Gen Tshiwewe uherutse kwirukanwa mu gisirikare yashinjwe kunyereza miliyoni 1,6 z’Amadolari

Kinshasa – Gen Christian Tshiwewe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gushyirwa mu majwi nyuma yo gushinjwa kunyereza miliyoni 1,61 z’Amadolari, amafaranga yari agenewe ibikorwa by’ingabo. Uyu musirikare wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, yatawe muri yombi muri Nyakanga 2025…

Soma inkuru yose

U Rwanda ku isonga muri Afurika mu bihugu bifite ubuyobozi bwubahiriza amategeko

U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika n’urwa 39 ku Isi mu bihugu byubahiriza amategeko, nk’uko byatangajwe muri raporo ya World Justice Project (Global Rule of Law Index 2025). Mu bihugu 34 bya Afurika byagenzuwe, u Rwanda ruri imbere rukurikirwa na Namibia, Ibirwa bya Maurice, Botswana, na Senegal. Ibihugu byagaragaye inyuma muri Afurika ni Mozambique,…

Soma inkuru yose

Umusenateri w’Amerika yaburiye Perezida Maduro ko Ingoma ye igiye guhanguka

Senateri Rick Scott wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela ko ubutegetsi bwe bushobora guhinduka vuba, anamusaba guhunga mu gihe ingabo za Amerika zikomeje kwitoreza hafi y’inkombe z’iki gihugu. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 26 Ukwakira 2025, Senateri Scott, uhagarariye komisiyo ishinzwe ingabo n’imibanire y’ibihugu muri Sena, yavuze ko…

Soma inkuru yose

Umwami Charles III yatashye urwibutso rw’abasirikare baryamana bahuje ibitsina

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yatashye ku mugaragaro urwibutso rushya rw’Igihugu rwubakiwe abasirikare babarizwa mu muryango wa LGBT+, uhuriza hamwe abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumviro bitandukanye ku mibonano mpuzabitsina. Ibi bibaye mu gihe hashize imyaka 25 u Bwongereza bukuyeho itegeko ryababuzaga gukorera mu ngabo, rikaba ari n’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire…

Soma inkuru yose

U Burusiya bwashinje Perezida Macron gushaka kohereza ingabo muri Ukraine

Urwego rw’u Burusiya rushinzwe ubutasi mu mahanga (SVR) rwatangaje ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, afite umugambi wo kwivanga mu ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine ndetse ko ateganya koherezayo ingabo z’igihugu cye. Ibi byatangajwe n’uru rwego ku wa 28 Ukwakira 2025, mu itangazo ruvuga ko Macron ashaka kwerekana ubutwari nk’ubwa Napoleon Bonaparte, kugira…

Soma inkuru yose

Ishyaka PPRD rya Kabila ryiyemeje guhangana na Leta yarihagarikiye ibikorwa

Ishyaka Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), ryashinzwe na Joseph Kabila, wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ryatangaje ko ryiteguye guhangana na Leta nyuma y’uko ryahagaritswe ku mugaragaro. Urukiko Rukuru rwa Kinshasa ni rwo rwemeje ihagarikwa ry’ibikorwa bya PPRD ku wa 27 Ukwakira 2025,…

Soma inkuru yose

Paul Biya w’imyaka 92 yatorewe manda nshya, akomeza kuba Perezida ukuze ku Isi

Paul Biya, Umukuru w’Igihugu cya Cameroun w’imyaka 92, yongeye gutorerwa indi manda yo kuyobora iki gihugu, akomeza kuba Perezida ukuze kurusha abandi bose ku Isi. Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga ka Cameroun kemeje ko Biya yatsinze amatora n’amajwi 53,66%, mu gihe Issa Tchrioma Bakary wakurikiyeho yabonye 35,19%. Aya majwi yatangajwe ku manywa yo kuri uyu…

Soma inkuru yose

Tanzania: Perezida Samia ahabwa amahirwe menshi mu matora arimo amakimbirane n’ubwumvikane buke

Mu gihe Tanzania yitegura amatora rusange y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2025, amahirwe menshi ari ku Perezida Samia Suluhu Hassan, usanzwe uyobora igihugu kuva mu 2021. Perezida Samia, uhagarariye ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi, azahangana n’abakandida 16, barimo Kunje Ngombale (AAFP), Hassan Almas (NRA), Coaster Kibonde…

Soma inkuru yose

RDC: Ingabo za Leta zagabye ibitero bikomeye mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zagabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23, biherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, ingabo za Leta zagabye ibitero byifashishije drones n’imbunda zirasa kure, mu duce twa Kibati (Walikale), Bibwe, Nyabiondo…

Soma inkuru yose

Mali: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Moussa Mara Yakatiwe Azira Gushyigikira Imfungwa za Politiki

Moussa Mara, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mali kuva mu 2014 kugeza mu 2015, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, irimo umwaka umwe usubitse, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gushyigikira imfungwa za politiki no gutesha agaciro Leta. Ibi byaturutse ku butumwa Mara yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu Nyakanga 2025, aho yavugaga ko yasuye imfungwa za politiki muri gereza,…

Soma inkuru yose

Uganda: Umwuzure Wahagaritse Ibikorwa byo Kwiyamamaza kwa Bobi Wine

Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine, yagowe no gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu turere twa Otuke na Alebtong kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, kubera umwuzure ukomeye. Abanyamuryango b’ishyaka National Unity Platform (NUP), riyoborwa na Bobi Wine, bagaragaye bagerageza kunyura mu mazi yari yarengeye umuhanda, bamwe bakuramo inkweto kugira ngo…

Soma inkuru yose

Sénégal: Inteko Ishinga Amategeko Yanze Ubusabe bwo Kuburanisha Macky Sall

Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yatesheje agaciro ubusabe bwo kuburanisha Macky Sall, wahoze ayobora iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2024. Ubu busabe bwari bwatanzwe ku wa 15 Mata 2025 n’umudepite Guy Marius Sagna, wo mu ishyaka Pastef riri ku butegetsi, wamushinjaga ubugambanyi bukomeye. Sagna yavugaga ko raporo y’ubugenzuzi yagaragaje ko ubwo Macky Sall…

Soma inkuru yose

Uburyo Akarere kaba Umusemburo w’Icyerekezo n’Iterambere Twifuza

Ubwanditsi: Nyirindekwe Pierre Claver – Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere Myiza Mu Rwanda, Akarere ni urwego rw’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye, giteye imbere kandi gifite abaturage bishimira serivisi bahawe ndetse bagira uruhare mu bibakorerwa. Iyo tuvuga iterambere ry’igihugu, tugomba guhera…

Soma inkuru yose

Abakekwaho kwiba Inzu Ndangamurage ya Louvre batawe muri yombi

Abantu bakekwaho kwiba ibikoresho by’agaciro muri Nzu Ndangamurage ya Louvre i Paris batawe muri yombi n’inzego z’Ubutabera, nyuma y’icyumweru kimwe habaye ubu bujura bwatunguranye kubera ubuhanga n’umuvuduko bwakoranywe. Umushinjacyaha Laure Beccuau yatangaje ko abagenzacyaha b’inzobere mu kurwanya ubujura bukomeye ari bo bafashe abo bakekwa, mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2025. Nk’uko byatangajwe na…

Soma inkuru yose

Kamala Harris ashobora kongera guhatanira kuyobora Amerika mu 2028

Kamala Harris, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ashobora kongera guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2028. Mu kiganiro yagiranye na BBC, uyu munyapolitiki wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates yavuze ko yizera ko umunsi umwe Amerika izagira Perezida w’umugore, kandi ko bishoboka ko yaba ari we….

Soma inkuru yose

Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, hafi ya Venezuela

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara ku birwa bya Trinidad and Tobago, hafi y’igihugu cya Venezuela, aho zavuze ko bugiye mu myitozo ya gisirikare isanzwe. Ubu bwato, USS Gravely, bwageze kuri ibi birwa ku wa 26 Ukwakira 2025. Ni kimwe mu bwato bunini bwa Amerika bufite abasirikare barwanira mu mazi, intwaro ziremereye, ndetse…

Soma inkuru yose

Polisi yamusanze muri ‘boot’ y’imodoka, asobanura ko yanekaga umugabo akeka ko amuca inyuma

Mu mujyi wa Salta muri Argentine, haravugwa inkuru itangaje y’umugore w’imyaka 18, wafashwe n’abapolisi ari muri boot (umwanya w’imodoka ubikwamo imizigo) y’imodoka y’umugabo we, nyuma yo kuyijyamo ashaka kumenya niba umugabo we amuca inyuma. Ku wa 25 Ukwakira 2025, uyu mugore ngo yacunze umugabo we atamureba, yinjira muri boot y’imodoka y’umutuku akoresha mu kazi ka…

Soma inkuru yose

“Nshaka kuzajya mu ijuru” – Museveni asobanura impamvu ahora asaba Abanya-Uganda kuva mu bukene

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko impamvu ahora yingingira abaturage be kuva mu bukene ari uko abifata nk’inshingano yahawe n’Imana, kandi ashaka kuzayisubiza neza igihe izamubaza icyo yakoze ku gihugu cye. Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Majyaruguru ya Uganda, mu gace ka Karamoja, aho yasabye abaturage…

Soma inkuru yose