
Nyanza: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ubwo yatwaraga abarwayi barimo uwari wakoze indi mpanuka
Ku wa 3 Nzeri 2025 mu gitondo, imbangukiragutabara y’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza yakoze impanuka ubwo yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi itwaye abarwayi babiri, barimo umwana n’umuntu mukuru wari umaze gukora indi mpanuka. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Nyanza. Dr. Mfitumukiza Jérôme, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza, yavuze…