
Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda ababagusha mu bishuko bagamije kubayobya
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito z’Icyeza itangiye, Madamu Jeannette Kagame yasabye abahembwe muri yo kwirinda abashobora kubagusha mu bishuko bagamije kubayobya ahubwo bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize iyi gahunda…