Sobanukirwa igare “Bugatti Factor One” rihenze cyane rifite agaciro ka miliyoni zirenga 34 Frw

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngendo n’ubwikorezi, uruganda rukora amagare rwa Factor Bikes rwifatanyije n’uruganda rukora imodoka zihenze cyane rwa Bugatti, bamurika igare ridasanzwe ryiswe Bugatti Factor One, rifite agaciro ka 23,599$, asaga miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri gare ryamuritswe ku mugaragaro muri Werurwe 2026, rikaba ari kimwe mu bikorwa bigaragaza uko inganda zitandukanye zishobora guhuza imbaraga zigamije kuzamura urwego rw’ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu rwego rw’imikino n’imyidagaduro y’abakunda siporo yo gusiganwa ku magare.

Uko icyo gitekerezo cyavutse

Bivugwa ko igitekerezo cyo gukora iri gare gisa nk’aho cyari ikintu kidasanzwe. Byatangiye nk’ikiganiro cyoroheje hagati y’abayobozi ba Factor Bikes, aho umwe mu bayobozi yabajije uwashinze uru ruganda imodoka yahoze yifuza gutunga kuva kera. Maze igisubizo cye kiba imodoka za Bugatti, zizwi ku isi hose kubera umuvuduko wazo, ubuhanga mu ikoranabuhanga ndetse n’ubwiza buhebuje. Icyo gisubizo cyabaye intandaro yo gutangiza ibiganiro hagati y’impande zombi, biganisha ku bufatanye bwihariye bwari bugamije gukora igare rifite ubuziranenge n’imiterere bitari Kure y’iby’imodoka za Bugatti.

Uburyo iryo gare ryakozwe n’ibintu rifite bidasanzwe

Iri gare ryakozwe mu buryo budasanzwe ugereranyije n’amagare asanzwe akoreshwa mu masiganwa y’umwuga. Abaryubatse bahisemo kutagendera ku mabwiriza amwe n’amwe asanzwe agenga amagare yo mu marushanwa, agamije gutuma amagare yose asa. Aha ho, intego yabo yari ukwibanda ku muvuduko, imikorere myiza no guhanga udushya.

Kimwe mu bice by’ingenzi bigaragaza itandukaniro, ni igice cy’imbere gifasha kuyobora igare (front fork), gifite ubugari bwa milimetero 147, mu gihe amagare asanzwe aba afite hafi milimetero 115. Ibi bituma igare rinyura mu muyaga neza, rikagira umuvuduko wo hejuru kandi rikagabanya imbaraga zitakara bitewe n’umwuka. Ikindi kandi, iki gice gifasha kugabanya ihungabana rituruka ku mihanda mibi cyangwa ku mikuku, bityo uyitwaye akabasha kugenzura igare neza atabangamiwe cyane n’ibidukikije.

Ikoranabuhanga rihanitse n’ibikoresho by’indashyikirwa

Ikadere y’iri gare ikozwe mu bwoko bwihariye bwa carbon fiber, buzwiho kuba bukomeye ariko butaremereye. Ubu budodo bwaboshywe mu buryo bwitwa complex 3K twill weave, busanzwe bukoreshwa no ku modoka za Bugatti, bigatuma igare riba riremereye gake ariko rifite imbaraga nyinshi.

Iri gare rinifashisha ibikoresho byaturutse mu bihugu bitandukanye, byose byatoranyijwe hagamijwe kugera ku rwego rwo hejuru rw’ubuziranenge:

  • Ibyuma bya pedals (crank arms) byaturutse mu Budage, bifite sensors zipima imbaraga ukoreshwa n’uyitwaye ndetse n’umuvuduko agenda
  • Intebe yakorewe mu Butaliyani, ikozwe mu gitambaro cya Alcantara gikoreshwa mu modoka zihenze, gitanga ihumure n’ubwiza
  • Amapine ya Black Inc Bugatti Hyper 62 Wheels, afite uburemere buke cyane, atuma igare rihuta kandi ryoroshye mu kugenzura

Iri gare rifite umwihariko ukomeye kuko hazakorwa amagare 250 gusa ku isi hose. Byongeye kandi, ntabwo azajya akorwa ngo abikwe ku isoko, ahubwo azajya akorwa ari uko umuntu yayatumije mbere. Abazaryegukana bazahabwa igare rifite ibara ry’ubururu busanzwe bukoreshwa mu masiganwa yo mu Bufaransa, buzwi nka “French Racing Blue”. Icyakora, abafite imodoka za Bugatti bemererwa gusaba ibara rihuye n’iry’imodoka zabo, bikarushaho kugaragaza ubudasa n’ubwihariye.

Impamvu y’igiciro cyo hejuru

Igiciro cy’iri gare gishingiye ku bintu byinshi birimo:

  • Ikoranabuhanga rihanitse ryakoreshejwe mu kurikora
  • Ibikoresho byihariye kandi bihenze byarigize
  • Igihe kinini cyakoreshejwe mu kuritegura no kurigerageza
  • Umubare muto uzaboneka ku isoko

Ibi byose bituma iri gare rishyirwa mu cyiciro cy’ibikoresho by’akataraboneka, bikunze kugurwa n’abantu bafite ubushobozi bwo hejuru ndetse bakunda ibintu byihariye.

Bugatti Factor One si igare risanzwe ryo gutwara abantu gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko ikoranabuhanga rishobora guhuza inganda zitandukanye rikazana ibisubizo bishya kandi byihariye. Ni urugero rugaragaza ko siporo yo gusiganwa ku magare ishobora kugerwamo n’impinduka zikomeye, cyane cyane mu bijyanye n’imiterere y’ibikoresho n’uburyo bikorwamo.

AMAFOTO:

Ibi byuma bifite ‘sensors’ zifasha gupima umuvuduko uritwaye ari kugenderaho, n’imbaraga akoresha buri uko anyoze
Ibyuma bishyirwaho pedals [crank arms] byavuye mu Budage
Rifite amapine ya Black Inc Bugatti Hyper 62 Wheels yakoranywe umwihariko w’uburemere buke cyane, kuko yombi apima garama 1.298
Rifite intebe yakorewe mu Butaliyani itwikiriwe n’igitambaro cy’agaciro ko hejuru [Alcantara]
Amagare 250 ya Bugatti Factor One ni yo azakorwa gusa

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *