Devoz Divin

Rwanda: Hagiye gutorwa itegeko ryo gutera abantu intanga no gutwitira undi muntu..

Abadepite bari kujya impaka ku mushinga w’itegeko riteganya kuzashyiraho serivise zo kororoka hakoreshwejwe Ikoranabuhanga ndetse no gutwitira undi muntu. Ikibazo k’ingutu kiri kwibazwa ni uburyo intanga zizajya zikusanywa, kuko bishobora gutera kubura ubuntu bamwe bakabikora nk’ubucuruzi. Abantu 2 bashakanye byemewe n’amategeko bakabura urubyaro ni bo bakemererwa iyi service igihe iri tegeko ryaba ryemejwe. Abandi bari…

Soma inkuru yose

Dore abagwizatungo muri 2025, umunyamerika Elon Musk aracyayoboje inkoni y’icyuma.

Mu gihe bamwe barwana no kubona ibyo kurya ku manywa na n’ijoro, abandi bararwana no kuyobora urutonde rw’abadamareye ku Isi ya Rurema. Ikinyamakuru Forbes kizobereye mu gutara inkuru z’ubukungu cyashyize hanze urutonde rw’abakimaze batunze akayabo muri 2025, uru rutonde ruyobowe n’umuherwe Elon musk ufite mu biganza ikigo cya X cyahozwe kitwa Twitter. Dore uko bakurikirana:…

Soma inkuru yose

Igihugu cya Chile kibasiwe n’umutingito, Leta yabwiye abaturage ko bagomba guhunga ikindi kiza cya Tsunami gishobora kwibasira iki gihugu.

Umutingito wo ku gipimo cya 7.4 wibasiye igihugu cya Chile, ni umutingito wahereye mu majyepfo y’iki gihugu ku mupaka gihuriyeho na Argentina. Perezida wa Chile Gabriel Boric yategetse abaturage guhunga vuba na bwagu bataragerwaho n’ikindi kiza kizakurikira uyu mutingito (Tsunami). Abicishije ku rubuga rwe rwa X perezida wa Chile yagize ati: “Turasaba abantu bose batuye…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kujya rutunganya amabuye acukurwa muri Congo (DRC).

Ni ibiganiro bimaze iminsi biba hagati y’u Rwanda na Congo, aho abaminisitire bombi bahurira muri America (USA) bakaganira uko haradurwa ikibazo cy’amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu. Amakuru ya hafi avuga ko u Rwanda na Congo bigiye gusinyana amasezerano y’amahoro nyuma bikanasinyana andi y’ubukungu na America. Ni amasezerano akubiyemo ingingo nyinshi, twavugamo ayo kubaka urugomero rw’amashanyarazi,…

Soma inkuru yose

Ubumenyi abanyeshuri bahabwa ntibwatuma babona akazi, MIFOTRA irashaka ko system y’imyigishirize ihinduka.

Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta, (MIFOTRA) yagaragaje ko hari kwigwa uburyo abanyeshuri bakwiga ariko bakongererwa ubushobozi ku buryo ubumenyi bahabwa bujyanishwa n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo. Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 01 Gicurasi 2025, ubwo u Rwanda rwizihazaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo  ku nsangayamatsiko igira iti: ”Ihangwa ry’umurimo intego dusangiye.” Minisitiri wa MIFOTRA, Amb. Christine Nkulikiyinka yagaragaje…

Soma inkuru yose

HE Paul Kagame arakira mugenzi we Mamadi Doubouya wa Guinea Conakry a Guinea Conav

Perezida wa Guinea-Conakry Mamadi Doumbouya, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rutangira kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gicurasi 2025. Ibiro bya Perezida wa Guinea- Conakry byatangaje ko Doumbouya azaca i Kigali yerekeza mu irahira rya Perezida mushya wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema. Perezida Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2024, aho yagiranye…

Soma inkuru yose

Ingaruka 5 zishobora guterwa no gukoresha VPN, burya ushobora no gufungwa.

VPN (Virtual Private Network) ni bumwe mu buryo bukoreshwa nabakora ibyaha birimo gucuruza abantu (Human Trafficking), Gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse n’andi mabi yose akorerwa kuri internet. Bakoresha VPN kugira ngo bahishe aho baherereye VPN cyangwa se kugira ngo bahishe umurongo wa Internet barimo gukoresha (IP address) Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ingaruka 5 zikomeye zo gukoresha…

Soma inkuru yose

Abantu bakeka ko ari umwana Kandi afite imyaka 43, amateka ya Osita Iheme “Baby Police”

Amateka ya Osita Iheme wamamaye nka “Baby Police” Osita Iheme yavutse kuwa 20 Gashyantare 1982, avukira mu gihugu cya Nigeria, avuka kuri se witwa Herbert Iheme naho nyina umubyara yitwa Augustine Iheme, ni bucura bw’aba babyeyi . Osita yize ate? Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye mu rusisiro rwa Mbaitoli iwabo muri Nigeria, akirangiza ayisumbuye yahise akomereza…

Soma inkuru yose

Abamotari bijejwe kutazangera gucibwa amande arenze ibihumbi 10 Frw.

Nyuma y’igihe abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu biciye kuri moto, abakora uyu mwuga bijejwe ko amande bacibwaga yagabanyijwe ndetse ku buryo atazongera kurenga ibihumbi 10 Frw. Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,…

Soma inkuru yose

Ubu ushobora gutunga virtual master card, nawe ugatangira guhahira ku masoko nka Amazon, Alibaba n’andi mpuzamahanga.

Kuba mu kinyejana cya 21 bisaba kujyana n’iterambere! Ntabwo bikiri ngombwa kwitwaza umuba w’inoti cyangwa ibiceri kuko ushobora gutwara mafaranga muri telephone yawe, ariko wa mugani w’umunyarwanda wagize ati: “Isi yabaye umudugudu” Ushobora gukenera guhahira iyo mu mahanga ya kure, kugira ngo uhahire iyo muri ayo mahanga bizagusaba kuba ufite ikarita ya Banki (Bank Card)….

Soma inkuru yose

Nawe ushobora kurya ku mafaranga ya youtube! Abanyarwanda bagiye gutangira kwinjiza agatubutse kuri YouTube.

Abahanzi, abanyamakuru, na bakora amashusho azwi nka Vlog bagiye gutangira kwinjiza amafaranga kuri YouTube bidasabye ko bahindura aho baherereye (location). Ibi byatangajwe na Minisitiri w’urubyiruko (Minister of Youth and Art) UTUMATWISHIMA Jean Nèpo Abdallah, aho yavuze ko Leta irikuganira na ba nyiri YouTube kugira ngo abanyarwanda nabo bashyirwe ku rutonde rwabemerewe guhembwa nayo binyuze mu…

Soma inkuru yose

Abaturage ni abakire, batanze miliyari zirenga 40 Frw.

Mu minsi ishize BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zihwanye na miliyari 10. Umuyobozi wa Rwanda Stock Exchange, RWABUKUMBA Celestin yatangaje ko izi mpapuro zaguzwe ku kigero cya 400% . Leta ivuga ko yasubije miliyali 30 Frw zarengaga ko yarakenewe. Ibi byakozwe n’abaturage byagaragaje ko abaturage bafite amafaranga.   RWABUKUMBA ati: “Buriya bwitabire icya mbere buvuze…

Soma inkuru yose

Abadepite batoye itegeko rigena igifungo ku bacuruzi banyereza umusoro.

Ku wa 29 Mata 2025, nibwo abadepite batoye itegeko rishyiraho umusoro ku bicuruzwa bigiye bitandukanye. Mu mategeko yatowe harimo nk’iryo kwishyuza umusoro wa 40% abafite ibigo by’imikino y’amahirwe, n’umusoro wa 40% kubafite imodoka za Hybrid. Muri iyi nama Kandi, abadepite bagiye impaka ku itegeko ryo gukatira igifungo abacuruzi bateye bakerewe kwishyura umusoro. Depite UWAMARIYA Odette…

Soma inkuru yose

Ese u Rwanda na Congo byaba bigiye kwiyunga? Ni ki twakitega kuri Trump?

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu minsi iri imbere hari amakuru meza yerekeye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azamenyekana; ateguza amahoro ibihugu byombi. Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata, mu kiganiro n’itangazamakuru. Mu minsi ibiri ishize Trump yari yanditse ku rubuga nkoranyambaga…

Soma inkuru yose

Dufite ubushobozi bwo kwirinda Kandi ubuzima buruta amafaranga” Amagambo ya Brig Gen RWIVANGA.

U Rwanda dufite ubushobozi bwo kwirinda, kurinda umupaka wacu, tukarinda n’ibindi bihugu – Brig Gen Rwivanga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko uyu munsi u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirinda, kurinda umupaka warwo no kurinda ibindi bihugu byahuye n’ibibazo. Mu kiganiro yahaye abakozi b’ibigo 8 bifite aho bihuriye n’ingendo zo mu…

Soma inkuru yose

Rwanda: Abatunganya ibikoresho bituruka ku mpu barasaba uruganda rutunganya impu.leta k

Aborozi hamwe n’abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu, barasaba ko Leta yagira icyo ikora hagashyirwaho uruganda rugezweho mu gutunganya impu mu rwego rwo kongerera agaciro ibizikomokaho ndetse n’ingano yabyo ikarushaho kwiyongera ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Ni amajwi y’aborozi bumvikanisha ikibazo cyo kutabona isoko ry’impu z’amatungo yabo, bikarangira bubitsweho urusyo n’abamamyi bazigura amafaranga…

Soma inkuru yose

Nyagatare: Bujuje Ibiro by’akarere bigezweho, abayobozi bitwezweho gutanga umusaruro ufatika.

Nyuma y’imyaka myinshi Ibiro by’Akarere ka Nyagatare bibarizwa mu nyubako nto kandi itajyanye n’igihe, abakozi n’abakenera serivisi baravuga imyato inyubako nshya y’ibiro yuzuye itwaye miliyoni 677 z’amafaranga y’u Rwanda. Bishimira ko kuri ubu serivisi zinoze zirimo gutangirwa ahantu hisanzuye, hatekanye kandi hari ibikorwa remezo n’ibikoresho bigezweho byatwaye miliyoni zirenga 91 z’amafaranga y’u Rwanda. Ikindi bishimira…

Soma inkuru yose