamurikira…

Soma inkuru yose

Kaminuza ya Wits yamuritse imishinga itanu ihuza AI n’umuziki wa Afurika

Kaminuza ya University of the Witwatersrand (Wits University) yo muri Afurika y’Epfo yamuritse imishinga itanu ikoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu guteza imbere no kubungabunga umuziki wa Afurika, mu gikorwa cyagaragaje ko abanyafurika bashobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ejo hazaza h’ikoranabuhanga rikoreshwa mu muziki. Iki gikorwa cyateguwe na Wits Innovation Centre ku…

Soma inkuru yose

Inama 5 zafasha abanyeshuri gukoresha internet n’ubwenge buhangano (AI) mu buryo bwizewe

Google isaba abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu gukorera hamwe mu guteza imbere umutekano kuri internet Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) bugenda burushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi, Google yavuze ko abantu benshi batangiye kubukoresha cyane cyane mu kwiga, aho kubukoresha nk’uburyo bwo kwidagadura gusa. Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Safer Internet Day, umunsi ugamije…

Soma inkuru yose

Ese Kwemerera Umwana Kureba TV Amasaha Abiri Nyuma y’Ishuri Bishobora Kuba Ari Uburere Bwiza? Sobanukirwa

Mu gihe hari inama nyinshi zigirwa ababyeyi zibasaba kugabanya igihe abana bamara imbere ya televiziyo cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, abahanga mu mitekerereze y’abana bavuga ko uburere bwiza butagomba gushingira ku mategeko amwe akurikizwa kuri buri muryango. Ahubwo bugomba kuzirikana imiterere yihariye y’umwana n’ibyo akeneye. Ibi ni byo byagarutsweho mu nyandiko yasohotse ku wa 15 Nyakanga…

Soma inkuru yose

Abanyeshuri barenga Ibihumbi 258 mu bizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye

Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026 mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) n’icyiciro cya kabiri (A-Level) biratangira ejo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, hirya no hino mu Rwanda. Ibi bizamini biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 24 Nyakanga 2026, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego zibishinzwe kuri uyu wa Kabiri…

Soma inkuru yose

Impamvu Zitera Bamwe Kwemera ko Umugabo Yakubita Umugore Zashyizwe Ahagaragara, Sobanukirwa

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwimakaza ihame ry’uburinganire, ubushakashatsi buherutse gusohoka bwagaragaje ko hakiri abaturage benshi bemera ko hari impamvu zatuma umugabo akubita umugore we. Iyi myumvire igaragara cyane mu bantu batize, abafite amashuri make ndetse no mu bakobwa bakiri bato. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana…

Soma inkuru yose

Gakenke: Umwarimu Yakomeretse Bikomeye Nyuma yo Gupfa Intebe n’Umunyeshuri

Mu Karere ka Gakenke habereye inkuru yateye benshi impungenge nyuma y’uko umunyeshuri akomerekeje umwarimu akoresheje ikaramu, bapfuye intebe bombi bashakaga kwicaraho mu gihe cy’ikizamini. Ibi byabereye ku Kigo cy’Amashuri cya G.S Cyanika giherereye mu Murenge wa Coko. Ibi byabaye ku wa 23 Kamena 2026, ubwo umwarimu witwa Gakoza Emmanuel yari ari gukoresha ikizamini cy’abanyeshuri. Mu…

Soma inkuru yose

Uko amashusho y’urukozasoni agira ingaruka ku bwonko bw’umuntu, cyane cyane ku rubyiruko

Muri iki gihe cy’umwaduko udasanzwe kandi uri ku muvuduko utarigeze kubaho mu bindi binyejana by’ikoranabuhanga rikomeje koroshya uburyo abantu babona amakuru n’imyidagaduro n’ibindi byinshi bakenera binyuze kuri murandasi, ibyo bituma impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho ku ngaruka zishobora guterwa no kureba amashusho y’urukozasoni, cyane cyane ku bana n’urubyiruko dore…

Soma inkuru yose

Ababyeyi Benshi Bibaza Impamvu Abana Batabumvira, Dore Igisubizo

Ababyeyi benshi bahura n’ikibazo cyo kubwira abana babo gukora ikintu runaka ariko ntibagikore cyangwa bakagikora nyuma y’igihe kinini. Hari ababyeyi bavuga ko bagera aho basubiramo amagambo amwe inshuro nyinshi mbere y’uko umwana ayumvira. Ibi bishobora gutera umunaniro, uburakari ndetse rimwe na rimwe bikangiza umubano mwiza wari ukwiye kuba hagati y’umwana n’umubyeyi. Nubwo bamwe batekereza ko…

Soma inkuru yose

Aliko Dangote yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanga icyizere cy’ishoramari muri Afurika

Dangote yavuze ko Afurika ikeneye ishoramari rikomeye Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika abona bifite amahirwe akomeye y’iterambere kandi bikwiye gushorwamo imari. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Norges Bank Investment Management, Nicolai Tangen, aho baganiriye ku iterambere rya Afurika n’uruhare rw’ishoramari mu kuzamura ubukungu…

Soma inkuru yose

Ibitabo byinshi birimo kuborera mu bubiko mu gihe amashuri amwe akibura ibyo kwigishirizamo

Raporo nshya y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ibibazo bikomeje kugaragara mu micungire y’ibitabo by’amasomo mu mashuri yo mu Rwanda, aho ibitabo byinshi biguma mu bubiko igihe kirekire mu gihe hari amashuri avuga ko adafite ibikoresho bihagije byo kwifashisha mu myigishirize. Iyi raporo igaragaza ko nubwo Leta yashoye amafaranga menshi mu kugura ibitabo byagenewe…

Soma inkuru yose

Kaminuza zo muri Afurika zikomeje kuyoboka AI, iza Leta ziri imbere mu kuyikoresha

Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) muri kaminuza zo muri Afurika bwagaragaje ko kaminuza za Leta ari zo zikomeje gukoresha iri koranabuhanga ku rwego rwo hejuru kurusha iza private, cyane cyane mu bikorwa byo kwigisha no kuyobora ibigo. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu nama ya ELITE Africa Workshop, yahuje ibigo bitandukanye by’amashuri makuru…

Soma inkuru yose

Chancen International mu Rwanda: Uburyo bushya bwo guteza imbere uburezi binyuze muri Income Share Agreements (ISA)

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye kubona uburezi bufite ireme, hatangiye gukorera mu Rwanda umuryango Chancen International. Uyu muryango wihariye mu gutanga ubufasha bushingiye ku bwumvikane bwitwa Income Share Agreement (ISA), aho umunyeshuri ashobora kwiga atabanje kwishyura amafaranga y’ishuri mbere, ahubwo akazishyura nyuma yo kurangiza no kubona akazi. Iyi gahunda izwi nka…

Soma inkuru yose
DirectAid

DirectAid irigutanga amahirwe yo kurihirwa amashuri ku buntu

ITANGAZO KWAKIRA ABANA B’IMFUBYI BAKENNYE BIFUZA KWIGA MU BIGO BY’AMASHURI BICUMBIKA BYA DIRECTAID DIRECTAID ku bufatanye n’UMURYANGO W’ABISLAM MU RWANDA (RMC) iramenyesha abantu bose ko yatangiye kwakira dosiye z’abana b’imfubyi bakenye bashaka kwiga mu bigo byayo, ari byo: AMABWIRIZA YO KWEMERERWA Umwana ushaka guhabwa ubwo bufasha yuzuza ibi bikurikira: IBYANGOMBWA BISABWA Umwana usaba agomba gutanga…

Soma inkuru yose

Isuzuma rya MINEDUC ryashimangiye ko abanyeshuri batsindwa Icyongereza

Ishusho rusange y’Uburezi mu mashuri yisumbuye yagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yerekanye ko ku rwego rw’Igihugu mu Cyiciro Rusange (O’Level), mu masomo atatu y’ingenzi bareberaho imitsindire y’abanyeshuri; abatsinda Icyongereza bari ku kigero cya 47%, Imibare bari kuri 64% mu gihe Siyansi bari kuri 66%. Ishusho yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025,…

Soma inkuru yose

UR-CAVM abanyeshuri banze gukora ibizamini

Nyuma y’uko abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuhinzi Bugezweho (Agriculture engineering) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (UR-CAVM) riri i Busogo, banze gukora ikizamini kubera kutajyanwa mu rugendoshuri, ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwavuze ko byatewe n’uko banze kujya aho bari batoranyirijwe. Icyo kibazo cy’abanyeshuri banze gukora ikizamini cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo bari bahawe ingengabihe…

Soma inkuru yose