FARDC yabujije abasirikare bayo gutera AFC/M23

AFC/23 M23
Yisangize abandi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyabujije abasirikare bacyo kugaba ibitero ku birindiro by’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ubu butumwa bwa Télégramme bwanditswe n’ubuyobozi bwa FARDC bumenyesha abasirikare ba RDC ko bagomba kubahiriza gahunda z’amahoro zikomeje.

FARDC yamenyesheje aba basirikare ko “umwanzi nabatera”, bagomba gusubizanya imbaraga nyinshi, bagahangana na we.

Ese urashaka akazi? kanda aha

Tariki ya 19 Nyakanga 2025, AFC/M23 na Leta ya RDC byashyize umukono ku mahame ngenderwaho agana ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar yabihurije mu biganiro.

Mu ngingo ziri muri aya mahame harimo ko impande zombi zihagarika imirwano burundu, aho buri ruhande rugomba kuguma mu bice rugenzura, ntihabemo kugerageza gufata ibindi bice.

Icyakoze aya mahame yagiye akomwa mu nkokora n’ibitero by’imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC, ku birindiro bya AFC/M23. Byatumye muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Walikale hubura imirwano.

Mu cyumweru gishize, AFC/M23 yambuye Wazalendo agace ka Mulema, gurupoma ya Nyamaboko 1 muri Masisi nyuma y’aho igabweho ibitero na Wazalendo muri Luke na Katobotobo.

Amakuru ava muri Kivu y’Amajyaruguru yemeza ko guhera ku wa 29 Nyakanga, AFC/M23 iri kongera abarwanyi mu gace ka Kateku kari muri gurupoma ya Ikobo muri teritwari ya Walikale, mu gihe ishinja ingabo za Leta gutegura intambara bundi bushya.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *