
Gakenke: Inyubako ya Leta imaze imyaka 23 idakoreshwa yashibutsemo ibiti
Abaturage bo mu Kagari ka Muhororo, Umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, bababazwa n’inyubako ya Leta imaze imyaka igera kuri 23 itabyazwa umusaruro ikaba yarashibutsemo ibiti. Abo baturage bifuza ko izo nyubako zatunganywa zikabyazwa umusaruro kuko Leta yazubatse izishoyeho akayabo. Abo baturage bavuga ko iyo nyubako yubatswe kugira ngo ibe ibiro by’Uturere twahuje mu yahoze…