Kigali: David Lappartient yongeye gutorwa kuyobora UCI kugeza 2029
Umufaransa David Lappartient yatorewe kongera kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) mu gihe cy’imyaka ine, manda ye nshya izarangira mu 2029. Amatora yabereye mu nama ya 194 ya UCI muri Kigali Convention Centre ku wa Kane, tariki 25 Nzeri 2025, mu gihe Umujyi wa Kigali wakiraga Shampiyona y’Isi y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 108 kuva tariki…
