Ikubuga k’indege cya Bugesera cyagenewe akayabo

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko Leta yateganyije miliyoni 600$ [arenga miliyari 853,6 Frw] mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26, azakoreshwa mu mirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kiri kubakwa i Bugesera. Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, nyuma yo kugeza ku nama ihuriweho n’imitwe yombi…

Soma inkuru yose

Burundi: Barasaba ko amatora yasubirwamo

Mu minsi ishize nibwo Abarundi bitabiriye amatora ya perezida aho yasize uwa hoze ari umukuru w’iki gihugu yongeye kuba perezida, n’ubwo ibyavuye mu matora bitemeranywaho n’impande zigiye zitandukanye. Impande zitemera ibyavuye mu matora zivuga ko aya matora atabaye muri demokarasi ndetse no mu bwisanzure. Ishyaka CENI ryamaganye ryivuye inyuma ibyavuye mu matora aho mwitangazo ryasohowe…

Soma inkuru yose

Covid-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, nyuma y’uko mu bihugu bitandukanye by’Isi hashize iminsi kiri kwiyongera. Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko icyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu. Yavuze ko mu…

Soma inkuru yose

Kigali: Polisi yataye muri yombi abakoraga ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), muri iki cyumweru yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima Kg 36, rwafatiwe mu Karere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri, batawe muri yombi mbere y’uko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Aba bagabo umwe ufite imyaka 53…

Soma inkuru yose

UR-CAVM abanyeshuri banze gukora ibizamini

Nyuma y’uko abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuhinzi Bugezweho (Agriculture engineering) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (UR-CAVM) riri i Busogo, banze gukora ikizamini kubera kutajyanwa mu rugendoshuri, ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwavuze ko byatewe n’uko banze kujya aho bari batoranyirijwe. Icyo kibazo cy’abanyeshuri banze gukora ikizamini cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo bari bahawe ingengabihe…

Soma inkuru yose

Qatar n’u Rwanda bongeye kuganira ku gukemura ibibazo bya DRC

U Rwanda rwongeye guhurira na Qatar mu biganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane no gukemura ibibazo by’umutekano birangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigira ingaruka ku Karere k’Ibiyaga Bigari. Ni biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar Sheikh…

Soma inkuru yose

Kwita Izina abana b’ingagi byasubukuwe

Igikorwa cyo Kwita Izina ku nshuro ya 20, cyari cyarasubitswe cyasubukuwe, kizaba ku wa 5 Nzeri 2025 nk’uko byatangajwe n’abategura uyu muhango kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2025.  Uyu ni umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi, ugamije kwishimira uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga ibidukikije. Uwo muhango biteganyijwe ko uzabera muri…

Soma inkuru yose

Hari ahazishyurwa miliyoni 17 Frw ku ijoro: Imaramatsiko kuri hoteli igiye gushyirwa muri Pariki y’Akagera

Ikigo Wilderness gisanzwe gikora ishoramari mu bijyanye n’ubukerarugendo cyatangaje ko gifite umushinga wo kubaka hoteli yo ku rwego rwo hejuru muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Iyi hoteli yahawe izina rya Wilderness Magashi Peninsula izaba yubatse muri Pariki y’Akagera hafi n’ikiyaga cya Rwanyakazinga. Agace iyi hoteli izaba yubatsemo kazwi nka Magashi gaherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa…

Soma inkuru yose

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga

Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa, PNAT, rwatangaje ko rwamaze gutanga ubujurire ku cyemezo giherutse gufatwa n’umucamanza ku rwego rw’iperereza mu Bufaransa, watangaje ko bahagaritse iperereza ku ruhare rwa Agathe Kanziga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umucamanza wo mu Bufaransa yari aherutse gutangaza ko ahagaritse gukora iperereza kuri Agathe Kanziga wahoze…

Soma inkuru yose

Dore uko NESA izajya ibara amanota

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko hagiye kujya hatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta ku ijana (%) kugira ngo hamenyekane impamvu ituma abana boherezwa mu mashuri atandukanye. Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu kiganiro cyagarukaga kuri gahunda ‘Nzamurabushobozi n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta’ cyatambutse kuri RBA. Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr…

Soma inkuru yose

Menya by’inshi ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushora miliyari 12.2 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga urimo gufata ibikumwe n’imboni, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026. Mu yandi makuru azagaragara kuri iyo ndangamuntu, hazaba harimo izina rya nyirayo, igitsina, itariki y’amavuko, aho yavukiye, ubwenegihugu, n’izina ry’uwo bashakanye (abaye ahari), nomero ya telefoni, email (niba ihari), aderesi yo…

Soma inkuru yose

NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta

Kuri iki Cyumweru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 30 Kemena bigasozwa ku wa 03 Nyakanga 2025. Ni mu gihe ibizamini bisoza Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye bizakorerwa rimwe n’ibisoza umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye kuva wa 09 Nyakanga bigasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025….

Soma inkuru yose

Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri

Kuva mu mpera za Mutarama, ubutaka bungana na kilometero kare 75,72, ni ukuvuga ko burutwa na Kigali inshuro hafi 10 bwavugishije Isi yose. Ni umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, urimo umupaka uri mu igendwa cyane muri Afurika. Intambara y’iminsi ibiri yarangiye tariki 27 Mutarama, ubwo Umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma…

Soma inkuru yose

U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko bitashoboka ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine byabera i Vatican, avuga ko bitaba byubashye ibihugu bikurikiza imyemerere y’idini rya Orthodox. Lavrov yabitangaje ku wa 23 Gicurasi 2025, mu ijambo yavugiye i Moscow. Yagize ati “Tekereza ibiganiro bibereye i Vatican hagati y’ibihugu bibiri by’Aba-Orthodox. Icyo ni ikintu cyatuma…

Soma inkuru yose