Ibyo wamenya ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company Ltd

Yisangize abandi

Muri iyi nyandiko naguteguriye isesengura ryuzuye ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company Ltd (Karambi-Nyamasheke), Nibanze ku mateka, imirima, umusaruro, inyungu ku bahinzi, imbogamizi n’ingamba z’iterambere ryerekeranye n’uru ruganda.

Uruganda rwa Gatare Tea Company Ltd, ruherereye mu Murenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, rukaba ari kimwe mu bigo bikomeye byinjiza amafaranga mu gihugu cy’u Rwanda, biciye mu buhinzi bw’icyayi.

Rushingiye ku misozi miremire yegereye ishyamba rya Nyungwe, kandi rufite amahirwe y’ikirere kiza n’ubutaka butuma icyayi gihingwamo kigaragara nk’icyiza ku isoko mpuzamahanga.

Gatare Tea Factory ni uruganda rwuzuye mu mwaka wa 2017 hagamijwe gufasha abahinzi bo mu Karere ka Nyamasheke kubona isoko rya hafi, kuko mbere basabwaga gutwara umusaruro kure cyane. Nk’uko hari abavugaga ko byari 30 km cyangwa birenzeho by’urugendo kugira ngo bageze icyayi ku nganda zo hirya no hino. Nko kukigenura mu ruganda rwa Gisakura Tea Factory rwo muri Nyamasheke, n’uruganda rwa Gisovu Tea Factory ruherereye muri Karongi. Gusa ngo hari n’abajyanaga ku zindi nganda za hafi za Rwanda Mountain Tea bitewe n’uko byari byemewe muri icyo gihe cya mbere.

Uru ruganda rwatangiye gukora mu buryo buhamye mu myaka ya vuba, rubifashijwemo na Rwanda Mountain Tea Group, maze narwo rwunganira Leta mu guteza imbere ubucuruzi bw’icyayi.

Uru ruganda rufite imirima yihariye (estate plantations) ariko kandi rukorana cyane n’abahinzi bato bo mu makoperative, by’umwihariko COTHEGA (Cooperative des Théiculteurs de Gatare).

Ubuso buhingwaho burenga hegitari 2,000, hakubiyemo imirima y’uruganda ndetse n’iy’abaturage. Kigahingwa ku misozi iri ku burebure bwa 1,700 m kugeza 2,000 m hejuru y’inyanja.

Icyayi cy’umwimerere cya Gatare gitunganirizwa mu ruganda hanyuma kigashyirwa ku isoko mpuzamahanga. Mu buryo busanzwe, uru ruganda rukorana na NAEB (National Agricultural Export Development Board) mu bijyanye n’ubuziranenge no gushyira ku isoko.

Nk’uko u Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika byohereza icyayi cyiza cyane mu Bwongereza, Pakistan, na Aziya y’Epfo. Ari nako umusaruro wa Gatare Tea Company ugira uruhare rukomeye mu ngengo y’imari y’igihugu binyuze mu byoherezwa hanze.

Kubera uru ruganda, abahinzi b’icyayi bo muri Nyamasheke muri rusange by’umwihariko abo mu Murenge wa Karambi bagabanyirijwe urugendo rurerure bajyaga bakora bajyana umusaruro wabo kure. Kuko kuri ubu bawugemura muri Factory iri ibegereye ari nabyo bituma: Umusaruro wabo uboneka ku gihe, utangiritse, bakishyurwa mu buryo butaziguye kuko bakorana na koperative, bagafashwa mu kubona imbuto nshya (seedlings), amahugurwa y’uburyo bugezweho bwo guhinga, n’uburyo bwo kongera umusaruro ku butaka buto.

Gusa ngo nubwo hari intambwe nini imaze guterwa, haracyari ibibazo by’ingorabahizi:

  • Ibiciro:

Abahinzi bamwe bavuga ko amafaranga bahabwa ku kilo cy’icyayi kidatunganyijwe atajyana n’imvune bahura na zo.

  • Ubwikorezi:

Imihanda yo mu misozi ikunze kuba mibi cyane mu bihe by’imvura, bigatuma bigorana kugeza umusaruro ku ruganda. Icyakora kuri ubu imyinshi iri kuvugururwa.

  • Imihindagurikire y’ikirere:

Amapfa cyangwa imvura nyinshi bikurikiranye bishobora kugira ingaruka ku bwiza n’ubwinshi bw’umusaruro.

Hari gahunda ziri gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uru ruganda n’abafatanyabikorwa barwo zirimo:

  • Gukomeza gutera imbuto nshya z’icyayi kandi hasimbuzwa izishaje.
  • Kongera ubuso buhingwaho icyayi mu Karere ka Nyamasheke no mu nkengero za Nyungwe.
  • Guteza imbere ibikorwa remezo birimo imihanda n’ububiko bw’umusaruro.
  • Kwigisha abahinzi uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nko gukoresha ifumbire y’imborera, gusiga ibisigazwa by’icyayi ku butaka, no gucunga neza amazi.

Ngana ku musozo,Uruganda rwa Gatare Tea Company Ltd si igicumbi cy’umusaruro w’icyayi gusa, ahubwo ni isoko ry’imirimo n’iterambere ry’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke. Nubwo ibibazo by’ingorabahizi bikiriho, icyerekezo cyarwo n’ubushake bwa Leta n’abashoramari bigaragaza ko icyayi cya Gatare kizakomeza kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda no gutanga icyayi cyiza ku isoko mpuzamahanga.

Amwe mu mafoto y’Uruganda rwa GTC

Ifoto y’Uruganda rwa Gatare Tea Factory
Ifoto y’Abasoromyi b’icyayi
Ifoto y’imisozi iriho icyayi

Ubu noneho reka ngushimire ku mwanya wafashe ugasoma iyi nyandiko.

Ngewe wayiguteguriye kandi nkayikugezaho Nitwa: CYIZA Theogene


Yisangize abandi

One thought on “Ibyo wamenya ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company Ltd

  1. Hari n’imbogamizi y’umuhanda udakoze wa Hanika-Cyivugiza utuma hatagendeka mukohereza umusaruro uva kuruganda woherezwa kumasoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *