Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, hafi ya Venezuela

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara ku birwa bya Trinidad and Tobago, hafi y’igihugu cya Venezuela, aho zavuze ko bugiye mu myitozo ya gisirikare isanzwe. Ubu bwato, USS Gravely, bwageze kuri ibi birwa ku wa 26 Ukwakira 2025. Ni kimwe mu bwato bunini bwa Amerika bufite abasirikare barwanira mu mazi, intwaro ziremereye, ndetse…

Soma inkuru yose

Polisi yamusanze muri ‘boot’ y’imodoka, asobanura ko yanekaga umugabo akeka ko amuca inyuma

Mu mujyi wa Salta muri Argentine, haravugwa inkuru itangaje y’umugore w’imyaka 18, wafashwe n’abapolisi ari muri boot (umwanya w’imodoka ubikwamo imizigo) y’imodoka y’umugabo we, nyuma yo kuyijyamo ashaka kumenya niba umugabo we amuca inyuma. Ku wa 25 Ukwakira 2025, uyu mugore ngo yacunze umugabo we atamureba, yinjira muri boot y’imodoka y’umutuku akoresha mu kazi ka…

Soma inkuru yose

Ibibazo n’Amategeko y’Itegeko Rishya ku Serivisi zo Kororoka hifashishijwe Ikoranabuhanga mu Buvuzi mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyiraho itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo n’ingingo zigena uburyo bwo gutanga serivisi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bigamije gufasha abantu bafite ibibazo byo kutabona urubyaro, kandi bishingiye ku mibare igaragaza ko icyifuzo gikomeje kwiyongera mu myaka ya vuba. Imibare y’ingenzi: Ibyemerewe: Ibibujijwe: Ibyemezo bikaze:

Soma inkuru yose

ChatGPT Yongerera Abakoresha Ubushobozi: Ubu Buhuza na Porogaramu Ndetse Bukorohereza Imirimo

OpenAI yongereye ubushobozi bwa ChatGPT, ubu ikomeje koroshya ubuzima bwa buri munsi mu buryo bukomeye. Ubu buryo bushya buremera ChatGPT guhuzwa n’izindi porogaramu (app integrations), bigatuma umuntu ashobora gukoresha izo porogaramu atavuye muri ChatGPT. Iby’ingenzi kuri ubu buryo: Mu ncamake: Ubu buryo bushya buroroshya imirimo ya buri munsi, butuma umuntu akora ibintu byinshi akoresheje ChatGPT…

Soma inkuru yose

“Nshaka kuzajya mu ijuru” – Museveni asobanura impamvu ahora asaba Abanya-Uganda kuva mu bukene

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko impamvu ahora yingingira abaturage be kuva mu bukene ari uko abifata nk’inshingano yahawe n’Imana, kandi ashaka kuzayisubiza neza igihe izamubaza icyo yakoze ku gihugu cye. Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Majyaruguru ya Uganda, mu gace ka Karamoja, aho yasabye abaturage…

Soma inkuru yose

Umuyaga ukaze wasubitse ingendo z’indege zirenga 100 muri Nouvelle-Zélande

Inkubi y’umuyaga ikaze ifite umuvuduko wa kilometero 155 ku isaha yibasiye Nouvelle-Zélande, ituma ingo zirenga ibihumbi 90 zibura amashanyarazi ndetse ingendo z’indege zirenga 100 zisubikwa. Ku wa 23 Ukwakira 2025, ikigo cy’iteganyagihe cy’iki gihugu cyatangaje ko uyu muyaga uri kugenda usatira igihugu cyose, ukagera mu bice by’amajyepfo n’amajyaruguru, ukaba ushobora kugira ingaruka zikomeye mu mijyi…

Soma inkuru yose

Paris: Inzu ndangamurage ya Louvre yahagaritse imirimo kubera ubujura bwateje impagarara

Inzu ndangamurage ya Louvre Museum iri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yahagaritse imirimo kuri iki Cyumweru nyuma y’uko habaye ubujura bwateje impagarara, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa, Rachida Dati. Abinyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), Minisitiri Dati yavuze ko ubwo bujura bwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ariko nta…

Soma inkuru yose

Inzu ndangamurage ya Louvre yongeye gufungura imiryango nyuma y’ubujura bwaciye ibintu

Inzu ndangamurage ya Louvre yo mu Mujyi wa Paris yongeye gufungura imiryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’iminsi itatu yari ifunze kubera ubujura bwakorewe muri bimwe mu bintu by’agaciro byari biyirimo. Umushinjacyaha w’i Paris yatangaje ko ibikoresho byibwe birimo imikufi, amaherena, n’udutako twambarwa bifite agaciro kagereranywa na miliyoni 88 z’amayero (ahwanye na…

Soma inkuru yose

Trump yari hafi gukaranga umunyamakuru wari ugiye kumena ikirahure cyo mu biro bye

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House ubwo Perezida Donald Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, habayeho akanya k’urusaku rwatewe n’umucameraman wari hafi kumena ikirahure cy’icyumba cy’inama. Trump wari wicaye iruhande rwa Albanese, yahise atabara avuga mu buryo busekeje ati: “Oh, witonde aho! Nta bwo mushobora kukimena. Icyo kirahure kimaze imyaka 400. Camera…

Soma inkuru yose

Malaysia: Trump yatunguranye acinya akadiho ubwo yageraga i Kuala Lumpur

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye mu mashusho yateye urwamenyo ari kubyinana n’abana bari baje kumwakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur, muri Malaysia. Ni mu rugendo rw’iminsi itatu yatangiriye muri Malaysia ku wa 26 Ukwakira 2025, mbere yo gukomereza mu Buyapani (27–29 Ukwakira) no muri Koreya y’Epfo (29–30…

Soma inkuru yose

Uko GS Karambi Yahindutse Isoko y’Uburezi Bufite Ireme muri Nyamasheke

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karambi, Haravugwa ishuri rya GS Karambi rizwi nk’ Urwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye rwa Mutagatifu Dominiko Saviyo (Group Scoraile St Dominique Savio De Karambi) rikomeje kwandika amateka adasanzwe mu rwego rw’uburezi, aho hari n’abavuga ko ari hafi ya ntaho wasanga ibindi bigo by’amashuri nk’iryo mu Rwanda. Iri shuri rigaragaza…

Soma inkuru yose

Gahunda ya Trump yo guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yigijwe inyuma

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigije inyuma gahunda yari yo guhuriza hamwe Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu muhango wari uteganyijwe nk’“amasezerano ya nyuma y’amahoro” hagati y’ibihugu byombi. Ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro afashijwe na…

Soma inkuru yose

Abacanshuro ba Blackwater bazarusyaho imbere ya M23?

Byari bisa nko muri filime mu mpera za Mutarama 2025, ubwo Lt Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’umutwe wa M23, yatonganyaga abacanshuro b’Abanyaburayi biganjemo abo muri Romania, abashinja gukoreshwa na Perezida Félix Tshisekedi mu kurwanya Abanye-Congo, aho kubarengera. Abo basirikare b’abacanshuro bari barafashwe mu mirwano ikomeye yo mu nkengero za Goma, aho basaga 300 bari barwanye…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI)

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, yatangaje ko abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), ibintu yise intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ikoranabuhanga yatangiye imyaka ibiri ishize. Yabivuze mu nama Mobile World Congress 2025, yigaga ku ikoreshwa rya telefoni zigendanwa n’ikoranabuhanga rigezweho. Minisitiri Nsengimana yavuze ko…

Soma inkuru yose

Abarenga miliyoni bagiye gufashwa na Plan International Rwanda, biganjemo abagore n’abakobwa

Umuryango Plan International Rwanda, ukorera mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, uburinganire n’iterambere ry’umukobwa, watangaje ko mu myaka itanu iri imbere (2026–2030) uzafasha abana, abakobwa n’urubyiruko bagera kuri miliyoni 1.2, biganjemo abakobwa 750,000. Ibi byatangarijwe mu muhango wabaye ku wa 23 Ukwakira 2025, ubwo Plan International Rwanda yamurikaga igenamigambi rishya ry’imyaka itanu, ryubakiye ku nkingi ebyiri…

Soma inkuru yose

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yishimiye gukama inka ku nshuro ya mbere i Bigogwe

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe nyuma yo gukama inka ku nshuro ye ya mbere, ubwo yasuraga agace ka Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, aho yamenye byinshi ku kamaro k’inka mu muco nyarwanda. Ambasaderi Thorpe yanyuze i Bigogwe mu rugendo rwe rwo kwerekeza i Gisenyi, aho hateganywaga imikino ya King’s Baton…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byo kuzahura umubano n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi byahagaze, kubera uruhare rw’u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu kiganiro yagiranye na Ukweli Times, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi byibanze cyane ku kibazo…

Soma inkuru yose

Amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze mu Rwanda yikubye inshuro ebyiri, agera kuri miliyari 100 Frw

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu mwaka ushize, amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze yiyongereye cyane, agera kuri miliyari 107,5 Frw, avuye kuri miliyari 49,7 Frw mu 2006. Uyu ni umwe mu mihigo igaragaza umusaruro ukomeye wagezweho mu myaka 25 ishize mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi. Raporo ya MINALOC isesengura urugendo rw’imyaka 25 yo…

Soma inkuru yose

Uko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ikinyabutabire cya ‘Lead’ gikoreshwa mu marangi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko gifatanyije n’inzego zitandukanye n’abacuruzi mu rwego rwo kugabanya urwego rw’ikinyabutabire cya lead (kuruta) gikoreshwa mu marangi, kuko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo kwangiza ubwonko no kudindiza imikurire y’abana. Ibi byagarutsweho mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe kurwanya ikoreshwa rya lead, cyateguwe n’umuryango ARECO Rwanda Nziza, ushinzwe kurengera ibidukikije…

Soma inkuru yose

Ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2025 igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024. Abanyarwanda badafite akazi ubu ni 754.312, bangana na 13,4% by’abari ku isoko ry’umurimo. Bivuze ko muri buri bantu barindwi bashaka akazi, umwe aba atagafite. Imibare ya NISR yerekana ko ubushomeri bukiri hejuru…

Soma inkuru yose