Ihangana rya Porogaramu z’ubwenge buhangano rikomeje guteza impaka

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere ku muvuduko w’ikoranabuhanga ridasanzwe, by’umwihariko mu bwenge buhangano (AI), ninako hakomeza kugaragara impinduka zikomeye mu buryo abantu bakora kandi batekerezamo. Uyu munsi, AI ntikiri ikintu gishya gusa, ahubwo yahindutse igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Ibi byatumye havuka Porogaramu za AI nyinshi kandi zitandukanye, ndetse n’ibigo bikomeye bitangira kwikorera izabyo kugira ngo zihuze n’intego zabyo. Uku kwiyongera kwazo ninabyo byazanye urujijo ku bakozikoresha, bibaza iyo bakwiye guhitamo.

Mu ziri kuvugwa cyane harimo: Porogaramu ya ChatGPT na Claude. Izi zombi zigarukwaho cyane mu biganiro, aho buri imwe ifite abayishyigikira bayivuga imyato bitewe n’ibyo ibasha gukora.

Kugira ngo umenye itandukaniro ryazo, hari ibintu by’ingenzi bikoreshwa mu kuzipima. Muri byo harimo ubushobozi bwo kwakira amakuru menshi icyarimwe, gukemura ibibazo bya tekiniki, gusobanura ibintu bigoye, gutanga amakuru yizewe ndetse n’umuvuduko wo gusubiza.

Ku bijyanye no kwakira amakuru menshi, Claude ifite ubushobozi bwo gusesengura inyandiko ndende cyane kurusha ChatGPT, bigatuma iba nziza mu mirimo isaba gusoma no gusuzuma ibintu byinshi icyarimwe.

Mu rwego rwa coding n’ibindi bibazo bya tekiniki, Claude yagiye igaragaza ubushobozi bwo gutanga ibisubizo byimbitse kandi byizewe, cyane cyane mu bibazo bisaba gutekereza cyane.

Iyo bigeze ku bibazo bikomeye cyangwa bisaba isesengura rinini, Claude irushaho kugaragaza imbaraga, bigatuma ikoreshwa cyane mu bushakashatsi n’imirimo isaba kwitondera amakuru.

Ku rundi ruhande, ChatGPT igira umwihariko mu gutanga ibisubizo byihuse kandi byoroshye kumva. Ni yo mpamvu ikunze gukoreshwa mu kwandika, kwamamaza, no mu biganiro bisanzwe n’abakoresha.

Ikindi kandi, nubwo hari aho ChatGPT ishobora kwibeshya ku makuru amwe na amwe, iracyafite umwanya ukomeye mu mirimo isaba guhanga no kuvuga ibintu mu buryo bushimishije.

Mu by’ukuri, nta AI imwe ishobora kuvugwa ko iruta izindi mu buryo busesuye. Icyo bisaba ni ukumenya neza icyo ukeneye, hanyuma ugahitamo igikoresho gihuye n’uwo murongo.

Ku muntu ushaka ubufasha mu guhanga, itumanaho cyangwa kwamamaza, ChatGPT ni amahitamo meza. Ariko ku ukeneye ubusesenguzi bwimbitse n’amakuru yizewe cyane, Claude ishobora kuba ari yo iboneye. Muri make, izi AI zombi zifite akamaro kanini, kandi guhitamo imwe bisaba kureba ku ntego yawe aho kureba gusa ku izina ryayo.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *