Imyanya y’ibanga: Ese kuki itakiri ibanga muri iki gihe?

Yisangize abandi

Mu gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byihutisha buri kimwe, imyanya y’ibanga yo yabaye nk’aho ari ibintu bisanzwe byo kugaragaza. Uyu niwo mwanya wo kwisuzuma ku ngaruka zabyo no kugaruka ku muco n’indangagaciro.

Hari igihe imyanya y’ibanga yari ishingiro ry’icyubahiro n’ubwubahane. Aho kera ibintu bitaradogera, umuntu warangwa no kwifata no kubika amabanga ye yagiraga agaciro gakomeye mu muryango mugari. Gusa uyu munsi iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga ryahinduye byinshi: ibyo byari ibanga ubu byahindutse ibintu bisanzwe gusangiza isi yose.

Mfasha twicarane kuri iyi nganzo twiyungure ubumenyi ku mpamvu y’iyo mihindagurikire y’umuco, nkuganirire ku ngaruka zayo, kandi ntugire ikibazo ndaza kuguha n’igisubizo cya nyacyo ku buryo bwo gukumira burundu iryo shyano ryagwiririye isi.

Menya impamvu umuco wahozeho wahindutse

Uyu munsi imwe mu mpamvu yatumye habaho impinduka zirimo: Ikoranabuhanga. Aho Telefone na Internet byorohereje abantu gufata amafoto n’amashusho mu buryo bworoshye no kubisangiza imbaga z’abatari bake mu bice byose by’isi babitewe kandi n’ishyaka ryo gushaka amafaranga. Hari n’abahitamo kwinjiza amafaranga binyuze mu gushyira hanze amashusho yabo bambaye ubusa cyangwa bari mu bikorwa byiteye isoni.

Uburyo bushya bwo kwiyerekana: Kuba “influencer” bisigaye bifatwa nk’akazi, ku buryo bamwe batinya gusigara inyuma mu gihe batagaragaza ibirenge, amabuno cyangwa andi mabanga yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu batandukanye basigaye bihambira kuri platforms nka OnlyFans, Xvideos n’izindi zitandukanye aho bamwe bareka akazi gakomeye nk’ubuganga cyangwa uburezi bakajya gukora amashusho y’urukozasoni kuko bayabonamo inyungu z’amafaranga menshi.

Mu Rwanda, hari hagiye kubaho inkundura z’amashusho y’urukozasoni yagiye asakara ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu rubyiruko bagaragaye mu buryo butari bwiza kandi bikababaza imiryango yabo. Gusa icyo cyaha cyahise gifatiranwa maze inzego zibishinzwe zahise zikora mu nshingano.

Ibyari “iby’imbere mu rugo” nk’uko kera byitwaga, ubu byahindutse ibintu rusange aho umuntu ashobora kugira telefoni yuzuye amafoto ye yambaye ubusa, akabyita “ubwisanzure” cyangwa “gukunda umubiri we”.

Ese byaba bigira ingaruka ku muco n’iterambere ?

Igisubizo kuri iyi ngingo ni Yego, Kuko nko ku muntu ku giti cye bishobora kumubuza icyubahiro, kwicwa n’isoni iyo ayo mafoto n’amashusho asakaye, ndetse bikaba byakurura indwara zo mu mutwe nk’agahinda gakabije (depression).

Ibyo kandi bikagira ingaruka ku muryango zirimo: Guseba ku muryango, gukurura amakimbirane hagati y’abashakanye cyangwa ababyeyi n’abana.

Izi ngaruka kandi ntizigarukira aho gusa kuko zigera no ku gihugu muri rusange zirimo: gutakaza indangagaciro zubakiye ku kwiyubaha n’umuco, bikaba bishobora no kugira ingaruka ku iterambere rirambye.

Ese hari igisubizo cyo guhangana n’iki kibazo?

Igisubizo ni Yego. Bisaba: Guhindura imyumvire, gusobanukirwa ko ubwisanzure budasobanura gusenya indangagaciro

Kurinda umuco:Ababyeyi, amadini n’inzego z’uburezi bagomba kugira uruhare mu gusobanura urubyiruko agaciro k’umubiri n’akamaro ko kwifata.

Kugenzura imbuga: Gushyiraho amategeko n’ingamba zigabanya ikoreshwa ry’imbuga mu buryo bunyuranyije n’indangagaciro.

Ibyo byose, hamwe n’ibindi bisubizo birimo icyo uri gutekereza byose byafasha mu gushyira itafari ku rukuta rwo gukingira ishyano rikomeje kwagukira imbibi zose z’isi.

Dore inama ugomba gusigarana:

Ubumenyi n’ikoranabuhanga ni iby’agaciro, ariko iyo bidafashwe neza bishobora gusenya umuryango n’umuco. Gushyira imyanya y’ibanga ku karubanda ntibivuze iterambere, ahubwo bishobora kuba inzira yo kwangiza ubuzima n’icyubahiro cy’ahazaza.

Wakoze gufata umwanya ugasoma iyi nyandiko. Ngewe wayiguteguriye kandi nkayikugezaho nitwa: CYIZA Theogene


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *