Mu Minembwe abaturage bakomeje guhunga ku bwinshi kubera imirwano

Share this post

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi, urugamba rwambikanye mu gace ka Rugezi gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni imirwano yari ikaze cyane kandi iremereye aho yari ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23.

Iyo mirwano yatangiye kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ikaba yarimo ibera ahahoze ari kwa Sabune no mu nkengero zaho nko kwa Didas no kuri Nyakirango muri Rugezi.

Umwe mu baturage batuye muri ibyo bice yagize ati: “Hano mu Rugezi umwanzi yateye, kandi ari gushyiramo akabaraga ngo ahafate. Ku mugoroba yari yagarutse, na bwo yari yashatse gushyiramo akabaraga afata agace ko kwa Sabune.”

Ubuhamya bw’iyi soko bukomeza buvuga ko kugeza ku mugoroba wo ku wa Kabiri hari hakiri intambara ikomeye ku mpande zombi, ariko ko uruhande rwa Leta ya Congo rwari rwatangiye kurwana rusubira inyuma.

 

Iyi mirwano yongeye kubura, mu gihe ku wa Mbere na bwo impande zombi zarwanye bikomeye, aho zarimo zirwanira ku musozi wa Nyakirango no mu tundi duce tugabanya Gasiro na Rugezi.

Uwo munsi kandi mbere ya saa sita, Twirwaneho ifatanije na M23 birukanye iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi,, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

Gusa, amakuru tumaze kumenya ni uko aba barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bakiriye umusaada uturutse Minembwe, urimo abasirikare benshi, kandi bazanye n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye.

Iyi mirwano ikomeye yongeye kubura mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko Leta ya Congo yaba ishaka kwigarurira igice cya Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo ndetse n’icya Mikenke.

Ni amakuru yanavuzwe ko muri iki gice cya Rugezi cyahererejwemo abasirikare ba Leta biganjemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda. N’abandi bo mu itsinda ry’abamudahusha ryaje riva i Kalemi mu Ntara ya Tanganyika.

Abandi na none boherezwa kuri Point Zero, ari nabo bateganya kuzagaba ibitero mu duce twegereye i Kibuga cy’indege cya Minembwe, giherereye Kiziba.

Hagataho, uruhande rwa Leta rukomeje kurushwa mbaraga, kuko mu mwanya muto ushize rwambuwe agace rwari rwafashe, ndetse abarugize bari guhunga berekeza za Gasiro na Matanganika.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *