Devoz Divin

Abantu bakeka ko ari umwana Kandi afite imyaka 43, amateka ya Osita Iheme “Baby Police”

Amateka ya Osita Iheme wamamaye nka “Baby Police” Osita Iheme yavutse kuwa 20 Gashyantare 1982, avukira mu gihugu cya Nigeria, avuka kuri se witwa Herbert Iheme naho nyina umubyara yitwa Augustine Iheme, ni bucura bw’aba babyeyi . Osita yize ate? Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye mu rusisiro rwa Mbaitoli iwabo muri Nigeria, akirangiza ayisumbuye yahise akomereza…

Soma inkuru yose

Abamotari bijejwe kutazangera gucibwa amande arenze ibihumbi 10 Frw.

Nyuma y’igihe abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu biciye kuri moto, abakora uyu mwuga bijejwe ko amande bacibwaga yagabanyijwe ndetse ku buryo atazongera kurenga ibihumbi 10 Frw. Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,…

Soma inkuru yose

Ubu ushobora gutunga virtual master card, nawe ugatangira guhahira ku masoko nka Amazon, Alibaba n’andi mpuzamahanga.

Kuba mu kinyejana cya 21 bisaba kujyana n’iterambere! Ntabwo bikiri ngombwa kwitwaza umuba w’inoti cyangwa ibiceri kuko ushobora gutwara mafaranga muri telephone yawe, ariko wa mugani w’umunyarwanda wagize ati: “Isi yabaye umudugudu” Ushobora gukenera guhahira iyo mu mahanga ya kure, kugira ngo uhahire iyo muri ayo mahanga bizagusaba kuba ufite ikarita ya Banki (Bank Card)….

Soma inkuru yose

Nawe ushobora kurya ku mafaranga ya youtube! Abanyarwanda bagiye gutangira kwinjiza agatubutse kuri YouTube.

Abahanzi, abanyamakuru, na bakora amashusho azwi nka Vlog bagiye gutangira kwinjiza amafaranga kuri YouTube bidasabye ko bahindura aho baherereye (location). Ibi byatangajwe na Minisitiri w’urubyiruko (Minister of Youth and Art) UTUMATWISHIMA Jean Nèpo Abdallah, aho yavuze ko Leta irikuganira na ba nyiri YouTube kugira ngo abanyarwanda nabo bashyirwe ku rutonde rwabemerewe guhembwa nayo binyuze mu…

Soma inkuru yose

Abaturage ni abakire, batanze miliyari zirenga 40 Frw.

Mu minsi ishize BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zihwanye na miliyari 10. Umuyobozi wa Rwanda Stock Exchange, RWABUKUMBA Celestin yatangaje ko izi mpapuro zaguzwe ku kigero cya 400% . Leta ivuga ko yasubije miliyali 30 Frw zarengaga ko yarakenewe. Ibi byakozwe n’abaturage byagaragaje ko abaturage bafite amafaranga.   RWABUKUMBA ati: “Buriya bwitabire icya mbere buvuze…

Soma inkuru yose

Abadepite batoye itegeko rigena igifungo ku bacuruzi banyereza umusoro.

Ku wa 29 Mata 2025, nibwo abadepite batoye itegeko rishyiraho umusoro ku bicuruzwa bigiye bitandukanye. Mu mategeko yatowe harimo nk’iryo kwishyuza umusoro wa 40% abafite ibigo by’imikino y’amahirwe, n’umusoro wa 40% kubafite imodoka za Hybrid. Muri iyi nama Kandi, abadepite bagiye impaka ku itegeko ryo gukatira igifungo abacuruzi bateye bakerewe kwishyura umusoro. Depite UWAMARIYA Odette…

Soma inkuru yose

Ese u Rwanda na Congo byaba bigiye kwiyunga? Ni ki twakitega kuri Trump?

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu minsi iri imbere hari amakuru meza yerekeye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azamenyekana; ateguza amahoro ibihugu byombi. Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata, mu kiganiro n’itangazamakuru. Mu minsi ibiri ishize Trump yari yanditse ku rubuga nkoranyambaga…

Soma inkuru yose

Dufite ubushobozi bwo kwirinda Kandi ubuzima buruta amafaranga” Amagambo ya Brig Gen RWIVANGA.

U Rwanda dufite ubushobozi bwo kwirinda, kurinda umupaka wacu, tukarinda n’ibindi bihugu – Brig Gen Rwivanga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko uyu munsi u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirinda, kurinda umupaka warwo no kurinda ibindi bihugu byahuye n’ibibazo. Mu kiganiro yahaye abakozi b’ibigo 8 bifite aho bihuriye n’ingendo zo mu…

Soma inkuru yose

Rwanda: Abatunganya ibikoresho bituruka ku mpu barasaba uruganda rutunganya impu.leta k

Aborozi hamwe n’abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu, barasaba ko Leta yagira icyo ikora hagashyirwaho uruganda rugezweho mu gutunganya impu mu rwego rwo kongerera agaciro ibizikomokaho ndetse n’ingano yabyo ikarushaho kwiyongera ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Ni amajwi y’aborozi bumvikanisha ikibazo cyo kutabona isoko ry’impu z’amatungo yabo, bikarangira bubitsweho urusyo n’abamamyi bazigura amafaranga…

Soma inkuru yose

Nyagatare: Bujuje Ibiro by’akarere bigezweho, abayobozi bitwezweho gutanga umusaruro ufatika.

Nyuma y’imyaka myinshi Ibiro by’Akarere ka Nyagatare bibarizwa mu nyubako nto kandi itajyanye n’igihe, abakozi n’abakenera serivisi baravuga imyato inyubako nshya y’ibiro yuzuye itwaye miliyoni 677 z’amafaranga y’u Rwanda. Bishimira ko kuri ubu serivisi zinoze zirimo gutangirwa ahantu hisanzuye, hatekanye kandi hari ibikorwa remezo n’ibikoresho bigezweho byatwaye miliyoni zirenga 91 z’amafaranga y’u Rwanda. Ikindi bishimira…

Soma inkuru yose

Rwanda: Hagiye kubakwa urukuta ruzashyirwaho amazina y’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Biciye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hagiye kubakwa urukuta rwanditseho amazina y’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse igikorwa cyo gukusanya ayo mazina, cyaratangiye. Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, ubwo yabitangarizaga mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyateguwe n’Umuryango w’abahoze…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Umaro Embaló wa Guinea-Bissau.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Umaro baganiriye muri Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025. Bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byugarije Afurika n’Isi muri rusange…

Soma inkuru yose

RIB igiye gukurikirana uwise Pasiteri umukozi wa Satani.

Hashize umunsi umwe Uwiyita Bakame Incakura kuri X, yanditse amagambo yibasira Pasiteri Kabanda Julliene Kabiligi. Aho yavuze Pasiteri Kabanda Julliene Kabiligi ari intumwa ya Satani ku Isi, mama w’ikinyoma ndetse akanongeraho ko yifuza guhura nawe maze akamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya. Bakame yagize ati: “Reka mwite intumwa ya Satani kuw’Isi, Mama w’ikinyoma, uyu ni…

Soma inkuru yose

Abafite amazu acumbikamo abakerarugendo bashyiriweho umusoro.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025, Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje Itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi. Itegeko ryatowe n’abadepite 70 bose bitabiriye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, bikaba bitaeganywa ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku ya 1 Nyakanga 2025. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari mu Nteko Ishinga…

Soma inkuru yose

Rwanda: Abadepite batoye itegeko rireba abanyarwanda bose batunze imodoka.

Iyi ni myanzuro ireba abatunze ibinyabiziga by’amapine 4 (Imodoka), aho mu nama iheruka guhuza abadepite, bemeje ko buri muntu wese ufite imodoka azajya atanga umusoro bitewe n’ubwoko bw’ikinyabiziga atunze. Aya mafaranga azajya yakwa abatunze imodoka azakoreshwa iki? Abadepite basobanura impamvu batoye iri tegeko, batangaje ko aya mafaranga agiye kwaka abatunze imodoka azajya ashorwa mu bikorwa…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwashimwe n’ishami rishinzwe ubuzima ku isi (WHO).

Mu mwaka ushize u Rwanda rwahuye n’icyorezo kiri mu bihatana abantu benshi ku Isi. Aya makuru yiki cyorezo yatangajwe ku mugaragaro ku wa 27-09-2024, ibi byabaye nyuma y’ipfu zidasobanutse zari zimaze iminsi zigaragara muri Kigali. Ibicishije mu nkuru yanditswe k’urubuga rwayo World Health Organization (WHO) yishimiye uko u Rwanda rwitaye muri iki gihe ki cyorezo…

Soma inkuru yose

Amasezerano America yagiranye na Congo yatitije u Bushinwa.

Ibiganiro hagati ya Congo na America birakomeje. Muri ibi biganiro Congo yiteguye gutanga ibirombe by’amabuye y’agaciro, Amerika nayo ikarinda umutekano wa Congo igihe cyose izaba ihawe ibi birombe. Aya masezerano ashobora kubangamira inyungu z’Abashinwa muri Congo. Bisa nk’aho bitazashoboka ko amahoro agerwaho muri Congo hatabayeho imbaraga z’amahanga. Amahanga nayo ntiyeteguye kwishora mu ntambara adafitemo inyungu….

Soma inkuru yose

Bahujwe n’urupfu rwa Papa, Trump na Zelensky byarangiye baganiriye.

Ku wa 26 Mata 2025, perezida Donald Trump na mugenzi we Volodymyl Zelensky baganiririye i Vatican, aho bari bagiye gushyingura Papa. White house yatangaje ko ari ibiganiro byatanze umusaruro. Aba baherutse kugirana ibiganiro byamaze iminota 15 gusa. Nyuma y’ibi biganiro abayobozi bemeranyije gukomeza kuganira. Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo bari i Vatican ntibigeze buhurira hanze,…

Soma inkuru yose