Ikirego cyatumye Chris Brown afungirwa mu Bwongereza gishobora gukurwaho

Yisangize abandi

Chris Brown yumvikanye n’umugabo witwa Abraham Diaw, wamushinjaga icyaha cyo kumukomeretsa bikomeye akoresheje icupa.
Abraham cyangwa se Abe Diaw yareze Chris Brown mu 2023, avuga ko uyu muhanzi yamukubise icupa rya tequila ubwo bari mu birori byabereye muri TAPE nightclub i Londres mu Bwongereza, ariko ku wa 27 Kamena 2025, Abe yashyikirije urukiko inyandiko zisaba ko urubanza rwe rusibwa.

Nk’uko izo nyandiko zibigaragaza, Abe Diaw yasabye ko urubanza ruhagarikwa burundu, bisobanuye ko atazongera kururegera, kandi ibi akenshi biba byerekana ko impande zombi ziba zagiranye ubwumvikane.

TMZ yatangaje ko bitaramenyekana niba hari amafaranga yishyuwe, ndetse iki kinyamakuru cyagerageje kuvugana n’ababuranira Chris Brown cyangwa Abe Diaw ngo kimenye amakuru ariko ntibyakunda.

Mu kirego cye Abe Diaw yavugaga ko Chris Brown atamukubise inshuro eshatu gusa icupa rya ‘Don Julio 1942 Tequila’, ahubwo ko ubwo yikubitaga hasi yataye ubwenge, uyu muhanzi yakomeje kumutera imigeri ku buryo ngo yamusigiye ibikomere bihoraho.

Umucamanza nahagarika uru rubanza, Chris Brown azaba agifite urundi rw’ubushinjacyaha kuri iki kibazo. Uyu muhanzi yari yafashwe na polisi mu ntangiro z’uyu mwaka mu Bwongereza, ubwo yari mu rugendo rw’ibitaramo bye bizenguruka Isi yose.

Abashinjacyaha bamushinje icyaha cyo gukubita no kwitwaza intwaro itemewe. Chris Brown yaje kurekurwa by’agateganyo ku ngwate ya miliyoni 5 € (arenga miliyari 8 Frw), ndetse nyuma y’iminsi 10 yagaragaye imbere y’urukiko avuga ko atemera ibyo ashinjwa.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *