Munyaneza Moise

Byagusaba angahe kugira ngo ugure Isi n’ibiyirimo?

Isi ni kimwe mu byo Imana yaremye bitangaje, dore ko nta n’ahandi hantu na hamwe haraboneka ubuzima ku kiremwa muntu. Ashingiye ku kibazo yabajijwe n’umukunzi we, Muhire Munana yatanze fagitire y’Isi [igiciro cy’amafaranga watanga maze ukegukana Isi yose]. Ikibazo cyagiraga kiti: “Munana, niba ku Isi buri kintu cyose cyabyazwa amafaranga kizwi, na buri giceri cyangwa…

Soma inkuru yose

RGB yafunze itorero rya KABANDA Julliene uherutse kwibasirwa kuri X

Mu munsi ishize KABANDA Julliene yibasiwe n’uwitwa Bakame kuri X. Aho yamureze kwigisha ibinyoma ndetse n’ububeshyi, akimara gushyira ubu butumwa bwe kuri X yahise yandika ubundi buvuguruza ubu yanditse mbere, ndetse anasaba imbabazi kubera gutangaza ibinyoma. Kuri ubu, inkuru dukesha Igihe ivuga ko idini KABANDA Julliene yashinze rya Grace room ryamaze gufungwa n’ikigo cya RGB….

Soma inkuru yose

Indege yari ikongowe n’umuriro kubera uburangare bw’umupilote

Abagenzi basaga 334 n’abandi bakozi b’indege 13 bari bateze indege ya Boeing 777 jet ni bo bari bahiriye mu ndege yarifashwe n’inkongi y’umuriro. Iyi ndege yari igiye guhagurukira mu Bwongereza ku kibuga cya Gatwick. Iyi mpanuka yari itewe n’amakosa y’umupilot, aho uyu mupilot yananiwe gutandukanya ibuto y’ubumoso n’uburyo. Raporo yatanzwe na Air accident Investigation Branch…

Soma inkuru yose

Ibrahim Traore yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 80, Uburusiya butsinze intambara ya 2 y’isi

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, mu mbuga nini yo mu mujyi wa Moscow mu Burusiya hari kuba ibirori byo kwizihiza umunsi ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatsinze iz’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Mu iyi mbuga, hari kuba akarasisi karyoheye ijisho kagizwe n’abasirikare, ibifaru na misile. Amabendera ndetse n’amafoto y’abasirikare barwanye uru rugamba…

Soma inkuru yose

Musanze: Umuyobozi w’umurenge yibasiwe n’abaturage

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane bahutaje umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge. Byabaye ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, ubwo Gitifu Hanyurwabake Théoneste n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze bashakaga gusenya inzu umwe mu baturage yubatse muri Site igenewe ubuhinzi. Amakuru y’uko uriya muyobozi yahutajwe yemejwe…

Soma inkuru yose

Yago yibarutse imfura ye! Umwana yamwise nde?

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru NYARWAYA Innocent wamamaye nka Yago Pon dat mu muziki Nyarwanda yatangaje ko yibarutse imfura ye y’umuhungu.   Ni umwana yabyaranye na TETA Christa. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Igihe yavuze ko uyu yahoze ari umufana we, yagize ati: “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”   Uyu ni…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Irondo ry’abagore riri gutanga umusaruro ugaragara

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abagore batuye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Mwulire batangiye kurara irondo. Iri ni irondo ryitwa “Mutimawurugo” riba ritagamije gukesha ijoro, ahubwo ryashyizweho kugira ngo rikangurire Bamutima w’urugo (abagore) bo mu karere ka Rwamagana gutaha kare bakajya kwita ku bana babo. Dore uko rikorwa. Iri ni irondo riba rigizwe…

Soma inkuru yose

Bugesera: Imirimo yo kubaka ikibuga k’indege izarangira 2027

Imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera irarimbanyije aho igeze ku kigero kiri hagati ya 25% na 30%, ndetse nta gihindutse igomba kuzarangira mu 2027 ihaye akazi abantu barenga 6000. Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera cyatangiye kubakwa na Leta y’u Rwanda mu 2017, nyuma hiyongeramo ubufatanye na Qatar Airways bituma hanozwa inyigo yo kucyagura….

Soma inkuru yose

Umukecuru wari umaze imyaka 62 yaraburiwe irengero yasanzwe akiri muzima.

Umukecuru witwa Audrey Backeberg wo mu gace ka Wisconsin yaburiwe irengero mu gihe kingana n’imyaka 62 yose. Wakibaza uti yabuze ate? Bijya gutangira, byatangiye uyu mukecuru asaba rifuti (Lift) imodoka yerekezaga i Indianapolis. Kuva icyo gihe ntawongeye kumuca iryera. Ibintu byahinduye isura ubwo umuyobozi w’umugi yari yaraburiyemo yamurabutswe ubundi akihutira kubimenyesha abo mu muryango we….

Soma inkuru yose