Sebaganda Denis w’imyaka 60 wari utuye mu Mudugudu wa Kirerema, Akagari Rwambogo, Umurenge Musanze, Akarere ka Musanze, yaguye mu cyobo bacukuramo umucanga ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 19 Gicurasi 2025 ahita yitaba Imana.
Uwo musaza yaguye muri icyo cyobo asubiye mu isanteri kuko hari ibyo yari yibagiwe agiye kubishaka ku isanteri y’ubucuruzi.
Baramutegereje baraheba bahitamo kujya kumushakisha nk’uko bishimangirwa n’abaturanyi be.
Umwe mu baturanyi be yagize ati: “Numvise ko Sebaganda yitabye Imana azize kugwa mu cyobo bacukuragamo umucanga, hano mu Kagari kacu muri rusange harimo ibyobo byinshi baba bacukuyemo imicanga, twifuza ko babitaba.”
Akomeza ahamya ko uwo musaza nubwo yanywaga agasembuye ariko ngo ntiyakabyaga, bakaba bakeka ko yaguye muri icyo cyobo ku bw’impanuka agakubita umutwe ku ibuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Twagirimana Edouard, nawe yemeza ko amakuru na bo bayamenyeshejwe n’Umukuru w’Umudugudu uwo musaza atuyemo.
Yagize ati: “Yagendaga nijoro, ageze ahari icyobo agwamo, icyo cyobo gifite metero 2, yabanjemo umutwe ahita apfa. Turasaba abaturage kujya basiba ibyobo biba byakoreshejwe, kuko biteza impanuka ziviramo no kuba abantu bahatakariza ubuzima.”
Kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe hameyekane icyamwishe.