“Amazi ntakiri ya y’andi!” Intambara hagati ya Iran na Israel yakomeye

Yisangize abandi

Abagabo babiri bafite ubwenegihugu bwa Israel na America batangarije CNN ko ‘amazi atakiri ya y’andi’, Ni Nyuma yo kubura inzira ibasubiza iwabo muri America.

Iyi ni inkuru ya Karen na Omri Mamon bagiye muri Israel batashye ubukwe bwa mushiki wabo, none bakaba Babuze uko bataha muri America Kubera intambara iri hagati ya Israel Na Iran.  Ab bavuga ko batashye ubu bukwe mu kwezi gushize mbere y’intambara iri hagati ya Israel na Iran.

Inkuru ya CNN ivuga ko ubwo aba bagabo biteguraga gutaha aribwo Israel yahise ishoza intambara kuri Iran. Kubera iyi ntambara ingendo zose zahise zihagarikwa, none aba bagabo babaye inzererezi muri Israel.

Omri yabwiye umunyamakuru wa CNN Ko ijoro rijya gucya baraye mu nzu 3, yagize ati:

“Ijoro rya mbere, Twaraye mu nzu 3, kuva Ubwo kugeza n’ubu Turacyazerera inzu zose, Dushaka nibura inzu itekanye. Turigukora ibishoboka byose kugira ngo dusubire muri Florida “

Omri yakomeje avuga ko bari batuye muri Israel mu myaka ishize Kandi ko bari babayeho neza, ariko ubu Omri yatangaje ko ibintu byahindutse, ati:

“Uhora wumva urusaku rw’amasasu ahantu hose”

Ibi biri kuba, mu gihe ibihumbi bya Banyamerika bateraniye kuri hoteli imwe yo muri Israel, aho Ambasade ya Amerika iri kubashakira uko bava muri iki gihugu.

Ambasaderi wa America muri Israel Mike Huckabee aherutse gutangaza ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bacyure Abanyamerika bashaka kuva muri Israel. Bwana Huckabee ntiyigeze atangaza igihe ibi bizakorerwa.

Abanyamerika bashaka kuva muri Israel babwiye Ikinyamakuru CNN ko bari murungabangabo kubera ko batazi igihe bazavanywa muri Israel


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *