Kuri uyu wa Kabiri, BNR yashyize hanze impapurompeshamwenda zihwanye na miliyali icumi . Guhera uyu munsi taliki 22 Mata 2025 kugeza taliki 24 Mata 2025 wemerewe kugura izi mpapuro zizamara imyaka icumi.
Ishyirwa hanze kw’izi mpapuro byakozwe kugira ngo hatezwe imbere isoko ry’imigabane ndetse n’ibikorwaremezo.
Impapuro mpeshamwenda ni iki?
Izi ni impapuro zikorwa na leta ikazishyira ku isoko zikaba ziba zigiye agaciro k’amafaranga. Aya aba ari amahirwe yabashaka kwizigamira by’igihe kirekire. Leta itanga inyungu kubaguze izi mpapuro iyo igihe cyagenwe kigeze abaguze izi mpapuro baguruzwa amafaranga yabo hiyongereyeho n’inyungu. Ubu ni uburyo bwo kuguriza leta.
Kubera iki leta ishyira hanze impapurompeshamwenda.
Leta ishyira izi mpapurompeshamwenda igihe ishaka amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa byayo bitandukanye birimo: kubaka imihanda, amavuriro, n’ibindi. Bivuze ko iyo ugurije leta uba iteye ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri, kubera ko ubona inyungu ku mafaranga yawe ndetse ukagerwaho n’ibyiza byakoreshejwe nayo mafaranga.
Ni bande bemerewe kugura izi mpapuro mpeshamwenda?
Umuntu wese yemerewe kuzigura. Uretse umuntu kugiti ke, nawe ufite ikigo cyawe ushobora kuzigura mu izina ry’ikigo cyawe.
Isoko ry’impapurompeshamwenda rihagaze rite mu Rwanda?
Muri Rusange u Rwanda rwatangiye gushyira ku isoko izi mpapuro mu 2008, ubagura izi mpapuro bagenda biyongera uko imyaka igenda ishira n’indi igataha. Urugero: BNR yatangaje ko umwaka ushize iri soko ryakuze ku kigero cya 154%, ibi byabaye umwaka ushize ubwo BNR yashyize ku isoko hanze izi mpapuro zihwanye na miliyari 20 zizamara imyaka irindwi (7).