Amahirwe ku rubyiruko rufite imyaka 18-25

Yisangize abandi

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’ U RWANDA

Ubuyobozi b’ukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato n’urw’abagize Umutwe w’Inkeragutabara ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 21 Kamena kugeza tariki ya 20 Nyakanga 2025. Abatazabona umwanya wo kwiyandisha ntibyababuza kuza ku munsi w’ibizamini.

Ibisabwa ku biyandikisha ku rwego rw’abasirikare bato:

  • Kuba ari Umunyarwanda.
  • Kuba afite ubuzima buzira umuze.
  • Kuba yararangije amashuri atatu yisumbuye (S3) kuzamura.
  • Kuba afite imyaka y’amavuko iri hagati ya 18 na 25.
  •  Kuba atarakatiwe n’inkiko.
  • Kutagaragara ku rutonde rw’abirukanwe mu mirimo ya Leta.
  •  Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire.
  •  Kuba afite ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
  • Gutsinda ibizamini bizatangwa.

 

Ibisabwa ku biyandikisha ku rwego rw’Umutwe w’Inkeragutabara:

  • Kuba ari Umunyarwanda.
  • Kuba afite ubuzima buzira umuze.
  • Kuba atarakatiwe n’inkiko.
  • Kutagaragara ku rutonde rw’abirukanwe mu mirimo ya Leta.
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.
  • Kuba afite ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
  • Gutsinda ibizamini bizatangwa.
  • Ku barangije amashuri yisumbuye, kuba bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 18 na 25.
  • Ku barangije kaminuza (A0) cyangwa amashuri y’imyuga (IPRC), kuba bafite imyaka y’amavuko itarenze 26.
  • Ku bafite ubumenyi bwihariye bize mu mashami y’ubuganga (Medicine), ubuhanga (Engineering) ndetse n’amategeko (Law), kuba bafite imyaka y’amavuko itarenze 27.

Ibyangombwa bisabwa:

  •  Indangamuntu.
  • Icyemezo cyerekana ko yarangije amashuri atandatu yisumbuye (A level Certificate).
  •  Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge.
  •  Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.

Ibizamini by’ijonjora:

Bizakorwa kuva tariki ya 21 Nyakanga kugeza tariki 5 Kanama 2025, saa mbili za mu gitondo, mu turere twateganyijwe ku rwego rw’igihugu. Ibiganiro ku minsi n’ahazabera ibizamini birashyirwa ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo Urubuga rwa MoD

Ushobora no kumanura itangazo akanze aha: Manura itangazo


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *