Munyaneza Moise

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko RDC nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, nk’uko bamwe bari babyibazaho. Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu nama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida w’u…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda gushaka kwigarurira igice cya RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko amushinje ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’igihugu cye, ashimangira ko ahubwo ari umuryango wa Tshisekedi ushaka kwigwizaho umutungo kamere wo muri Katanga. Perezida Tshisekedi yari yavuze ibi ubwo yavugaga n’Abanye-Congo baba mu…

Soma inkuru yose

Ibibazo bine bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nk’uko byagaragajwe na Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu enye zikomeye zigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kurenga ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C. afashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibiganiro by’i Washington bigenda neza, ibikorwa bya Leta ya RDC…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kubaka umuturirwa w’akataraboneka hafi ya KCC uzatwara arenga miliyari 90 Frw

U Rwanda rwatangije umushinga mushya wo kubaka umuturirwa uzaba umwe mu muremure kandi w’igezweho mu gihugu, witwa “Parklane Tower”, uzuzura utwaye miliyoni 62.5$ (arenga miliyari 90 Frw). Iyi nyubako izaba igizwe n’amagorofa 19, ikazubakwa mu Karere ka Gasabo, hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights. Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko bigaragara mu…

Soma inkuru yose

Ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu masaha yo nijoro, cyane cyane mu kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe. Ibyo bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya saa tanu z’ijoro (11:00 p.m.) na saa kumi za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 rishyira 02 Ugushyingo 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze hafashwe itsinda ry’abantu batanu (5) barimo umugore umwe (1), bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage. Bafatiwe mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga. Abatawe muri yombi, bakekwaho Ubujura bw’Amatungo no gutobora Inzu,…

Soma inkuru yose

Igura miliyoni 10 Frw, ikaruhuka igenda: Imibereho n’ubuzima butangaje bw’ifarashi ziba mu Rwanda

Ifarashi ziri mu matungo akomeje gukurura ba mukerarugendo n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, aho zikoreshwa mu gutembera, imyitozo ngororamubiri ndetse no gufata amafoto yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihugu hose, zimwe mu farashi zigaragara muri Fazenda, ahari ku musozi wa Mount Kigali, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byihariye mu Mujyi wa Kigali. Ubuzima n’imico y’ifarashi Nk’uko…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa uburyo bushya bwiswe ‘Ghost Posts’ ku rubuga rwa Threads

Urubuga rwa Threads rwa Sosiyete ya Meta rugiye gushyiraho uburyo bushya bwitwa “Ghost Posts”, buzafasha abakoresha gusangiza ubutumwa bugasiba nyuma y’amasaha 24. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha, bukazagera ku barenga miliyoni 400 bakoresha Threads buri kwezi. Ushaka gukoresha ‘ghost post’ azajya akora ubutumwa nk’uko bisanzwe, hanyuma ahitemo akamenyetso k’umuzimu (ghost icon). Iyo post…

Soma inkuru yose

TrAC igiye gushora miliyari 21 Frw mu gukwirakwiza internet mu byaro by’u Rwanda

Ikigo Trans Africa Communications (TrAC) cyatangaje ko kigiye gushora miliyari 21 Frw mu bikorwa byo gukwirakwiza internet mu bice by’ibyaro mu Rwanda, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’itumanaho zihuse kandi zihendutse. Ibi bije nyuma y’uko TrAC, cyahoze cyitwa Axiom Networks ubwo cyashingwaga mu 2012, kigurwa na ‘Connecting Communities Africa’, ikigo gifite intego yo kuziba icyuho…

Soma inkuru yose

Imwe mu mishinga yo kwitega nyuma y’uko 5G igeze mu Rwanda

Hashize amezi atanu u Rwanda rutangije ku mugaragaro internet yihuta ya 5G, yatangijwe na MTN Rwanda, aho yabanje kuboneka muri Kigali Heights na Kigali Convention Centre (KCC). Iyi internet y’icyiciro cya gatanu izwiho umuvuduko uri hejuru cyane ugereranyije n’iyisanzwe, ikaba ifasha mu bikorwa bitandukanye nko kubaga abantu hifashishijwe uburyo bwo kure, imodoka zigenzurwa n’ubwenge bw’ubukorano,…

Soma inkuru yose

Nvidia yashoye miliyari 1$ muri Nokia, imigabane yayo izamukaho 22%

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Nokia yo muri Finlande yatangaje ko Nvidia, uruganda rukomeye ku isi rukora chips zifashishwa mu bwenge bw’ubukorano (AI), yashoyemo miliyari imwe y’amadolari mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rya 6G no gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho. Iri shoramari ryatumye imigabane ya Nokia izamuka ku kigero cya 22% ku isoko ry’imari n’imigabane,…

Soma inkuru yose

OpenAI yasinye amasezerano yatumye igira agaciro ka miliyari 500$

Sosiyete y’ikoranabuhanga OpenAI yasinyanye amasezerano akomeye na Microsoft, azayihindura ikigo gifite inshingano zihabwa n’amategeko mu guharanira inyungu rusange (Public Benefit Corporation – PBC), bigatuma igira agaciro ka miliyari 500$. Aya masezerano mashya azaha OpenAI ubwisanzure busesuye mu mikorere, akuraho imbogamizi zari zihari kuva mu 2019, ubwo Microsoft yatangiraga kugira uruhare runini mu mikorere yayo. Nk’uko…

Soma inkuru yose

Apple yabaye sosiyete ya gatatu mu mateka ifite agaciro ka miliyari 4.000$

Ku Cyumweru, sosiyete y’ikoranabuhanga Apple yabaye iya gatatu mu mateka igeze ku gaciro ka miliyari 4.000 z’Amadolari y’Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane, nyuma yo kurangiza umunsi imigabane yayo ifite agaciro ka miliyari 3.999$. Apple yinjiriye muri iri rwego nyuma ya Nvidia na Microsoft, ebyiri zari zasanzwe zigeze kuri urwo rwego muri Nyakanga 2025. Kuri ubu,…

Soma inkuru yose

Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzatwara arenga miliyari 100 Frw

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko umushinga w’indangamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023 uzarangira utwaye miliyoni 70 z’amadolari, zingana n’arenga miliyari 101 Frw. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Banki y’Isi ari yo mufatanyabikorwa wa mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, aho yashoyemo miliyoni 48 z’amadolari (arenga miliyari 69 Frw). Ariko ashimangira…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda miliyoni 4,3 bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Uwatunze telefoni akajya agura ikarita yo guhamagara n’iyo kwitaba ntiyatekerezaga ko hazagera igihe Abanyarwanda barenga miliyoni 4,3 bazaba bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ndetse telefoni ikaba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Mu bihe byashize telefoni yakoreshwaga mu gutumanaho gusa, ariko ubu yabaye nk’urusobe rw’ibikorwa by’imari, ubucuruzi n’imibereho. Ubu ibasha gukoreshwa mu…

Soma inkuru yose

U Bushinwa bwohereje mu isanzure umushakashatsi muto mu mateka yabwo

U Bushinwa bwongeye kwandika amateka ubwo icyogajuru Shenzhou-21 cyatangiraga urugendo rwerekeza mu isanzure, gitwaye abashakashatsi batatu barimo n’ukiri muto kurusha abandi mu mateka y’iki gihugu. Iki cyogajuru cyoherejwe ku wa 31 Ukwakira 2025 hifashishijwe rocket ya Long March-2F, kivanywe ku kigo cya Jiuquan Satellite Launch Centre mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Ni misiyo ya karindwi…

Soma inkuru yose

Amerika yaburiye abari muri Tanzania ku mvururu zakurikiye amatora

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania yasohoye itangazo riburira Abanyamerika n’abandi baturage bari muri icyo gihugu, nyuma y’uko amatora ya Perezida n’Abadepite aranzwe n’imvururu, imyigaragambyo n’ihagarikwa rya internet mu gihugu hose. Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Kane, Ambasade yavuze ko hari amakuru yemeza ko imyigaragambyo iri kubera ahantu hatandukanye, ikaba…

Soma inkuru yose

Nta muntu duhanganye Perezida Ruto nyuma y’urupfu rwa Odinga

Kakamega, Kenya – Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko ubu nta munyapolitiki bahanganye mu gihugu nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga, wari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ububasha bwo kumuhangara muri politiki ya Kenya. Ubwo yari mu ruzinduko rwo kugenzura ibikorwaremezo by’iterambere mu gace ka Kakamega, Perezida Ruto yavuze ko abandi banyapolitiki bavuga ko…

Soma inkuru yose

Perezida Museveni yagizwe umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Sudani

Addis Ababa – Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari we ugizwe umuyobozi w’itsinda rishinzwe guhuza impande zishyamiranye muri Sudani, rigamije gushakira umuti urambye intambara imaze imyaka ibiri hagati y’ingabo za Leta (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF). Ibi byemejwe ku wa 28 Ukwakira 2025, mu…

Soma inkuru yose

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

Namanga – Abantu babiri bakomoka muri Tanzania bapfiriye mu myigaragambyo yabereye ku mupaka wa Namanga, uhuza Tanzania na Kenya, aho abaturage bigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan. Imyigaragambyo yatangiye ku wa 29 Ukwakira 2025, umunsi w’amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho abigaragambya bashinja Leta kubangamira abanyapolitiki batavuga rumwe na yo, barimo Tundu Lissu, ngo batitabe…

Soma inkuru yose

Leta ya RDC ihamya ko ibiganiro bya Doha bigamije ‘kwica AFC/M23’

Kinshasa – Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije kurimbura burundu ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice binini byo mu burasirazuba bw’igihugu. Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze muri gahunda “Kivu na Biso” ya televiziyo ya leta (RTNC) ko nta mategeko yemeza…

Soma inkuru yose

Tanzania: Abigaragambya banze kumvira itegeko ry’ingabo

Dar es Salaam – Ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo ikomeje muri Tanzania, aho abaturage biganjemo urubyiruko bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025, bavuga ko atanyuze mu mucyo. Imyigaragambyo ikomeje nubwo ubuyobozi bw’ingabo bwasabye ko ihagarara, buvuga ko ibikorwa by’abigaragambya “bigize ibyaha.” Umugaba w’Ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda,…

Soma inkuru yose

Perezida Macron yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa vuba

Paris – Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ikibuga mpuzamahanga cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kizafungurwa mu minsi mike iri imbere, kugira ngo gifashe mu bikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abahuye n’ingaruka z’intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Yabitangaje ku wa 30 Ukwakira 2025, mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano…

Soma inkuru yose

Gen Tshiwewe uherutse kwirukanwa mu gisirikare yashinjwe kunyereza miliyoni 1,6 z’Amadolari

Kinshasa – Gen Christian Tshiwewe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gushyirwa mu majwi nyuma yo gushinjwa kunyereza miliyoni 1,61 z’Amadolari, amafaranga yari agenewe ibikorwa by’ingabo. Uyu musirikare wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, yatawe muri yombi muri Nyakanga 2025…

Soma inkuru yose

U Bufaransa bugiye gusuzuma ifungurwa rya Nicolas Sarkozy

Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwatangaje ko ruzasuzuma ku wa 10 Ugushyingo 2025 niba Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, ashobora kurekurwa mbere yo kurangiza igifungo cye cy’imyaka itanu. Ibi bizaba nyuma y’uko abunganira Sarkozy mu mategeko bagejeje ubusabe bwabo ku rukiko ku wa 21 Ukwakira 2025, umunsi yajyanwaga muri Gereza ya Prison de la…

Soma inkuru yose

Jeff Bezos yaciye agahigo ko kunguka miliyari 24$ mu munsi umwe

Umunyemari Jeff Bezos, washinze Amazon, yongeye kwandika amateka mu isoko ry’imari n’imigabane rya Amerika, nyuma yo kunguka arenga miliyari 24 z’amadorali mu munsi umwe gusa, biturutse ku kuzamuka gukomeye kw’imigabane y’ikigo cye. Ku wa 31 Ukwakira 2025, imigabane ya Amazon yazamutseho 11,5%, umugabane umwe ugera kuri $248,60, nyuma y’uko iki kigo gitangaje inyungu ziruta kure…

Soma inkuru yose

Ibyifuzo by’Abanyarwanda batungukirwa n’imbuga nkoranyambaga kandi bakoze

Mu gihe ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikomeje gufata indi ntera, bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko batungukirwa n’izi mbuga kandi bakoze cyane, kubera ko u Rwanda rutemerewe ku rwego mpuzamahanga kubona inyungu zivuye ku bantu barukoreramo. Imbuga nka YouTube, TikTok na Instagram zahindutse amasoko yinjiriza miliyari ku Isi, aho ibyamamare nka Kylie Jenner cyangwa Mr Beast binjiza…

Soma inkuru yose

U Rwanda ku isonga muri Afurika mu bihugu bifite ubuyobozi bwubahiriza amategeko

U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika n’urwa 39 ku Isi mu bihugu byubahiriza amategeko, nk’uko byatangajwe muri raporo ya World Justice Project (Global Rule of Law Index 2025). Mu bihugu 34 bya Afurika byagenzuwe, u Rwanda ruri imbere rukurikirwa na Namibia, Ibirwa bya Maurice, Botswana, na Senegal. Ibihugu byagaragaye inyuma muri Afurika ni Mozambique,…

Soma inkuru yose

Umugore wa Perezida Macron yahungabanyijwe n’abavuga ko yavutse ari umuhungu

Umukobwa wa Brigitte Macron, Tiphaine Auzière, yagejeje imbere y’urukiko rwo mu Bufaransa ubuhamya bugaragaza uburyo ubuzima bwa nyina, umugore wa Perezida Emmanuel Macron, bwahungabanyijwe n’abakomeje gukwirakwiza ibihuha bivuga ko yavutse ari umuhungu. Brigitte Macron, w’imyaka 72 y’amavuko, yareze abantu 10 bavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko yahoze ari umugabo witwa Jean-Claude Trogneux — nyamara Jean-Claude ari…

Soma inkuru yose

Aba-Republicain bashidikanya ku byemezo byasinyishijwe “autopen” ku butegetsi bwa Biden

Ishyaka ry’Aba-Republicain muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryashyikirije ubushinjacyaha raporo ishinja ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden gukoresha nabi imashini isinya inyandiko “autopen”, bikavamo ibyemezo n’amategeko yafashwe Perezida atabizi. Raporo ivuga ko amabwiriza n’amategeko amwe yasinywe hakoreshejwe autopen atigeze amenyeshwa Perezida Biden, ndetse ko hari ibyemezo byafatwaga mu izina rye mu gihe yari agaragaje intege…

Soma inkuru yose

Umusenateri w’Amerika yaburiye Perezida Maduro ko Ingoma ye igiye guhanguka

Senateri Rick Scott wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela ko ubutegetsi bwe bushobora guhinduka vuba, anamusaba guhunga mu gihe ingabo za Amerika zikomeje kwitoreza hafi y’inkombe z’iki gihugu. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 26 Ukwakira 2025, Senateri Scott, uhagarariye komisiyo ishinzwe ingabo n’imibanire y’ibihugu muri Sena, yavuze ko…

Soma inkuru yose

Umwami Charles III yatashye urwibutso rw’abasirikare baryamana bahuje ibitsina

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yatashye ku mugaragaro urwibutso rushya rw’Igihugu rwubakiwe abasirikare babarizwa mu muryango wa LGBT+, uhuriza hamwe abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumviro bitandukanye ku mibonano mpuzabitsina. Ibi bibaye mu gihe hashize imyaka 25 u Bwongereza bukuyeho itegeko ryababuzaga gukorera mu ngabo, rikaba ari n’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire…

Soma inkuru yose

U Burusiya bwashinje Perezida Macron gushaka kohereza ingabo muri Ukraine

Urwego rw’u Burusiya rushinzwe ubutasi mu mahanga (SVR) rwatangaje ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, afite umugambi wo kwivanga mu ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine ndetse ko ateganya koherezayo ingabo z’igihugu cye. Ibi byatangajwe n’uru rwego ku wa 28 Ukwakira 2025, mu itangazo ruvuga ko Macron ashaka kwerekana ubutwari nk’ubwa Napoleon Bonaparte, kugira…

Soma inkuru yose

U Butaliyani: Urukiko rwategetse ko uwaturikije umuyoboro wa gaz yoherezwa mu Budage

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Butaliyani rwategetse kohereza Umunya-Ukraine, Sergey Kuznetsov, mu Budage kugira ngo akurikiranweho guturitsa umuyoboro wa gaz wa Nord Stream 2 waturikiye mu Nyanja ya Baltic muri Nzeri 2022. Kuznetsov, wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ukraine, akekwaho guteza igisasu cyangije uwo muyoboro uvana gaz mu Burusiya ujya mu Budage, ibikorwa byafashwe nk’igitero…

Soma inkuru yose

Amerika yishe 14 bari mu bwato bikekwa ko ari ubw’abacuruza ibiyobyabwenge

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zishe abantu 14 mu bitero byagabwe ku bwato bune bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge mu Nyanja ya Pacifique. Hegseth yavuze ko umuntu umwe gusa ari we warokotse ibi bikorwa bya gisirikare, aho yatakambiye inzego za Mexique zikamurokora. Ibi bitero biri…

Soma inkuru yose

Trump yijeje ubufasha busesuye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Buyapani

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yijeje ubufasha busesuye igihugu cy’u Buyapani ndetse n’umuyobozi mushya wacyo, Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi, uheruka gushyirwaho. Trump yagaragaje ko agiye gukomeza imikoranire ikomeye hagati ya Amerika n’u Buyapani, mu gihe umubano w’Amerika n’u Bushinwa ndetse n’ibindi bihugu byo muri Aziya y’Uburasirazuba ukomeje kuba mubi. Mu ruzinduko…

Soma inkuru yose

Amazon ishobora kwirukana abarenga ibihumbi 14 kubera ikoreshwa rya AI

Kompanyi ya Amazon yatangaje ko iri gutegura gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu buryo bukomeye, bikaba bizatuma igabanya abakozi bayo ku Isi hose, cyane cyane abo mu nzego z’ibiro n’ubuyobozi. Ku wa Kabiri, Amazon yatangaje ko abarenga 14.000 bashobora guhagarikwa mu kazi, mu gihe amakuru ya mbere yavugaga ko bashobora kugera kuri 30.000. Umuyobozi mukuru ushinzwe…

Soma inkuru yose

Trump ntiyumva ukuntu atemerewe kwiyamamariza manda ya gatatu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atumva ukuntu “atemerewe” kongera kwiyamamariza manda ya gatatu, avuga ko ibyo ari ibintu bimubabaza kandi bitumvikana. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari mu ndege Air Force One ajya muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Gatatu, Trump yagize ati: “Mpagaze neza mu bijyanye n’ikusanyabitekerezo, kandi…

Soma inkuru yose

Australie: Meta, TikTok na Snapchat byemeye by’amaburakindi gukumira abari munsi y’imyaka 16

Imbuga nkoranyambaga Meta, TikTok na Snapchat zemeye kubahiriza itegeko rishya rya Australie rikumira abana bataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, nubwo zagaragaje ko zitemeranya n’iri tegeko. Iri tegeko rizatangira gukurikizwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2025, rikaba risaba izi sosiyete gukumira abakoresha bafite imyaka iri munsi ya 16, cyangwa zikacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni…

Soma inkuru yose

Israel yashinje Hamas kwica umusirikare wayo, igaba ibitero byaguyemo abarenga 60

Ibitero by’indege za gisirikare za Israel byagabwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu muri Gaza, byahitanye abantu 63, barimo abana 34, nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’aho. Ibyo bitero byakurikiye itegeko rya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, ryatanzwe ku wa 28 Ukwakira 2025, ryo kugaba igitero gikomeye nk’uburyo bwo guhorera umusirikare wa Israel waguye mu mirwano yabereye…

Soma inkuru yose