Munyaneza Moise

Rwanda Coding Academy igiye kuvugururwa ikaba Kaminuza izafasha mu kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga

U Rwanda ruritegura guteza imbere umutekano w’ikoranabuhanga binyuze mu mishinga irimo Ikigo Mpuzamahanga cyigisha ibyerekeye kurinda ibitero byo kuri murandasi (Cyber Academy) n’ihindurwa rya Rwanda Coding Academy (RCA) ikaba Kaminuza. Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ibi ubwo yitabiraga inama y’iminsi ibiri ibera i Kigali, igamije kurebera hamwe uko Afurika yakorana mu gucunga neza umutekano…

Soma inkuru yose

Kalisa “Camarade” yajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo kumufunga by’agateganyo

Kalisa Adolphe uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyamutegetse gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rusobanura ko hari impamvu zikomeye zituma Kalisa akekwaho ibyaha aregwa, bityo bikaba byari ngombwa ko afungwa by’agateganyo…

Soma inkuru yose

Nyabihu: Abakozi b’Akarere n’abayobozi ba IBUKA 14 bafunzwe kubera amakosa mu iyubakwa ry’inzu z’abarokotse Jenoside

Ku wa 6 Ukwakira 2025, abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu hamwe n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA bafunzwe bakurikiranyweho uburiganya mu kubaka inzu zagenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abafashwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe uburenganzira bwo kubaka, n’abandi bakozi bo mu mashami atandukanye y’Akarere. Harimo kandi Perezida wa…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwatangije Ikigo mpuzamahanga cy’icyitegererezo mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga (Cyber Academy)

U Rwanda rwatangije Ikigo mpuzamahanga cy’icyitegererezo mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga (Cyber Academy) ku wa 2 Ukwakira 2025, kigamije guteza imbere ubumenyi no kubaka ubushobozi mu guhangana n’ibibazo by’ibitero byo kuri murandasi, haba mu gihugu no mu karere. Iki kigo kizajya gihugura abarenga 200 buri mwaka, aho abasaga 30% bazaba ari abagore n’abakobwa. Cyashinzwe ku bufatanye…

Soma inkuru yose

Agaciro ka OpenAI kazamutse, kagera kuri miliyari 500 z’amadolari

Sosiyete ya OpenAI, izwi cyane kubera porogaramu yayo ChatGPT, yabaye ikigo gifite agaciro kanini ku isi nyuma yo kugurisha imigabane ifite agaciro ka miliyari 6.6 z’amadolari. Muri mbere z’uyu mwaka, OpenAI yari ifite agaciro ka miliyari 300 z’amadolari, mu gihe SpaceX ya Elon Musk yari ku miliyari 400 z’amadolari. Nyuma y’igurishwa ry’imigabane ryabaye ku wa…

Soma inkuru yose

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye basaga 600

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abofisiye 632 ku wa 4 Ukwakira 2025. Abo bose bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant, none bahawe irya Lieutenant, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’ingabo z’u Rwanda. Ibi bihita bitangira gukurikizwa guhera ubwo itangazo risohotse. Ingabo z’u Rwanda zizwiho kurinda ubusugire bw’igihugu no kugirira akamaro…

Soma inkuru yose

CHANCEN na HEC Bafatanya mu Guteza Imbere Ireme ry’Uburezi mu Mashuri Makuru na Kaminuza

CHANCEN International yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) agamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda. Ubu bufatanye bugamije gufasha kaminuza kongera ubushobozi mu guha abanyeshuri uburezi bufite ireme no gushyigikira gahunda zifasha urubyiruko kubona akazi. Ni uburyo bwo gusangira ubumenyi, gushyiraho amahugurwa, gutanga ubufasha bwa tekiniki, no guteza imbere uburyo bugezweho bwo…

Soma inkuru yose

Butera Knowless Wizihije Isabukuru Idasanzwe y’Imyaka 34

Umuhanzi Butera Knowless, wizihiza isabukuru ye y’imyaka 34, yavuze ko uyu mwaka utandukanye cyane n’indi yose yigeze yizihiza, nubwo atashatse gutangaza impamvu zose zihariye zituma uyu mwaka udatandukanye. Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko uyu mwaka wiyumvamo kuba udasanzwe. Ati: “Uyu mwaka ndawumva utandukanye. Ni nk’aho naba mbona inzozi nagiye ndota mu buzima ibintu navugaga…

Soma inkuru yose

Minister Nduhungirehe confident Rwanda won’t be asked again to give passage to foreign mercenaries in DRC

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Ambassador Olivier Nduhungirehe, has stated that Rwanda should not once again be asked to provide passage to mercenaries hired by the government of the Democratic Republic of Congo (DRC) when they are defeated by the M23 rebel group. On January 29, 2025, more than 280 mercenaries fighting…

Soma inkuru yose

Joseph Kabila yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare igihano cy’urupfu

Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Joseph Kabila Kabange urwo gupfa. Lt Gen Joseph Mutombo Katalayi, Perezida w’Urukiko, yatangaje ko Kabila yahamijwe ibyaha birimo kugambanira igihugu, iby’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kwifatanya n’umutwe w’ingabo utemewe n’amategeko. Ibyaha bye byatangiye gukurikiranwa kuva muri Nyakanga 2025,…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda yabaye umuterankunga w’amakipe akomeye muri Amerika

GATEOFWISE.COM Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ya National Football League (NFL). Aya makuru yatangajwe ku wa 29 Nzeri 2025, kandi ni bwo bwa mbere ikigo cy’iturufu yo muri Afurika kimenyekanisha izina ryacyo muri shampiyona…

Soma inkuru yose

Impamvu Radio Salus igiye kumara hafi ukwezi itumvikana

GATEOFWISE.COM Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) imaze igihe kitari gito itumvikana ku mirongo yayo isanzwe ikoreshwa, uretse gusa ibiganiro ikomeje gusakaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko iyi radiyo izamara hafi ukwezi idasubiye ku murongo, nyuma y’uko mu mpera za Kanama 2025 yatangiye guhura n’ibibazo by’itumanaho. N’ubwo byigeze gukemurwa…

Soma inkuru yose

Microsoft yahagaritse serivisi zimwe za gisirikare cya Israel

Ikigo cya Microsoft cyatangaje ko cyahagaritse bimwe mu bikoresho cyahaga igisirikare cya Israel, nyuma yo gusanga byifashishwaga mu kuneka abaturage ba Palestine mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Brad Smith, Visi Perezida wa Microsoft, yavuze ko serivisi zakuweho zari zikoreshwa na Unit 8200, ishami rikomeye ry’ubutasi mu gisirikare cya Israel, rikoresha ikoranabuhanga rya Azure Cloud mu kubika…

Soma inkuru yose

Ukraine yashinje Hongrie drones zavogereye ikirere cyayo

Ukraine yatangaje ko drones zaturutse muri Hongrie zavogereye ikirere cyayo mu Burengerazuba, bikekwa ko zari zigamije ubutasi. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko inzego z’umutekano zamenyesheje ko izi drones zari zishaka amakuru ku nganda n’ubushobozi bwa gisirikare muri ako gace. Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza. Hongrie ikunze gushinja Ukraine kubangamira abaturage bafite inkomoko yayo…

Soma inkuru yose

Imiti yinjira muri Amerika igiye kujya isoreshwa ku rugero rwa 100%

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko imiti ikorwa n’inganda zitandukanye zo mu bindi bihugu, izatangira gusoreshwa 100% guhera mu Ukwakira 2025. Imiti irebwa n’izi ngamba ni izwi nka ‘branded drugs’. Ni imiti iba yarakozwe bwa mbere n’uruganda rwayivumbuye. Iba yarahaye amazina yihariye ku buryo urwo ruganda aba ari rwo ruyikora…

Soma inkuru yose

Kirehe: GIZ yatangije icyiciro cya kabiri cya Job Fair ihuza abashaka akazi n’abagatanga

Umuryango w’Abadage ushinzwe Iterambere (GIZ), ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, watangije icyiciro cya kabiri cya Job Fair binyuze mu mushinga Dutere Imbere, ugamije guhuza abashaka akazi n’abagatanga. Job Fair ni urubuga rutegurwa hagamijwe gufasha urubyiruko rw’impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi kubona amahirwe y’akazi no kwihangira imirimo. Intego nyamukuru ni ukubaka ubushobozi, guteza imbere kwigira no gushakira…

Soma inkuru yose

Uwayoboye FBI akurikiranyweho ibyaha byo gusebya intsinzi ya Trump

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), ari kuburanishwa n’urukiko rwa Virginia kubera gukwirakwiza amakuru atari yo no kubangamira ubutabera.Ibi birego bifitanye isano n’ibikorwa bye byo gushyigikira ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika yo mu 2016.Iperereza rikomeje ryashingiye ku buhamya Comey yatanze muri Nzeri 2020 imbere…

Soma inkuru yose

Kajugujugu zifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuzima muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Rwanda, hashyizweho ahantu hagenwe hagakorera amatsinda y’abaganga, kugira ngo bafashe abakenera serivisi z’ubuzima. Muri gahunda zashyizweho harimo no gukoresha kajugujugu, izifashishwa mu gutwara uhuye n’ikibazo cy’ubuzima igihe irushanwa ribera, zikamujyana ku bitaro. Ahari site harimo Kigali Heights mu Karere ka Gasabo, aho…

Soma inkuru yose

Ukuri ku ifoto y’umukozi wa Croix Rouge n’umukinnyi w’amagare byavugishije benshi

Mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kubera i Kigali, hari amafoto atandukanye ari gusakara ku mbuga nkoranyambaga. Rumwe mu rwavugishije abantu ni urufotowe na B&B Fm Kigali, rwerekana umukinnyi w’amagare ufite telefoni mu ntoki, asa n’uvugana n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda. Abenshi mu babonye iyo foto bibwirije ko uwo mukinnyi yasabaga nimero y’uwo mukobwa…

Soma inkuru yose