Devoz Divin

Ese u Bubiligi burashaka kongera kwiyunga n’u Rwanda?

Prévot yagaragaje Museveni nk’umuntu wingenzi ushobora guhuza ibihugu bitandukanye. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Prévot ari kugirira uruzinduko rw’akazi muri DRC, Uganda na Congo, rwamaze gucana umubano n’u Bubiligi. Ibi byavugiwe i Kampala muri Uganda ubwo Prévot yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru. Prévot yavuze ko yahuye na Museveni akamubona nk’umuntu ufite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane ari muri…

Soma inkuru yose

Inguge zafashwe ziri kwinywera agahiye (Inzoga).

Itsinda ry’abashakashatsi bo mu Bwongereza batangaje ko bafite amashusho y’inguge ziri gusangira agahiye (Inzoga). Abashakashatsi ba Kaminuza ya Exeter, batangaje ko camera zabo zashyizwe muri pariki ya Cantanhez iherereye muri Guinea Bissau zafashe amashusho y’inguge zisangira ibiribwa birimo ethanol. Aba bashakashatsi bagaragaje ko impamvu inguge zinywa Inzoga ntaho itandukaniye ni y’umuntu unywa Inzoga. Ubusanzwe, tuziko…

Soma inkuru yose

U Rwanda na Congo baganiriye iki? Soma amakuru yose.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mata 2025 byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari. Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na…

Soma inkuru yose

U Rwanda mu ngamba zo guhangana n’ingaruka z’ihagarikwa ry’amasezerano ya AGOA

U Rwanda rwatangiye gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka zishobora guturuka ku guhagarika amasezerano azwi nka AGOA y’ubuhahirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika, ashobora guhagarara muri uyu mwaka. Ni ingamba zirimo kwihutisha no kongera imbaraga mu buhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo no kwagura amasoko y’ibicuruzwa mu bindi bihugu byo hirya…

Soma inkuru yose

Ikigo cya Google kiri mu mazi abira, baragishinja kwikubira isoko.

Google ni kimwe mu bigo bikunzwe gukoreshwa cyane ku Isi, ubushakashatsi bwagaragaje ko 66% by’abakoresha internet bakoresha Google. Ibi biterwa n’uko byoroshye gushaka amakuru ukoresheje iri shakiro. Kugira ngo google ibe ishakiro rya mbere ibifashwamo n’ikindi kigo cyayo kitwa “Chrome”. Urukiko rwa New York rurashinja uru rubuga rwa google gukusanya amakuru y’ibanga yabakoresha urubuga shakiro…

Soma inkuru yose

Ingufu mukoresha mu kazi mwanazikoresha murwanya Jenoside Col Migambi.

Col Migambi Desire yakanguriye abakora muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) n’ab’Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC Group) ko ingufu bakoresha ngo akazi kabo kagende neza, bagomba no kuzikoresha bimakaza ubumwe no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, ubwo Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe…

Soma inkuru yose

Amasezerano hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe! intambwe iganisha ku mahoro arambye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier NDUHUNGIREHE na mugenzi we Therese Kayikwamba Waganer wa DRC (Congo), bamaze gusinya amasezerano yitezweho kuzana amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari. Babifashijwemo na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa America Marco Rubio, abaminisitire b’u Rwanda na DRC bamaze gusinya amasezerano kuri uyu Gatanu, taliki 25 Mata 2025. Marco Rubio yishimiye intambwe…

Soma inkuru yose

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko kuko nubwo rutahisemo amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko rukwiye kwishimira ko rwaruvukiyemo kandi ari rwo Gihugu rudafite undi rukiburanaho.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko kuko nubwo rutahisemo amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko rukwiye kwishimira ko rwaruvukiyemo kandi ari rwo Gihugu rudafite undi rukiburanaho. Ni ubutumwa yahaye abasaga 2000 bitabiriye Ihuriro Igihango cy’Urungano, ryabereye ku Intare Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025. Iri huriro ryo…

Soma inkuru yose

Amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC agiye gusinyirwa imbere ya Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier NDUHUNGIREHE na mugenzi we Therese Kayikwamba Waganer bagiye gushyira umukono ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byombi [u Rwanda na Congo]. Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Aya masezerano arasinywa kuri uyu wa Gatanu ku wa 25 Mata 2025, saa munani za manywa. Ibikubiye muri aya masezerano…

Soma inkuru yose

Niyo Bosco ari mugahinda ko kubura umubyeyi we.

Umuhanzi NIYOKWIZERWA Bosco wamamaye nka NIYOBOSCO mu muziki nyarwanda yatangaje ko Papa we [NGAYABANYAGA Augusin] yamaze kwitaba Imana, ibi byabaye kuwa 23 Mata 2025 azize uburyayi. Abinyujuje kuri Instagram yanditse ati: “Muruhukire mu mahoro Papa. Umunsi umwe w’agahinda uruta umwaka w’ibyishimo”. Uyu mubyeyi yavutse kuwa 01 Mutarama 1962 yitabye Imana Ku wa 23 Mata 2025….

Soma inkuru yose

“Miliyari 9$ zigenewe urubyiruko” u Rwanda muri gahunda yo kurwanya ubushomeri.

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga mu gihugu cya Korea y’Epfo (KOICA) batangije umushinga w’agaciro k’asaga miliyari 9 z’amafaranga (miliyoni 6.5 z’amadolari ya Amerika) wo gufasha urubyiko kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere umurimo no guhanga udushya. Ni umushinga watangirijwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2025, aho inzego za Leta…

Soma inkuru yose

Kenny Sol mu miryango isohoka muri 1:55 Am, Coach Gael yamaze gusohora ibaruwa.

Inzu iri muzikomeye zitunganya umuziki mu Rwanda 1:55 Am, yamaze kugaragaza ko itagishaka gukorana n’umuhanzi Kenny Sol. Ibi byatagajwe mu itangazo CEO MUGARURA Kenny yageneye abanyamakuru. Tugenekereje mu Kinyarwanda yanditse ati: “Kubera ibimaze iminsi bizenguruka mu itangazamakuru ndetse n’amakuru y’ibanga yagiye hanze kubw’amakosa, 1:55 Am yifuza gushyira umucyo kubishyiraho umucyo: 1. 1:55 Am irakomeza gukora…

Soma inkuru yose

“Aho kubana n’umugabo cyangwa umugore wabana n’imbwa” Ibyavuye mu bushakashatsi.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 717 bwagaragaje imbwa nk’inyamaswa irenze uko tuyibona ahubwo ni umufatanyabikorwa wizewe wa muntu. “Imbwa ntabwo ari inyamaswa cyangwa se inshuti yawe gusa ahubwo ni byose” Ibi ni Ibyavuye mu bushakashatsi” Abitabiriye ubu bushakashatsi bagaragaza ko kubana n’imbwa bishobora kunezeza kurusha kubana n’ikiremwamuntu. Nubwo bwose ubu bushakashakatsi butagaragaje ko isano y’umuntu n’imbwa…

Soma inkuru yose

Amerika n’u Rwanda mu biganiro by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amarika n’u Rwanda barikuganira ku mikoreshereze nimitunganyirize y’ibirombe bicukurwamo “Worflum” yifashishwa mu gukora imodoka. Ubwo aherutse mu Rwanda, umuvugizi wa Amerika muri Africa Massad Boulos yagiranye ikiganiro na HE Paul KAGAME anatemberezwa mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Rwanda. Mu byo yasuye harimo ikirombe cya Nyakabingo gicukurwamo “Wolfram” iki kirombe nicyo cyonyine rukumbi gicukurwamo “Wolflum”…

Soma inkuru yose

M23 na DRC batangaje ko bagiye guhagarika Imirwano.

Nyuma yo guhurira i Doha muri Quatar, ubuyobozi bw’inyeshyamba za M23 na Congo (DRC) bwatangaje ko bwemeranyije guhagarika Imirwano bishobora no gutuma bagera ku musozo w’intambara imaze iminsi ibera muri Congo. Itangazo rihuriweho n’impande zombi rivuga ko ubuyobozi bwa M23 na DRC bwemeranyije guhagarika imirwano aka kanya Kandi bagahaharika n’imvugo z’ubushotoranyi , imvugo z’urwango cyangwa…

Soma inkuru yose

Ingabo za Congo zirashijwa kurya inka za Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Congo (DRC).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, ingabo za Congo ziraye mu nka zasanze mu rwuri rwa J.Kabila maze zirazibaga. Izi ngabo zoherejwe na Leta ya Congo. Ibi bibaye nyuma y’uruzinduko rugufi Kabila utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tschisekedi yagiriye muri Goma kuri ubu iri mu maboko ya AFC/M23. Madamu Kabila yagaragaje…

Soma inkuru yose