Munyaneza Moise

Malaysia: Trump yatunguranye acinya akadiho ubwo yageraga i Kuala Lumpur

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye mu mashusho yateye urwamenyo ari kubyinana n’abana bari baje kumwakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur, muri Malaysia. Ni mu rugendo rw’iminsi itatu yatangiriye muri Malaysia ku wa 26 Ukwakira 2025, mbere yo gukomereza mu Buyapani (27–29 Ukwakira) no muri Koreya y’Epfo (29–30…

Soma inkuru yose

Gahunda ya Trump yo guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yigijwe inyuma

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigije inyuma gahunda yari yo guhuriza hamwe Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu muhango wari uteganyijwe nk’“amasezerano ya nyuma y’amahoro” hagati y’ibihugu byombi. Ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro afashijwe na…

Soma inkuru yose

Abacanshuro ba Blackwater bazarusyaho imbere ya M23?

Byari bisa nko muri filime mu mpera za Mutarama 2025, ubwo Lt Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’umutwe wa M23, yatonganyaga abacanshuro b’Abanyaburayi biganjemo abo muri Romania, abashinja gukoreshwa na Perezida Félix Tshisekedi mu kurwanya Abanye-Congo, aho kubarengera. Abo basirikare b’abacanshuro bari barafashwe mu mirwano ikomeye yo mu nkengero za Goma, aho basaga 300 bari barwanye…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI)

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, yatangaje ko abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), ibintu yise intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ikoranabuhanga yatangiye imyaka ibiri ishize. Yabivuze mu nama Mobile World Congress 2025, yigaga ku ikoreshwa rya telefoni zigendanwa n’ikoranabuhanga rigezweho. Minisitiri Nsengimana yavuze ko…

Soma inkuru yose

Abarenga miliyoni bagiye gufashwa na Plan International Rwanda, biganjemo abagore n’abakobwa

Umuryango Plan International Rwanda, ukorera mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, uburinganire n’iterambere ry’umukobwa, watangaje ko mu myaka itanu iri imbere (2026–2030) uzafasha abana, abakobwa n’urubyiruko bagera kuri miliyoni 1.2, biganjemo abakobwa 750,000. Ibi byatangarijwe mu muhango wabaye ku wa 23 Ukwakira 2025, ubwo Plan International Rwanda yamurikaga igenamigambi rishya ry’imyaka itanu, ryubakiye ku nkingi ebyiri…

Soma inkuru yose

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yishimiye gukama inka ku nshuro ya mbere i Bigogwe

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe nyuma yo gukama inka ku nshuro ye ya mbere, ubwo yasuraga agace ka Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, aho yamenye byinshi ku kamaro k’inka mu muco nyarwanda. Ambasaderi Thorpe yanyuze i Bigogwe mu rugendo rwe rwo kwerekeza i Gisenyi, aho hateganywaga imikino ya King’s Baton…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byo kuzahura umubano n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi byahagaze, kubera uruhare rw’u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu kiganiro yagiranye na Ukweli Times, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi byibanze cyane ku kibazo…

Soma inkuru yose

Amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze mu Rwanda yikubye inshuro ebyiri, agera kuri miliyari 100 Frw

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu mwaka ushize, amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze yiyongereye cyane, agera kuri miliyari 107,5 Frw, avuye kuri miliyari 49,7 Frw mu 2006. Uyu ni umwe mu mihigo igaragaza umusaruro ukomeye wagezweho mu myaka 25 ishize mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi. Raporo ya MINALOC isesengura urugendo rw’imyaka 25 yo…

Soma inkuru yose

Uko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ikinyabutabire cya ‘Lead’ gikoreshwa mu marangi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko gifatanyije n’inzego zitandukanye n’abacuruzi mu rwego rwo kugabanya urwego rw’ikinyabutabire cya lead (kuruta) gikoreshwa mu marangi, kuko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo kwangiza ubwonko no kudindiza imikurire y’abana. Ibi byagarutsweho mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe kurwanya ikoreshwa rya lead, cyateguwe n’umuryango ARECO Rwanda Nziza, ushinzwe kurengera ibidukikije…

Soma inkuru yose

Ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2025 igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024. Abanyarwanda badafite akazi ubu ni 754.312, bangana na 13,4% by’abari ku isoko ry’umurimo. Bivuze ko muri buri bantu barindwi bashaka akazi, umwe aba atagafite. Imibare ya NISR yerekana ko ubushomeri bukiri hejuru…

Soma inkuru yose

Perezida Museveni yahaye impozamarira imiryango yabuze ababo mu mpanuka yahitanye 63

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yamenye impanuka yabereye mu muhanda uva Kampala ujya Gulu, igahitana abantu 63. Yategetse ko buri muryango wabuze umuntu muri iyi mpanuka uhabwa miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda, mu gihe uwakomerekejwe ahabwa miliyoni 1 z’Amashilingi. Impanuka yabaye ku ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2025, mu gice cya…

Soma inkuru yose

FARDC ikomeje ibitero bikomeye mu bice bifitwe na AFC/M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’umutwe AFC/M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Ku wa 21 Ukwakira 2025, FARDC yakoresheje drones za gisirikare zo mu bwoko bwa CH-4 igaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu duce twa Kalembe na Kalonge muri teritwari ya…

Soma inkuru yose

Nigeria: Urukiko rwo muri Kano rwategetse ko abagaragaye basomana kuri TikTok bashyingirwa mu minsi 60

Urukiko rwo muri Leta ya Kano muri Nigeria rwategetse ko umusore n’umukobwa, Idris Mai Wushirya na Basira Yar Yuda, bashyingirwa mu gihe kitarenze iminsi 60 nyuma yo kugaragara ku rubuga rwa TikTok basomana. Aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ko bakundana, ibintu byafashwe nk’ibihabanye n’imyitwarire mbonezabupfura muri Kano, leta igendera ku mategeko ya…

Soma inkuru yose

Kinshasa: RDC mu bwoba bw’abasirikare bakekwaho umugambi wo guhungabanya Perezida Tshisekedi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bwoba ko abasirikare benshi bakoranye n’abayobozi bakuru barimo Gen Christian Tshiwewe Songesha, Gen Franck Ntumba, na Brig Gen Benjamin Katende Batubadila bashobora guhungabanya umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi. Aba basirikare bakuru bafunzwe muri Nyakanga 2025, bakurikiranyweho uruhare mu mugambi wo gukora coup d’état. Gen Tshiwewe…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya ku nganda zafunzwe kubera gutunganya ibiribwa bihumanye

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nubwo inganda zigira uruhare mu guteza imbere ubukungu no gutanga akazi, bitari bikwiye ko zimwe zikoresha abantu badafite ubumenyi mu byo zikora kandi zikahemba amafaranga make cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yabitangaje ku wa 20 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagaragaje ibicuruzwa bitemewe byafashwe muri…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yibukije ko Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo by’umutekano wayo

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kwishingikiriza ku bandi mu gukemura ibibazo by’umutekano, kuko bifite ubushobozi n’ubumenyi bwo kubyikemurira. Yabivugiye mu gutangiza Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, yabereye i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abahagarariye ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yongereye manda Prof. Dusingizemungu na Evode, anashyira Dr. Uwamariya na Gasana muri Sena

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bashya barimo Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Uwizeyimana Evode, Dr. Valentine Uwamariya, na Gasana Alfred. Muri bo, Prof. Dusingizemungu na Uwizeyimana Evode bongerewe manda muri Sena, mu gihe Dr. Uwamariya na Gasana Alfred binjiye bwa mbere muri iyi nteko. Ibi byakozwe hashingiwe ku ngingo ya 80 y’Itegeko Nshinga. Dr….

Soma inkuru yose

Ibyihariye kuri Shield Tech Hub: Ikigo cyinjirira abajura b’ikoranabuhanga kikaburira ibigo byo mu Rwanda ku migambi mibi bibateganyiriza

Shield Tech Hub ni rumwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda byihariye mu kurinda umutekano w’amakuru y’ibigo, aho gikoresha uburyo budasanzwe bwo kwinjira mu matsinda y’abajura b’ikoranabuhanga, kikamenya imigambi yabo mbere y’uko bayishyira mu bikorwa. Iki kigo cyashinzwe n’impuguke mu by’ikoranabuhanga Joel Gashayija, kimaze imyaka itatu gikora, kikorera muri Norrsken House Kigali. Gifasha ibigo birenga…

Soma inkuru yose

China Lifts Ban on eSIM Services as Apple Launches iPhone Air in the Market

For the first time in China, Apple’s iPhone Air will officially go on sale following the government’s decision to allow major telecom companies to provide eSIM services, Apple announced on Monday. Until now, eSIM technology had been restricted in China due to national regulations, forcing Apple to manufacture special iPhone models for the Chinese market…

Soma inkuru yose

Samsung yungutse cyane kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho bya AI

Sosiyete ya Samsung Electronics iritegura gutangaza inyungu zayo zo hejuru mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, ku nshuro ya mbere mu myaka itatu, bitewe n’izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifashishwa mu kubika amakuru bizwi nka Memory Chips. Iyi nyungu yatewe ahanini n’uko ibigo byinshi ku isi biri gushora imari mu kubaka no kongera server zikomeye,…

Soma inkuru yose