Lance Mickels ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere muri UEFA Champions League

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickels, ntiyahiriwe n’umukino we wa mbere muri UEFA Champions League, nyuma y’uko ikipe ye ya Sabah FC itsinzwe na Manchester United ibitego 4-0. Nk’uko IGIHE ibitangaza, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, ni bwo Joy-Lance Mickels yageze ku nzozi ze zo gukina muri UEFA Champions League…

Soma inkuru yose

Uganda: Umuhanzi Pallaso yatunze agatoki abakomeje guca intege iterambere rye muri muzika

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Pallaso, yavuze ko hari abantu atavuze amazina akomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubangamira no guca intege iterambere rye mu muziki. Pallaso yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, aho yashinje promoter Abbey Musinguzi uzwi nka Abitex kuba ari gukoreshwa n’abantu bamwe mu rwego rwo kumwangiriza umwuga. Uyu muhanzi yavuze ko hari…

Soma inkuru yose

Habineza yagize icyo avuga ku basore berekana amakariso

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR-Green Party, Senateri Dr Frank Habineza, yanenze imyambarire ya bamwe mu rubyiruko, avuga ko kwambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri byakagombye gutwikirwa bidahesha umuntu agaciro. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Senateri Habineza yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, ubwo yagiranaga inama n’abarwanashyaka ba DGPR-Green Party bo mu Mirenge ya…

Soma inkuru yose

Julián Álvarez yanze kujya ahandi, ategereje Barcelona

Rutahizamu wa Atlético Madrid, Julián Álvarez, yafashe icyemezo cyo gukomeza kuguma muri iyi kipe, nyuma y’uko gahunda yo kujya muri FC Barcelona idakunze. Amakuru avuga ko Álvarez yari yiteguye kuva muri Atlético Madrid, ariko akaba yarafunze imiryango ku makipe yose yashakaga kumusinyisha muri iyi mpeshyi, arimo Arsenal. Uyu Munya-Argentina ngo yari yemeye gusa amahirwe yo…

Soma inkuru yose

Rutahizamu w’umunyarwanda Noam Emeran yatandukanye na FC Gorningen.

Amakuru dukesha Isimbi TV avuga ko rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FC Groningen mu cyiciro cya mbere mu Buholandi, Emeran Noam yamaze gutandukana n’iyi kipe yari amazemo imyaka itatu. Noam Emeran uheruka kwemera gukinira u Rwanda, yageze muri iyi kipe 2023 avuye muri Manchester United aho yakiniraga abato bayo.Ntabwo yahiriwe muri iyi kipe kuko yaranzwe…

Soma inkuru yose

Kujyana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco, Minisitiri Umutoni ku mpaka z’imyambarire zakurikiye igitaramo cya Diamond

Impaka ku myambarire y’abitabiriye igitaramo cya “Diamond Platnumz Experience” zabaye imwe mu ngingo zavugishije benshi mu Rwanda, nyuma y’uko bamwe mu bakobwa bari bitabiriye iki gitaramo basubijwe inyuma kubera imyambaro bari bambaye. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Iki gitaramo cyabereye muri Parking ya BK Arena ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2026, aho bamwe…

Soma inkuru yose

 Hari akantu wabonye kera ukakirengagiza— Umuhoza Barbara ku ntandaro za gatanya mu ngo

Umukozi w’Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Umuhoza Barbara, yavuze ko imwe mu mpamvu zishobora gutuma ingo zisenyuka ari ibibazo biba byaragaragaye mu gihe cyo kurambagizanya, ariko bikirengagizwa, bikaza gukomera nyuma yo gushakana. Umuhoza, uzwi cyane mu bijyanye no gusemura mu Itorero Zion Temple Celebration Center, yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club, aho yagarukaga ku mpamvu zitandukanye…

Soma inkuru yose

Gentil Bigiz mu ndirimbo Inkuru Simpamo yashimangiye ko Yesu aruta cyane uko abantu bamuvuga

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Gentil Bigizi, yagaragaje uburyo umuntu ashobora kumenya Yesu mu buryo burenze ibyo yumvise ku bandi, abinyujije mu ndirimbo ye “Inkuru Simpamo.” Muri iyi ndirimbo, Bigizi avuga ko hari igihe umuntu ashobora kumenya Yesu abinyujije ku byo abandi bamuvugaho, ariko akagera aho agira ubunararibonye bwe bwite bwo kumumenya, agasanga ibyo yabwiwe bitagereranywa…

Soma inkuru yose

Umunyamerika Dolly Parton yitabye Imana ku myaka 80, asiga amateka akomeye

Umuhanzikazi w’icyamamare muri muzika ya country Dolly Parton, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Akaba yaravukiye muri Tennessee ku wa 14 Mutarama 1946, yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, afite imyaka 80, nyuma yo kumara igihe gito ahanganye na kanseri. Nk’uko Taarifa Rwanda yabitangaje, urupfu rwa Dolly Parton rwababaje abakunzi…

Soma inkuru yose

Umunyakenya krazy Kenna yasabye Perezida Kagame ifoto nyuma yo kumubona imbona nkubone

Umunyakenya uzwi nka Krazy Kenna, ukora ibihangano byo gusetsa no kwidagadura ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yahuraga imbona nkubone na Perezida Paul Kagame, amusaba ko bafata ifoto y’urwibutso. Krazy Kenna ari mu Rwanda aho yaje nk’umukoresha w’imbuga nkoranyambaga ukunze gukoresha ibihangano bye mu kugaragaza ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi. Ku wa…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yanenze imyemerere y’amarozi muri ruhago y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko imyemerere ijyanye n’amarozi, kuraguza n’indi myitwarire idakwiye biri mu bibazo bikibangamira iterambere rya ruhago y’u Rwanda. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yasubizaga ku bibazo bikibangamiye iterambere rya siporo mu Rwanda. Nk’uko Umuseke wabigaragaje, Perezida Kagame yavuze ko…

Soma inkuru yose

Uganda: Kasuku yavuze ko Ray G ashobora kuzaba umuhanzi ukomeye kurusha abandi muri 2028

Umusesenguzi w’imyidagaduro wo muri Uganda, Gossip monger Kasuku, yatangaje ko umuhanzi Ray G ukomoka mu Burengerazuba bwa Uganda ashobora kuzaba ari we muhanzi uzwi cyane kandi ufite izina rikomeye kurusha abandi muri icyo gihugu mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere. Kasuku ashingira ku buryo Ray G agenda amenyekana mu gihugu, uko ategura umuziki we…

Soma inkuru yose

“Hari urukundo rw’ukuri ariko rutagenewe kuramba iteka”_Chizzy Francis agaruka ku gutandukana kwa Bella na Sheggz

Chizzy Francis yagize icyo avuga ku gutandukana kwa bagenzi be Bella Okagbue na Sheggz Olusemo, abasaba bombi guhitamo amahoro aho gukomeza amakimbirane. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Chizzy yemeye ko umubano wabo wari wubakiye ku rukundo nyakuri, ibihe byiza basangiye ndetse n’imbaraga bombi bawushyizemo. Icyakora, yavuze ko iyo icyizere n’icyubahiro bitakibashije kubungwabungwa, gukomeza gutsimbarara…

Soma inkuru yose

ADEPR yatangiye gufasha ingo zibana zitarasezeranye

ADEPR Paruwasi ya Remera yatangiye gahunda yo gufasha imiryango yabanaga itarasezeranye, mu rwego rwo kubafasha gushyira ingo zabo ku murongo w’amategeko n’uw’ukwemera no gukumira amakimbirane ashobora kuzisenya. Ibi byatangijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo Paruwasi ya Remera mu Karere ka Gasabo yakiraga umuhango wo gusezeranya imiryango 196 yari isanzwe ibana…

Soma inkuru yose

Harry n’umuryango we bagiye gusubira mu Bwongereza nyuma y’imyaka itandatu

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle biteganyijwe ko bazongera kumara igihe mu Bwongereza bari kumwe n’abana babo, Archie na Lilibet, nyuma y’imyaka hafi itandatu umuryango wabo umaze uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muryango uteganya gusubira mu Bwongereza mu gihe abana babo bitegura gutangira amashuri muri Nzeri. Icyakora, kuba bazaba bari mu Bwongereza…

Soma inkuru yose

Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli nyuma y’imyaka itatu

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Manzi Thierry, yatandukanye na Al Ahli Tripoli yo muri Libya nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku iseswa ry’amasezerano. Nk’uko UkweliTime yabitangaje, Al Ahli Tripoli ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, yatangaje ko urugendo rwa Manzi muri iyi kipe rurangiye, nyuma y’imyaka irenga itatu yari amaze ayikinira. Uyu myugariro w’imyaka…

Soma inkuru yose

Angélique Kidjo Yanditse Amateka Nk’Umuhanzi Wa Mbere Wo Muri Afurika Uhawe Inyenyeri Kuri Hollywood Walk of Fame

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Bénin, Angélique Kidjo, yanditse amateka mashya mu muziki wa Afurika nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere ukomoka kuri uyu mugabane uhawe inyenyeri ku muhanda w’icyubahiro wa Hollywood Walk of Fame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye mu muhango wabereye i Los Angeles ku wa 18 Kanama 2026. Kidjo, umaze…

Soma inkuru yose

Partrick Vieira yagizwe Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Senegal.

Patrick Vieira yagizwe umutoza mushya wa Sénégal, asabwa kugarura icyizere no guhangana n’ibibazo bishya. Patrick Vieira ni umwe mu bakinnyi bakomeye bigeze gukinira Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yagizwe umutoza mukuru wa Sénégal, asimbura Pape Thiaw wavanywe ku mirimo nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.  Vieira yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki…

Soma inkuru yose

FERWAFA Yemeje Amakipe Ane Azahatana muri Super Cup 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje amakipe ane azitabira irushanwa rya Super Cup 2026, rizahuza amakipe akomeye yitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/2026. Nk’uko byatangajwe na FERWAFA, amakipe yemerewe kwitabira iri rushanwa ni APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports. Icyakora, APR FC yasabye kutaryitabira, bityo umwanya wayo uhabwa Mukura Victory…

Soma inkuru yose

The Ben yaciye agahigo ka Meddy kuri YouTube

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yaciye agahigo kari kamaze imyaka itanu gafitwe na Meddy, nyuma y’uko indirimbo ye nshya yise ‘Inshallah’ igize umubare munini w’abayirebye kuri YouTube mu gihe gito. ‘Inshallah’ imaze iminsi ibiri ishyizwe kuri YouTube, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe n’ijana, bituma iba indirimbo y’umuhanzi nyarwanda ku giti cye (single) yageze kuri uyu…

Soma inkuru yose

M. Iréné yanenze serivisi yahawe na Manager wa Intare Arena mu bukwe bwe

Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi cyane nka M. Iréné, yanenze serivisi yahawe n’Umuyobozi (Manager) wa Intare Conference Arena mu birori by’ubukwe bwe, ashimangira ko imyitwarire ye itari myiza. M. Iréné yashyingiranywe na Nishimwe Liliane mu bukwe bwabereye kuri Intare Arena ku Gisozi ku wa 15 Kanama 2026, nyuma y’uko aba bombi bari bamaze kwemeranya kurushinga ndetse…

Soma inkuru yose

Nyaxo yahishuye ko gahunda yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge yamuhombeje Miliyoni 5 Frw

Umunyarwenya Kanyabugande Olivier, uzwi cyane nka Nyaxo, wamamaye muri sinema Nyarwanda by’umwihariko mu gutera urwenya, yavuze ko gahunda yo guca no guhagarika ibinyobwa bitujuje ubuziranenge yamuhombeje amafaranga agera kuri miliyoni 5 Frw. Nyaxo yabivuze nyuma y’uko mu minsi ishize inzego bireba zatangiye ibikorwa byo kugenzura no guhagarika ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bikaba byaragejeje ku ifungwa ry’inganda…

Soma inkuru yose

Rayon Sports yaguze Elie Mokono, umukinnyi mushya w’Umurundi

Rayon Sports yatangaje ko yungutse umukinnyi mushya, Elie “Eldihno” Mokono, ukina hagati mu kibuga kandi akaba ari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi. Iyi kipe y’i Nyarugenge yatangaje aya makuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, mu gihe ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27, aho izitabira imikino…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi bugaragaza ko kugira amatako manini birinda ibyago byo gupfa.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 2.5, bwagaragaje ko uko umuzenguruko w’ibibero wiyongera, ari na ko ibyago byo gupfa ku mpamvu zitandukanye bigabanuka. Abashakashatsi basanze kongera umuzenguruko w’ibibero ho santimetero 5 bifitanye isano no kugabanuka kwa 18% kw’ibyago byo gupfa. Ku bijyanye n’amatako, kongera umuzenguruko ho santimetero 10 byari bifitanye isano no kugabanuka kwa 10% kw’ibyago byo gupfa. Ibi byagaragajwe…

Soma inkuru yose

Miss Muyango Claudine agiye guhanwa nyuma yo gufatirwa mu ikosa ryo gutwara imodoka arimo kurya no kutambara umukandara

Umunyarwandakazi Miss Muyango Claudine ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yamugaragaje atwaye imodoka ari kurya, ndetse atambaye umukandara (seatbelt), ibintu byahise bikurura impaka n’ibitekerezo byinshi. Byatangiye ubwo amashusho yasakazwaga ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), agaragaza Muyango yicaye ku ntebe y’umushoferi, afashe ibiryo mu ntoki mu gihe imodoka yari iri mu muhanda….

Soma inkuru yose

Amagaju FC yongeye gukaza izamu, isinyisha Sebwato

Nicholas Sebwato yamaze kwerekeza mu Amagaju FC nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe, asoza urugendo rw’imyaka itanu yari amaze akinira Mukura Victory Sports. Uyu munyezamu wari umwe mu bakinnyi b’inararibonye ba Mukura VS, yasinye aya masezerano mu rwego rwo kongerera imbaraga Amagaju FC mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/2027. Biteganyijwe ko azazana ubunararibonye bwe mu…

Soma inkuru yose

Umusifuzi wahize abandi muri Afurika azasifura umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yatangaje ko umusifuzi mpuzamahanga wo muri Somalia, Omar Abdulkadir Artan, ari we uzayobora umukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 riri kubera i Kigali. Artan ni umwe mu basifuzi bafite izina rikomeye ku Mugabane wa Afurika, aho mu 2025 yahawe igihembo cy’umusifuzi mwiza wa…

Soma inkuru yose

Diamond Platnumz yongeye kuba umubyeyi ku nshuro ya gatanu

Byamaze kuba impamo! Diamond na Zuchu bibarutse, Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, n’umugore we Zuchu, bibarutse umwana wabo wa mbere, inkuru yakiriwe n’ibyishimo n’abakunzi babo bo hirya no hino muri Afurika. Amakuru y’ivuka ry’uyu mwana yaje nyuma y’iminsi havugwa ko Zuchu atwite, nubwo bombi batigeze bagira byinshi babivugaho mu ruhame. Kuri ubu, abakunzi babo…

Soma inkuru yose

Ingabire Jolie Ange wamamaye muri Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta n’umuvandimwe wa Kenny Sol.

Mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga 2026, Ingabire Jolie Ange n’umukunzi we batangaje ko biyemeje kubana, basangiza ababakurikira amafoto agaragaza umuhango wo kwambikana impeta wabereye muri Canada. Uyu musore wamwambitse impeta ni umuvandimwe w’umuhanzi Kenny Sol, usanzwe atuye muri Canada, aho anakunda kumufasha mu bikorwa bitandukanye iyo ahagiriye urugendo. Ingabire Jolie Ange yamenyekanye cyane ubwo…

Soma inkuru yose

Tenge Tenge yavuze uko yakiriwe ageze mu Rwanda

Umunyarwenya w’icyamamare Rango Tenge Tenge ukomoka muri Uganda yavuze ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda, aho yitabiriye ibikorwa biteganyijwe mbere y’igitaramo Tintin Summer Festival kizaba ku wa 1 Kanama 2026 i Kanombe. Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Tenge Tenge yagaragaje ibyishimo byinshi, ashimira abo yita ababyeyi…

Soma inkuru yose

Se wa Kitoko yitabye Imana

Se w’umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026, nyuma y’igihe yari amaze avurirwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Mu minsi yashize, uyu mubyeyi yari arembeye muri ibi bitaro, aho Kitoko yakundaga kumuba hafi amwitaho. Kuba yari amaze igihe agarutse gutura mu Rwanda, byatumye abona umwanya uhagije…

Soma inkuru yose

Taleb wa APR FC yavuze ko batsinzwe ariko batazacika intege, ashimangira ko bagiye gukosora amakosa

Nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup 2026, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko iryo tsindwa rikomeye ritagomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ikipe ye ari intege nke, ahubwo ko ryaturutse ku makosa agomba gukosorwa mbere y’imikino ikurikira. APR FC iri mu rugendo rwo gushaka kwisubiza…

Soma inkuru yose

Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye

Umukinnyi wa sinema nyarwanda Nyambo Jesca yateye indi ntambwe mu rugendo rw’urukundo nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we usanzwe atuye muri Australie, mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, watunguye benshi barimo na Nyambo ubwe. Amakuru y’uko Nyambo yambitswe impeta yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y’uko bamwe mu bari bitabiriye…

Soma inkuru yose

Chris Brown yongeye kurekurwa by’agateganyo, amateka y’ihohotera yakoreye Rihanna arongera kuvugwa

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yongeye kurekurwa by’agateganyo n’urukiko nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni 5 z’amapawundi (£5 miliyoni), mu gihe akomeje gukurikiranwa n’amategeko. Nubwo yemerewe gukomeza urugendo rw’ibitaramo bye, urubanza rwamuhamije ihohotera yakoreye uwahoze ari umukunzi we, Rihanna, mu 2009 rwongeye kuvugwa nk’urugero rw’ibibazo by’amategeko bimaze imyaka bimukurikirana. Chris Brown yitabye urukiko ku wa Gatanu,…

Soma inkuru yose

Ramjaane Joshua yavuze ko azasangiza amahanga amateka y’u Rwanda

Umunyarwenya Ramjaane Joshua Niyoyita yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi byamusigiye umukoro ukomeye wo gukoresha ijwi n’urubuga afite mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye akorera ibikorwa byinshi. Mu ruzinduko yakoranye n’Umuhanzi Mico The Best, Umunyarwenya Clapton Kibonke ndetse n’itsinda ry’abafatanyabikorwa ba…

Soma inkuru yose

Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo nshya “Itabaza”

Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya yise “Itabaza”, ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose. Iyi ndirimbo igaruka ku kuba Imana itandukanye n’abantu, ko idahinduka kandi ko iyo itanze isezerano irisohoza nk’uko yabivuze. Mu magambo ayigize, aba baririmbyi bashishikariza abakristo…

Soma inkuru yose

Iminota 120 isize Espagne yanditse amateka mashya ku Isi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, nyuma yo gutsinda Argentine igitego 1-0 cyatsinzwe na Ferran Torres mu minota y’inyongera, ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru. Uyu mukino waranzwe n’ihangana rikomeye, kuko iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Gusa…

Soma inkuru yose