Devoz Divin

Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi – Amb Ngoga abwira Akanama ka Loni

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko rwiteze impinduka mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) nyuma y’aho impande zombi zigiranye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025. Nk’uko bigaragara muri aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO…

Soma inkuru yose

Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Isi yose yakurikiye umuhango wo gusinya amasezerano agamije amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa leta ya America, Marco Rubio. Ni inkuru yari yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, muri Congo Kinshasa no ku isi. Impande zirebwa ntizatengushye abafite amatsiko yo…

Soma inkuru yose

Kenya: Abigaragambya barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi

Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi. Abo bibukwa muri iyo myigaragambyo yatangiye ku itariki 25 Kamena 2025, ni abaguye mu myigaragambyo yakozwe ahanini n’urubyiruko rwiswe ‘Gen-Z’, rwamaganaga izamuka rikabije ry’imisoro ndetse n’ubuzima buhenze cyane muri icyo gihugu….

Soma inkuru yose
Job in Rwanda/ Akazi mu rwanda

Amahirwe y’akazi ku bantu mufite A0 na A2

Intego y’Akazi Gucunga imikorere, isuku n’umutekano w’amacumbi y’ibitaro (Lync-House), hagamijwe gutanga ahantu hatuje, hasukuye kandi hatekanye ku bakozi b’ibitaro, abanyeshuri bari muri sitage (internship ) n’abashyitsi. Inshingano Nyamukuru 1. Gucunga Imikorere y’Amacumbi Gukurikirana ibikorwa bya buri munsi bya Lync-House no kwemeza ko ibikorwaremezo byose bikora neza.  Guhuza gahunda zo gutanga ibyumba, kwakira (check-in) no kohereza…

Soma inkuru yose

Isi turimo irarwaye – Tito Rutaremara

Iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Tito Rutaremara. Ni Inararibonye muri Politiki akaba ari n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Isi turimo irarwaye, indwara yayo ni Judeo-Christian civilization Philosophy ( intekerezo) na ideology (ingengabitekerezo) by’iri terambere rishingiye ku binyoma. Duhere ku biriho muri iki gihe: Muri Gaza abantu, inyamanswa, ibintu, amazu, imihanda byose Israel irabishwanyaguza. Wabaza…

Soma inkuru yose

Kenya: Abaturage biraye mu mihanda mu kwibuka bagenzi babo biciwe mu myigaragambyo

Abaturage b’i Nairobi, mu Murwa Mukuru wa Kenya, bongeye kwirara mu mihanda mu myigaragambyo yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, aho bari kwibuka bagenzi babo bishwe mu myigaragambyo yabaye mu mwaka ushize ndetse batishimiye uburyo ubuzima bukomeje guhenda, ari nako amahirwe y’iterambere ku rubyiruko arushaho kuyoyoka. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage ibihumbi babyukiye…

Soma inkuru yose
Umugabo yaheze mu bwiherero

Umugabo yaheze mu bwiherero agiye gutabara Imbwa

Abashinzwe kuzimya inkongi barokoye umugabo wari wafatiwe mu bwiherero bw’ikibuga rusange  giherereye muri Leta ya Connecticut,  uyu mugabo yisanze muri ubu bwiherero ubwo yageragezaga gukuramo imbwa ye yari yisanze mu bwiherero ubwo imiryango yafungwaga ku buryo bwikora n’ijoro [Automatic]. Polisi yahampagajwe mu gitondo cyo ku cyumweru n’abakozi b’ahitwa Rockwell Park Ziherereye i Bristol kubera ko uyu…

Soma inkuru yose
Kubeting muri betting

Kelly yatsindiye miliyoni 100 Frw muri Betting

Umugabo wo muri Leta ya North Carolina yavuze ko inama yahawe na murumuna we yamufashije gutsindira amafaranga ibihumbi 100 by’amadolari (100,000 $) mu mukino wa tombola w’amakarita aho ugura ikarika ugasabwa gukuraho akayunguruzo ni umukino uzwi nka shishura. Patrick Kelly, utuye mu mujyi wa Hickory, yabwiye abakozi ba North Carolina Education Lottery ko atari asanzwe agura…

Soma inkuru yose
Ubukwe

Kenya: Umugabo yasariye mu bukwe ata umugore we

Umugabo wari wakoreye ubukwe mu gace ka Nyambunde muri Kenya, yasize umugeni we aho bari bicaranye, amagura ayabangira ingata ariruka, bisigira urujijo abari batashye ubukwe. Ubu bukwe bwari bwabereye muri aka gace ka Nyambunde muri Bobasi mu gace ka Kisii ko mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kenya, ntibwarangiye neza, kuko umukwe [umugabo] yabonye imihango irimbanyije,…

Soma inkuru yose
Yago

Yago yaciye amarenga yo gutandukana n’umukobwa baherutse kubyarana

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’uwari umukunzi we, Teta Christa, baherutse kubyarana umwana w’umuhungu, bashobora kuba baramaze gutandukanya, buri umwe agatangira ubuzima bwe. Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.” Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise…

Soma inkuru yose
Neymar

Neymar yongereye amasezerano muri Santos FC

Neymar Junior yongereye amasezerano y’amezi atandatu muri Santos FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Brésil. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yasubiye muri iyi kipe muri Mutarama 2025 nyuma yo gutandukana na Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite. Byavugwaga ko Neymar ashobora kuzasubira ku Mugabane w’i Burayi ariko yahisemo kumvira umutima we aguma muri Santos FC. Yagize…

Soma inkuru yose
Umusirikare wishe abandi

Walikale: Umusirikare wasinze yishe bagenzi be batatu, akomeretsa benshi

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishe arashe bagenzi be batatu muri gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, abandi umunani barakomereka. Mu gitondo cyo ku wa 24 Kamena 2025 ni bwo uyu musirikare yakoze aya mahano. Abashinzwe umutekano basobanuye ko iyi myitwarire yayitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga. Abaturage bo batekerezaga ko ari…

Soma inkuru yose
Abakozi ba UR

Harumvikana uruhererekane mu kibazo cy’abarenga 150 bakoze imirimo muri Kaminuza y’u Rwanda bakamburwa

Abaturage 150 bavuga ko bamaze imyaka ibiri bambuwe na Kompanyi yabahaye akazi mu kubaka muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, mu gihe nyiri iyi kompanyi avuga ko na we yambuwe n’indi yari yamuhaye akazi. Aba baturage bavuga ko iyi kompanyi bakoreye yitwa METCO Ltd, ihagarariwe n’uwitwa Kanyandekwe Fils batahwemye kwishyuza, ariko imyaka ikaba ibaye…

Soma inkuru yose