Munyaneza Moise

Imihanda ya Kigali yanditse amateka Chapman yafashije Australia gutwara Zahabu

Umunya-Australia Chapman Brodie yatangaje ko imihanda ya Kigali yari ingorabahizi ku bakinnyi mu gihe Australia yegukana umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Team Time Trial Mixed Relay muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho abagabo n’abagore bakinira hamwe nk’ikipe basiganwa n’igihe. Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, Chapman yagaragaje ko iri siganwa ryari rigoye…

Soma inkuru yose

Kigali: David Lappartient yongeye gutorwa kuyobora UCI kugeza 2029

Umufaransa David Lappartient yatorewe kongera kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) mu gihe cy’imyaka ine, manda ye nshya izarangira mu 2029. Amatora yabereye mu nama ya 194 ya UCI muri Kigali Convention Centre ku wa Kane, tariki 25 Nzeri 2025, mu gihe Umujyi wa Kigali wakiraga Shampiyona y’Isi y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 108 kuva tariki…

Soma inkuru yose

Mugisha Moïse yasezeye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare kubera uburwayi

Mugisha Moïse, wari mu bakinnyi b’u Rwanda bagombaga kwitabira isiganwa ryo mu muhanda [Road Race] mu bagabo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, yasohotse mu marushanwa nyuma yo gufatwa n’“infection” mu menyo itamwemereraga no kwitoza. Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, byemejwe ko Byukusenge Patrick azamusimbura mu bakinnyi b’u Rwanda bazahagararira igihugu ku Cyumweru, tariki…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwashimye ubwitabire bw’abafana muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yanyuzwe n’ubwitabire bugaragara bw’Abanyarwanda mu gukurikirana Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, ndetse inashimira abakinnyi bamaze kwitwara neza. Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, hateganyijwe icyiciro cya Team Time Trial Mixed Relay (gusiganwa n’ibihe mu makipe avanze y’abagabo n’abagore). Mbere y’uko iryo rushanwa ritangira, Guverinoma yohereje ubutumwa…

Soma inkuru yose

Kasia Niewiadoma, wegukanye Tour de France 2024, yanyuzwe n’urukundo yahawe n’Abanyarwanda

Umunya-Pologne Katarzyna Niewiadoma-Phinney, wegukanye Tour de France Femmes ya 2024, yashimangiye ko yatangajwe n’uburyo abana b’Abanyarwanda bamwakiranye urugwiro ubwo yari mu myitozo yitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera i Kigali. Uyu mukinnyi ukinira Canyon–SRAM ari mu bakinnyi batatu bazahagararira igihugu cye mu isiganwa ryo mu muhanda mu bagore [Women Road Race] rizaba ku wa Gatandatu, tariki…

Soma inkuru yose

Umutoza w’u Bufaransa y’Amagare ashimira u Rwanda, nta na kimwe anenga

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Amagare, Thomas Voeckler, yatangaje ko we n’abakinnyi be bakiriwe neza cyane mu Rwanda, ku buryo nta kintu kibi bashobora kunenga. Avuga ko intego yabo ari ukurushaho kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi iri kubera i Kigali. Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 igeze ku munsi wa gatandatu, aho Umujyi wa Kigali…

Soma inkuru yose

Abatishoboye barafashwa kwiga: ASG yatangijwe na Perezida Kagame yamaze gufungura imiryango

Icyari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia cyo gushinga ishuri rigamije kurera abayobozi b’ejo hazaza ba Afurika cyabaye impamo. Ku wa 25 Nzeri 2025, batangije ku mugaragaro amasomo y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG), ritangiranye n’abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Kenya, Uganda,…

Soma inkuru yose

Rwanda: Afurika ikwiye umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye ukeneye amavugurura agamije kuwufasha gusohoza inshingano zawo, cyane cyane mu gutuma Afurika ihabwa umwanya uhoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano, kuko ari ho higanjemo ibikorwa byinshi byo kugarura amahoro. Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 80 ya Loni yabaye ku wa 25…

Soma inkuru yose

Amagare: Remco Evenepoel “Imana y’Urumuri rw’Igare” yageze i Kigali n’igare ry’agatangaza

GATEOFWISE.COM Mbere yo gusohoka mu ruganda, Remco Evenepoel, Umunya-Belgique uzwi nk’umwirukanka wa mbere mu gusiganwa ku magare mu nzira ngufi wenyine (Individual Time Trial), yahawe igare ryihariye ryakozwe bihuye neza n’uburyo bwe bwo gutwara no ku byifuzo bye bwite. Ni Specialized S-Works Shiv TT 2025, rimwe mu magare ahenze ku Isi rifite agaciro gasaga 30,000…

Soma inkuru yose

Amagare: Umukinnyi wa mbere ku Isi, Tadej Pogačar, yageze i Kigali kwitabira Shampiyona y’Isi

GATEOFWISE.COM Umunya-Slovenia Tadej Pogačar, umaze igihe ari nimero ya mbere ku rutonde rw’Isi mu gusiganwa ku magare, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025. Uyu musore w’imyaka 26 aje kwitabira Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda ku wa 21-28 Nzeri, ikaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika. Pogačar asanzwe…

Soma inkuru yose

Kigali yiteguye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare: Abakinnyi 917 baturutse mu bihugu 110, abantu barenga miliyoni 330 ku Isi biteganyijwe kuyikurikirana

GATEOFWISE.COM Abatuye Isi barenga miliyoni 330 biteganyijwe ko bazakurikira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera i Kigali, bikaba ari bwo bwa mbere iri siganwa rikomeye ribereye muri Afurika. Uyu ni umwanya w’amateka u Rwanda rugiye kubona kuko ruri mu murongo w’ibihugu bike byahawe icyizere cyo kwakira igikorwa mpuzamahanga cy’uru rwego. Imyiteguro iri kugana ku…

Soma inkuru yose

Uwohoze ari Minisitiri arashinjwa kubeshya umukobwa ko azamurongora bikamutera agahinda gakabije

GATEOFWISE.COM Ku itariki ya 16 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, ukurikiranywe na Muganga Chantal wamushinje kumubeshya urukundo no kumusezeranya ko azamugira umugore, ariko nyuma akamwihakana agashaka undi. Chantal avuga ko ibyo byamuteye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bukomeye. Uyu mugore yavuze ko urukundo rwabo rwatangiye mu 2010,…

Soma inkuru yose

Ku wa 17 Nzeri 2025, umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, biyemeza ko bazarushinga vuba aha.

GATEOFWISE.COM Ibi birori byabereye muri Hotel La Palisse i Gashora. Byari biteganyijwe kuba ku gicamunsi, ariko byatangiye bitinze cyane, bitangira ahagana saa tatu z’ijoro mu gihe abari babitumirijwe bari bahageze kuva saa munani z’amanywa. Niyo Bosco akigera aho byabereye, yafashe gitari ye maze ubwo Irene yinjiraga mu cyumba cyari cyateguwe, yamuririmbira indirimbo y’urukundo. Nyuma yamufashe…

Soma inkuru yose

Umugore wa Alexei Navalny ashinja Putin kuba ari we wategetse kwicisha umugabo we

GATEOFWISE.COM/18SEPT Yulia Navalny, umugore wa Alexei Navalny, yongeye gushinja Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuba ari we wagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we. Alexei Navalny yari umwirabura w’ubutegetsi bwa Putin, wamamaye mu kugaragaza ruswa mu buyobozi, kwikubira umutungo wa Leta, n’ubundi bikorwa by’ubucuruzi butemewe. Yashyize ahagaragara amashusho y’inyubako y’agatangaza bivugwa ko ari iya Putin, kandi…

Soma inkuru yose

U Burayi: Abarenze 24,000 bapfuye kubera ubushyuhe bw’imbeho y’impeshyi ya 2025

GATEOFWISE.COM/18SEPT Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Imperial College London bwagaragaje ko mu mijyi irenga 800 yo mu Burayi, abarenga 24,000 bapfuye mu mpeshyi ya 2025 kubera ubushyuhe bukabije. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 68% by’izo mfu ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere rituruka ku bikorwa bya muntu. Dr. Clair Barnes, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko nubwo imibare ishobora…

Soma inkuru yose

Scovia, Sadate, Bashabe, Castar na Meddy mu bahataniye ibihembo bya Vision 2050 Summit & Awards 🎉🏆

GATEOFWISE.COM/18SEPT Umunyamakuru Scovia Mutesi, umushoramari Munyakazi Sadate, Kate Bashabe, umunyamakuru n’umunyabigwi mu myidagaduro Bagirishya Jean de Dieu “Castar”, umuhanzi Meddy n’abandi bafite izina rikomeye mu Rwanda, bari mu bahataniye ibihembo byateguwe hagamijwe gushimira abafite uruhare mu ntego z’Icyerekezo 2050. Iki gikorwa, cyiswe Vision 2050 Summit & Awards, gihuza inama nyunguranabitekerezo n’umwanya wo guha icyubahiro abantu…

Soma inkuru yose

Ariel Wayz na Babo bagejejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye

GATEOFWISE.COM/18SEPT Ariel Wayz n’abandi bari bafunganywe nyuma yo gufatirwa mu kabari barenze amasaha yagenwe, bakaza no gupimwa basangwamo ibiyobyabwenge, bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco giherereye i Huye. Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bo mu miryango y’abagiye kugororerwa hamwe na Ariel Wayz, wanabasuyeyo, yemeza ko uyu muhanzi, Babo ndetse n’abo bari kumwe bageze muri iki kigo…

Soma inkuru yose

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bazishyura urugendo rwose mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

GATEOFWISE.COM/18SEPT Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba iri kubera mu Rwanda, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, abagenzi bakoresha bisi rusange bazajya bishyura igiciro cy’urugendo rwose, kubera ko ibyapa bahagararaho byahinduwe. Nk’uko byatangajwe, imihanda izakoreshwa n’amagare izajya ifungwa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, hanyuma igakoreshwa bisanzwe…

Soma inkuru yose

Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zo mu mashuri zishinzwe zikumira ibyaha

GATEOFWISE.COM/17SEPT Ku wa 17 Nzeri 2025, ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabumbwe mu Murenge wa Mamba, habereye igikorwa cyo gushimira no guhemba Anti-crime Clubs, ku bufatanye bw’Akarere ka Gisagara na Polisi y’u Rwanda. Madamu Dusabe Denise, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye abanyeshuri bibumbiye muri ayo matsinda gushyira imbere amasomo, ariko…

Soma inkuru yose