Mu Rwanda hakorwa filime ivuga ku ipfunwe ry’abakuze banyara ku buriri

Umwanditsi n’umuremyi wa filime nyarwanda, Deborah Ishimwe, yamuritse umushinga we mushya yise “Bedwetter”, werekana uburyo abantu bakuru bahura n’ipfunwe rikomoka ku kibazo cyo kunyara ku buriri—ikintu gikunze guhishwa kubera isoni nyinshi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Deborah yavuze ko yatekereje gukora iyi filime kugira ngo agaragaze ubuzima bw’abantu bahura n’aka kaga, kandi bakunze guhabwa urwamenyo…

Soma inkuru yose

Yagabiwe Inyambo: Umunsi wa Mbere w’Uruzinduko rwa Emir wa Qatar i Kigali (Amafoto)

Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu Rwanda rwatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2025, aho umunsi wa mbere waranzwe no gusura urwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, anagabirwa Inyambo na Perezida. Sheikh Tamim yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ugushyingo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali,…

Soma inkuru yose

Dubai: Impanuka y’indege ya gisirikare y’u Buhinde yahitanye umupilote mu myiyerekanire

Umupilote w’Ingabo z’u Buhinde zirwanira mu kirere (IAF) yahasize ubuzima nyuma y’uko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Tejas ikoze impanuka mu gihe yari iri mu myiyerekano ya Dubai Airshow ku wa Gatanu. IAF yemeje iby’iyi mpanuka binyuze ku rubuga X, itangaza ko “ibabajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mupilote, kandi yifatanyije n’umuryango we muri ibi…

Soma inkuru yose

AFC/M23 yavuze ko itazihanganira ibikorwa by’ingabo z’u Burundi bikomeje kwibasira abasivili

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC ryatangaje ko ritazemera na gacye ibikorwa bivugwa ko bikorwa n’ingabo z’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo, birimo no kubuza abaturage amafunguro bikabasiga mu kaga. Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yabwiye itangazamakuru ko iri huriro riri kurwana ku nyungu z’abaturage b’Abanye-Congo, bityo ko igihugu cyangwa itsinda ryose ririvangamo rizafatwa…

Soma inkuru yose

Kenya irateganya kugeza umuhanda wa gari ya moshi wihuta (SGR) hafi y’umupaka wa Uganda

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yatangaje ko kuva muri Mutarama 2025 gahunda yo kongera uburebure bw’umuhanda wa gari ya moshi uva Naivasha ujya Kisumu no kugera i Malaba hafi y’u Rwanda izatangira gushyirwa mu bikorwa. Ibi yabivugiye mu mbwirwaruhame yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ubwo yagaragazaga uko igihugu gihagaze, avuga ko kimwe mu byo…

Soma inkuru yose

RURA yasabye ko iterambere ry’igihugu rihuzwa n’iyongerwa ry’ibikorwaremezo by’itumanaho

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yavuze ko iterambere ryihuta cyane mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, rigomba kugendana n’izamuka ry’ibikorwaremezo by’itumanaho kugira ngo hirindwe ibibazo by’ihuzanzira. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Gahungu yagaragaje ko uko umujyi waguka ari ko hagomba kwiyongera iminara n’ibindi bikorwa bifasha mu gutanga ‘network’. Avuga…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimye icyemezo cy’u Busuwisi cyo gufungura Ambasade mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye Ignazio Cassis, Umunyamabanga wa Leta y’u Busuwisi ushizwe Ububanyi n’Amahanga, bagirana ibiganiro bigamije kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Busuwisi, by’umwihariko nyuma y’uko icyo gihugu gifashe icyemezo cyo guhindura ibiro byacyo by’ubufatanye biherereye i Kigali Ambasade ifite ububasha busesuye. Ibi biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 20…

Soma inkuru yose

Mushikiwabo yavuze aho OIF ihagaze ku birebana n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko nyuma y’uruzinduko rw’intumwa za OIF muri RDC, mu Rwanda no muri Togo bagamije kumenya imiterere y’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, uyu muryango wahisemo gushyigikira inzira y’ibiganiro birimo kugeragezwa hagamijwe amahoro arambye. Mushikiwabo yavuze ko byinshi mu bibazo by’umutekano muke biri mu bihugu binyamuryango…

Soma inkuru yose

Kamonyi-Runda/Gihara: Polisi yataye muri yombi ukekwaho Ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe Umugabo w’imyaka 37 y’Amavuko ukekwaho GUCURUZA no GUKWIRAKWIZA Ibiyobyabwenge. Yafatiwe mu Mudugudu wa Bimba, Akagari ka Gihara ho mu Murenge wa Runda, afatanwa Ibiro birenga bibiri(2kgs) by’Urumogi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara…

Soma inkuru yose

Umuti mushya wa malaria wagaragaje ubushobozi bwo kuyirwanya ku kigero cya 97%

Ikigo cy’Abasuwisi, Novartis, ku bufatanye na Medicines for Malaria Venture (MMV), cyatangaje ko umuti mushya wa malaria witwa ganaplacide/lumefantrine (GanLum) wagaragaje ubushobozi bwo kurwanya malaria ku rugero rwa 97%. Ibi byavuye mu igerageza ryakozwe ku bantu 1,688 barimo abana n’abantu bakuru, mu cyiciro cya gatatu cy’ubushakashatsi. Igerageza ryakorewe mu bigo 34 byo mu bihugu 12…

Soma inkuru yose

Abashakashatsi basanze iturika ry’inyenyeri rishobora kugira ingaruka ku mibumbe harimo n’Isi

Abahanga mu bya siyansi y’isi n’isanzure batangaje ko ku nshuro ya mbere babashije gukurikirana iturika rikomeye ry’inyenyeri ryarangiye riri hanze y’urusobe rw’imibumbe igaragiye Izuba, bagasanga rifite ibintu bishobora kugira ingaruka ku Isi. Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda riyobowe na J.R. Callingham wo mu Buholandi, bwatangajwe ku wa 12 Ugushyingo 2025. Ubushakashatsi bwibanze ku nyenyeri…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko Vitamin D ishobora kurinda kanseri ya prostate

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko Vitamin D, izwi cyane ko ifasha mu gukomeza amagufwa, ishobora no kugira uruhare runini mu kurinda no kugabanya ubukana bwa kanseri ya prostate, imwe mu ndwara zikunda kugaragara ku bagabo bakuze. Prostate ni urugingo ruboneka ku bagabo gusa, ruba munsi y’uruhago rukikije umuyoboro usohora inkari n’amasohoro, inyuma hakaba hifatanye n’igice cya…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi bugaragaza uko indwara zo mu mutwe zibasiye abagabo kurusha abagore mu Rwanda

Indwara zo mu mutwe zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi, no mu Rwanda zigahinduka ikibazo gikomeye kuko nibura umuntu 1 muri 5 aba yarigeze kugira ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Izi ndwara zimaze imyaka isaga 50 zivurirwa mu Bitaro bya Ndera, ariko umubare w’ababigana urenze ubushobozi bwabyo ku kigero cya 116%. Muri 2024/2025 byakiriye abarwayi…

Soma inkuru yose

Itegeko rishya rya Mississippi risaba kugenzura imyaka y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ryatumye urubuga rwa Bluesky rureka gukora muri iyi Leta.

Bluesky, urubuga rukora mu buryo bwegeranye n’urwa X (Twitter), rwatangaje ko rwasibye burundu serivisi zarwo muri Mississippi kubera itegeko rya HB 1126 rimaze kwemerwa, risaba ko umuntu wese yinjira ku mbuga nkoranyambaga yabanza kwemeza imyaka ye. Abatarageza ku myaka 18 basabwa no kuba bafite uruhushya rw’ababyeyi. Iri tegeko riteganya ihazabu ya 10.000$ ku rubuga rutubahirije…

Soma inkuru yose

Nyuma y’iminsi ibiri gusa OpenAI ishyize hanze ‘Atlas’, Microsoft nayo yahise isubiza mu buryo bukomeye.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa OpenAI isohoye porogaramu nshya yitwa Atlas, Microsoft nayo yahise isohora uburyo bushya bwitwa Copilot Mode bukorera muri Microsoft Edge, bugamije kongerera imbaraga ikoreshwa ry’ubwenge buhangano. Ubu buryo bushya bushobora gukurikirana ibyo ukora byose kuri Edge, bukamenya aho ukeneye ubufasha kugira ngo AI ihite igufasha mu buryo bwihuse. Copilot Mode ishobora kugusobanurira…

Soma inkuru yose

Umubyibuho ukabije wongewe mu byatuma umuntu atemererwa Visa yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yasabye ko mu bisuzumwa harebwa niba umuntu akwiriye guhabwa Visa harimo no kureba niba afite umubyibuho ukabije. Usanganywe iki kibazo ngo yakwimwa Visa kuko gifatwa nk’indwara itoroshye gukira. Ibi bivuze ko omubyibuho ukabije ushobora kwiyongeraho mu bindi bibazo by’ubuzima bituma umuntu adakwiye kwemererwa kwinjira muri…

Soma inkuru yose

Inzu zirenga 6.900 z’Abarokotse Jenoside zikenewe kubakwa bushya, izisaga 29.000 zikeneye gusanwa

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko inzu 6.973 z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye zikeneye kubakwa bushya, mu gihe izindi 29.732 zikeneye gusanwa. Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) ku wa 11 Ugushyingo 2025. PAC yari yagaragaje ko mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside hari…

Soma inkuru yose

Impamvu ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bitaragera ku gipimo cya 100% nyuma y’imyaka 31

Nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rubohowe, ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bwerekanye ko hakomeje kubaho intambwe ishimishije, aho ibi bipimo byageze kuri 95,3% mu 2025. Ugereranyije n’umwaka wa 2010, byiyongereyeho 13%, bigaragaza iterambere rikomeye ryagezweho mu guhuza Abanyarwanda. Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari 4,7% bisigaye ngo ubumwe n’ubwiyunge bigere ku rwego rwuzuye rw’ijana…

Soma inkuru yose

REG yatangaje ibura ry’amashanyarazi rizamara amasaha 13 mu Ntara y’Iburasirazuba no muri Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyamenyesheje ko mu turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi rizamara amasaha 13, kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa moya z’ijoro ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ni mu rwego rwo gukora imirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi. Mu itangazo REG yashyize ahagaragara ku wa 11…

Soma inkuru yose

Ngororero: Umubyeyi w’imyaka 22 yabyariye muri Coaster yavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu

Umugore w’imyaka 22 uturuka i Nyamagabe yashatse, yabyariye mu modoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu, ubwo yafatanwaga n’ibise bageze mu Murenge wa Ngororero, ahitwa Kazabe, ku wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025. Amakuru avuga ko ubwo ibise byatangiraga, umushoferi yahise ahagarika imodoka abagenzi basohoka, maze ku bw’amahirwe…

Soma inkuru yose