Munyaneza Moise

Amerika yaburiye abari muri Tanzania ku mvururu zakurikiye amatora

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania yasohoye itangazo riburira Abanyamerika n’abandi baturage bari muri icyo gihugu, nyuma y’uko amatora ya Perezida n’Abadepite aranzwe n’imvururu, imyigaragambyo n’ihagarikwa rya internet mu gihugu hose. Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Kane, Ambasade yavuze ko hari amakuru yemeza ko imyigaragambyo iri kubera ahantu hatandukanye, ikaba…

Soma inkuru yose

Nta muntu duhanganye Perezida Ruto nyuma y’urupfu rwa Odinga

Kakamega, Kenya – Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko ubu nta munyapolitiki bahanganye mu gihugu nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga, wari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ububasha bwo kumuhangara muri politiki ya Kenya. Ubwo yari mu ruzinduko rwo kugenzura ibikorwaremezo by’iterambere mu gace ka Kakamega, Perezida Ruto yavuze ko abandi banyapolitiki bavuga ko…

Soma inkuru yose

Perezida Museveni yagizwe umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Sudani

Addis Ababa – Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari we ugizwe umuyobozi w’itsinda rishinzwe guhuza impande zishyamiranye muri Sudani, rigamije gushakira umuti urambye intambara imaze imyaka ibiri hagati y’ingabo za Leta (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF). Ibi byemejwe ku wa 28 Ukwakira 2025, mu…

Soma inkuru yose

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

Namanga – Abantu babiri bakomoka muri Tanzania bapfiriye mu myigaragambyo yabereye ku mupaka wa Namanga, uhuza Tanzania na Kenya, aho abaturage bigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan. Imyigaragambyo yatangiye ku wa 29 Ukwakira 2025, umunsi w’amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho abigaragambya bashinja Leta kubangamira abanyapolitiki batavuga rumwe na yo, barimo Tundu Lissu, ngo batitabe…

Soma inkuru yose

Leta ya RDC ihamya ko ibiganiro bya Doha bigamije ‘kwica AFC/M23’

Kinshasa – Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije kurimbura burundu ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice binini byo mu burasirazuba bw’igihugu. Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze muri gahunda “Kivu na Biso” ya televiziyo ya leta (RTNC) ko nta mategeko yemeza…

Soma inkuru yose

Tanzania: Abigaragambya banze kumvira itegeko ry’ingabo

Dar es Salaam – Ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo ikomeje muri Tanzania, aho abaturage biganjemo urubyiruko bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025, bavuga ko atanyuze mu mucyo. Imyigaragambyo ikomeje nubwo ubuyobozi bw’ingabo bwasabye ko ihagarara, buvuga ko ibikorwa by’abigaragambya “bigize ibyaha.” Umugaba w’Ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda,…

Soma inkuru yose

Perezida Macron yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa vuba

Paris – Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ikibuga mpuzamahanga cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kizafungurwa mu minsi mike iri imbere, kugira ngo gifashe mu bikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abahuye n’ingaruka z’intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Yabitangaje ku wa 30 Ukwakira 2025, mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano…

Soma inkuru yose

Gen Tshiwewe uherutse kwirukanwa mu gisirikare yashinjwe kunyereza miliyoni 1,6 z’Amadolari

Kinshasa – Gen Christian Tshiwewe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gushyirwa mu majwi nyuma yo gushinjwa kunyereza miliyoni 1,61 z’Amadolari, amafaranga yari agenewe ibikorwa by’ingabo. Uyu musirikare wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, yatawe muri yombi muri Nyakanga 2025…

Soma inkuru yose

U Bufaransa bugiye gusuzuma ifungurwa rya Nicolas Sarkozy

Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwatangaje ko ruzasuzuma ku wa 10 Ugushyingo 2025 niba Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, ashobora kurekurwa mbere yo kurangiza igifungo cye cy’imyaka itanu. Ibi bizaba nyuma y’uko abunganira Sarkozy mu mategeko bagejeje ubusabe bwabo ku rukiko ku wa 21 Ukwakira 2025, umunsi yajyanwaga muri Gereza ya Prison de la…

Soma inkuru yose

Jeff Bezos yaciye agahigo ko kunguka miliyari 24$ mu munsi umwe

Umunyemari Jeff Bezos, washinze Amazon, yongeye kwandika amateka mu isoko ry’imari n’imigabane rya Amerika, nyuma yo kunguka arenga miliyari 24 z’amadorali mu munsi umwe gusa, biturutse ku kuzamuka gukomeye kw’imigabane y’ikigo cye. Ku wa 31 Ukwakira 2025, imigabane ya Amazon yazamutseho 11,5%, umugabane umwe ugera kuri $248,60, nyuma y’uko iki kigo gitangaje inyungu ziruta kure…

Soma inkuru yose

Ibyifuzo by’Abanyarwanda batungukirwa n’imbuga nkoranyambaga kandi bakoze

Mu gihe ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikomeje gufata indi ntera, bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko batungukirwa n’izi mbuga kandi bakoze cyane, kubera ko u Rwanda rutemerewe ku rwego mpuzamahanga kubona inyungu zivuye ku bantu barukoreramo. Imbuga nka YouTube, TikTok na Instagram zahindutse amasoko yinjiriza miliyari ku Isi, aho ibyamamare nka Kylie Jenner cyangwa Mr Beast binjiza…

Soma inkuru yose

U Rwanda ku isonga muri Afurika mu bihugu bifite ubuyobozi bwubahiriza amategeko

U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika n’urwa 39 ku Isi mu bihugu byubahiriza amategeko, nk’uko byatangajwe muri raporo ya World Justice Project (Global Rule of Law Index 2025). Mu bihugu 34 bya Afurika byagenzuwe, u Rwanda ruri imbere rukurikirwa na Namibia, Ibirwa bya Maurice, Botswana, na Senegal. Ibihugu byagaragaye inyuma muri Afurika ni Mozambique,…

Soma inkuru yose

Umugore wa Perezida Macron yahungabanyijwe n’abavuga ko yavutse ari umuhungu

Umukobwa wa Brigitte Macron, Tiphaine Auzière, yagejeje imbere y’urukiko rwo mu Bufaransa ubuhamya bugaragaza uburyo ubuzima bwa nyina, umugore wa Perezida Emmanuel Macron, bwahungabanyijwe n’abakomeje gukwirakwiza ibihuha bivuga ko yavutse ari umuhungu. Brigitte Macron, w’imyaka 72 y’amavuko, yareze abantu 10 bavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko yahoze ari umugabo witwa Jean-Claude Trogneux — nyamara Jean-Claude ari…

Soma inkuru yose

Aba-Republicain bashidikanya ku byemezo byasinyishijwe “autopen” ku butegetsi bwa Biden

Ishyaka ry’Aba-Republicain muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryashyikirije ubushinjacyaha raporo ishinja ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden gukoresha nabi imashini isinya inyandiko “autopen”, bikavamo ibyemezo n’amategeko yafashwe Perezida atabizi. Raporo ivuga ko amabwiriza n’amategeko amwe yasinywe hakoreshejwe autopen atigeze amenyeshwa Perezida Biden, ndetse ko hari ibyemezo byafatwaga mu izina rye mu gihe yari agaragaje intege…

Soma inkuru yose

Umusenateri w’Amerika yaburiye Perezida Maduro ko Ingoma ye igiye guhanguka

Senateri Rick Scott wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela ko ubutegetsi bwe bushobora guhinduka vuba, anamusaba guhunga mu gihe ingabo za Amerika zikomeje kwitoreza hafi y’inkombe z’iki gihugu. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 26 Ukwakira 2025, Senateri Scott, uhagarariye komisiyo ishinzwe ingabo n’imibanire y’ibihugu muri Sena, yavuze ko…

Soma inkuru yose

Umwami Charles III yatashye urwibutso rw’abasirikare baryamana bahuje ibitsina

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yatashye ku mugaragaro urwibutso rushya rw’Igihugu rwubakiwe abasirikare babarizwa mu muryango wa LGBT+, uhuriza hamwe abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumviro bitandukanye ku mibonano mpuzabitsina. Ibi bibaye mu gihe hashize imyaka 25 u Bwongereza bukuyeho itegeko ryababuzaga gukorera mu ngabo, rikaba ari n’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire…

Soma inkuru yose

U Burusiya bwashinje Perezida Macron gushaka kohereza ingabo muri Ukraine

Urwego rw’u Burusiya rushinzwe ubutasi mu mahanga (SVR) rwatangaje ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, afite umugambi wo kwivanga mu ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine ndetse ko ateganya koherezayo ingabo z’igihugu cye. Ibi byatangajwe n’uru rwego ku wa 28 Ukwakira 2025, mu itangazo ruvuga ko Macron ashaka kwerekana ubutwari nk’ubwa Napoleon Bonaparte, kugira…

Soma inkuru yose

U Butaliyani: Urukiko rwategetse ko uwaturikije umuyoboro wa gaz yoherezwa mu Budage

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Butaliyani rwategetse kohereza Umunya-Ukraine, Sergey Kuznetsov, mu Budage kugira ngo akurikiranweho guturitsa umuyoboro wa gaz wa Nord Stream 2 waturikiye mu Nyanja ya Baltic muri Nzeri 2022. Kuznetsov, wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ukraine, akekwaho guteza igisasu cyangije uwo muyoboro uvana gaz mu Burusiya ujya mu Budage, ibikorwa byafashwe nk’igitero…

Soma inkuru yose