Umuhanzi Fireman yinjiye mu kazi k’ubukomisiyoneri
Umuhanzi w’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yamaze kwinjira mu kazi ko kurangira abifuza kugura cyangwa kugurisha ubutaka kazwi nk’ubukomisiyoneri, aho avuga ko yabitewe n’inshingano zagiye zimwagukana, agashaka icyamwunganira mu mibereho. Uyu muhanzi wamamaye mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, avuga ko uko agenda akura, inshingano zigenda zimubana nyinshi, ku buryo na we yagura…
