Waruziko kuryama amasaha macye bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ?

Yisangize abandi

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwagaragaje ko gusinzira amasaha 7–9 mu ijoro ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu. Gusa nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi ku isi badasinzira bihagije, kandi bibagiraho ingaruka zikomeye mu mubiri n’ubwonko bwabo mu buryo butandukanye.

Kutaryama igihe gihagije ni ikibazo cyugarije isi yose. Raporo ya World Sleep Society (2023) igaragaza ko hafi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye isi baryama amasaha atageze kuri arindwi mu ijoro. Mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushakashatsi bwakozwe na CDC (2013) bwerekanye ko 37% by’abakuze baryama amasaha make, mu gihe ubushakashatsi bwa Statista (2024) bwerekanye ko kutaryama bihagije mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18–44 ruri ku kigero cya 38% muri icyo gihugu.

Kuryama amasaha make adahagije bigira ingaruka nyinshi zirimo:

  • Gutera indwara zitandukanye mu mubiri w’umuntu.

Kudasinzira bihagije byongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo: umutima, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bwakorewe muri Harvard Medical School (2019) bwerekanye ko abasinzira munsi y’amasaha 7 ku ijoro bafite ibyago byo kurwara indwara z’umutima ku kigero cya 48%. Nanone, ubushakashatsi bwa Johns Hopkins Medicine (2020) bwerekanye ko abasinzira munsi y’amasaha 7 bafite ibyago byo kubyibuha ku gipimo cya 50%.

  • Ingaruka ku bwonko n’imitekerereze.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gushinzwe ubuzima National Institutes of Health (NIH, 2021) bwerekanye ko kubura ibitotsi bihoraho byongera ibyago bya Alzheimer na dementia ku kigero cya 33%. Mu gihe kandi kuri iyi ngingo mu bushakashatsi bwakozwe na Harvard Medical School nabwo bwagaragaje ko kutaryama bihagije bitera guhangayika, kwiheba no kugira intege nke mu gufata imyanzuro.

  • Ingaruka ku myitwarire n’imibereho.

CDC (2021) yagaragaje ko abantu baryama amasaha make bafite ibyago inshuro ebyiri n’igice byo kugira ihungabana rikomeye mu mutwe. Hari n’andi makuru yagaragajwe na National Highway Traffic Safety Administration (NHTSA) avuga ko impanuka nyinshi zo mu muhanda 19% ziterwa no gusinzira ku manywa

Kutaryama bihagije ntibikwiye gufatwa nk’ibintu bisanzwe cyangwa ibimenyerewe. Ni ikibazo gifite uburemere ku buzima bw’umubiri, ku bwonko, no ku mibanire y’abantu. Nk’uko ubushakashatsi butandukanye, burimo ubwa CDC, Harvard Medical School, Johns Hopkins Medicine, na NIH, bwerekana ko gusinzira munsi ya 7h ku ijoro ari nko gushyira ubuzima mu byago bikomeye birimo guha urwaho indwara zitandukanye zirimo: indwara z’umutima, kubyibuha, indwaraa yo kwibagirwa(Alzheimer), guhangayika n’izindi nk’uko biri mu gika cyabanje.

Ni yo mpamvu gusinzira bihagije ari kimwe mu bisabwa nk’ibiribwa, siporo, cyangwa isuku umuntu wee akwiye kwitaho umunsi ku wundi.Umuntu wese akwiye gufata ibitotsi nk’igice cy’ingenzi cy’imibereho myiza, kuko gusinzira neza ari wo muti woroshye, uhoraho kandi utagira ikiguzi kinini, ariko uha ubuzima ubuziraherezo n’imbaraga z’ejo hazaza.

Iyi nkuru wayiteguriwe na: CYIZA Theogene, Umwanditsi wa Gate of Wise.

Amashusho yakoreshejwe mo yafashwe kandi atangazwa n’abandi bantu.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *