Leta n’abikorera barimo guhuza imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera burimo gufatwa nk’inkingi y’ingenzi izafasha kuzamura ireme ry’uburezi. Inzobere zivuga ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho gifasha abarimu n’abanyeshuri, aho kuba ikibasimbura, kandi rigashyirwa mu mashuri nyuma yo gusuzumwa neza. Ibi byagarutsweho mu kiganiro Ed Tech Mondays gitambuka…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwitegura Kwakira Toni Ibihumbi 40 z’Ibikomoka kuri Peteroli

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu mpera za Nyakanga 2026 hateganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania ubwato bwa mbere butwaye toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli. Ni intambwe iri muri gahunda nshya igamije koroshya itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli, kugabanya ibiciro no kongera umutekano w’itangwa ryabyo mu gihugu. Gahunda Nshya Yo Gutumiza Peteroli Ibi…

Soma inkuru yose

RDC yareze u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyikirije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ikirego irega u Rwanda, irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga atandukanye ajyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu no gukumira ibyaha bikomeye. Nk’uko TEDROS INFO yabitangaje kuwa 26 Kamena 2026, iki kirego cyashyikirijwe urwo rukiko na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Guillaume Ngefa, uri mu ruzinduko i…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwakiriye Abandi Bimukira 173 Baturutse muri Libya Basaba Ubuhungiro

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwakira icyiciro gishya cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 173 bavanwe muri Libya, mu rwego rwo gukomeza gahunda yo gutabara Abanyafurika bahura n’ibibazo by’umutekano n’ihohoterwa mu rugendo rwo gushaka ubuzima bwiza. Aba bimukira bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, bakaba bagizwe n’abaturage bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye gushora imari nini mu kongera ibigega bya Peteroli

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abatumiza ibikomoka kuri peteroli barimo gutegura ishoramari rinini rigamije kwagura no kubaka ibigega bishya bya lisansi na mazutu, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’igihugu bwo kubika ibi bikomoka kuri peteroli no kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Ibi bikorwa biri guteganywa mu gihe ibiciro bya peteroli bikomeje kuzamuka ku…

Soma inkuru yose

Uretse kuba intwaro “Uranium” yifashishwa no mu buvuzi bugezweho

Iyo bavuzwe uranium, abantu benshi bahita batekereza ku ntwaro za nikleyeri n’ibisasu bikomeye byasize amateka akomeye ku Isi. Nyamara, iki kinyabutabire gifite n’uruhare runini mu iterambere ry’ubuvuzi, ubushakashatsi ndetse no gutanga amashanyarazi. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abahanga mu bya siyansi bakomeje kuvumbura amoko atandukanye ya radiation arimo alpha, beta na gamma rays. Ibyo byatumye…

Soma inkuru yose

Inteko Ishinga Amategeko yatangiye ingendo zo kugenzura umusaruro w’ubuhinzi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko igiye kohereza Abadepite mu ngendo z’akazi mu gihugu hose hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko kongera umusaruro w’ibiribwa n’ibihingwa ngengabukungu. Izi ngendo zizatangira ku itariki ya 28 Gicurasi 2026 kugeza ku ya 4 Kamena 2026 mu turere twose tw’igihugu, hanyuma zikomereze…

Soma inkuru yose

Aliko Dangote yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanga icyizere cy’ishoramari muri Afurika

Dangote yavuze ko Afurika ikeneye ishoramari rikomeye Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika abona bifite amahirwe akomeye y’iterambere kandi bikwiye gushorwamo imari. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Norges Bank Investment Management, Nicolai Tangen, aho baganiriye ku iterambere rya Afurika n’uruhare rw’ishoramari mu kuzamura ubukungu…

Soma inkuru yose

BRD yegereje abaturage inguzanyo zihendutse binyuze muri SACCO zo hirya no hino mu gihugu

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD PLC, yatangije gahunda nshya igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari binyuze muri za SACCO zo ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo gufasha cyane cyane abahinzi, aborozi n’urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye kandi zihendutse. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Ishema SACCO, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 180. Harimo inguzanyo…

Soma inkuru yose
HE Kagame Paul na Madamu we

Amateka ya HE KAGAME Paul kuva avutse

Hari ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 1957, ubwo KAGAME Paul yabonaga izuba. Wari umunsi udasanzwe mu muryango wa BISINDA Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias wari wibarutse umwana uzacungura u Rwanda n’abarutuye. Itariki ye y’amavuko yahuriranye n’uwa Gatatu yavukiyeho inshuro zitandukanye nko mu 2019 yizihiza imyaka 62 no mu 2013 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka…

Soma inkuru yose

Amahirwe ku rubyiruko rufite imyaka 18-25

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’ U RWANDA Ubuyobozi b’ukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato n’urw’abagize Umutwe w’Inkeragutabara ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 21 Kamena kugeza tariki ya 20 Nyakanga 2025. Abatazabona umwanya wo kwiyandisha ntibyababuza kuza…

Soma inkuru yose