
Ingabo za SADC Zatangiye Gukurwa mu Burasirazuba bwa Congo, Zinyura mu Rwanda
Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) zatangiye kuva mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho zari zoherejwe kurwanya umutwe wa M23, zisubira iwabo zinyuze mu Rwanda. Ibikoresho bikomeye bya gisirikare, birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu ndetse n’imodoka zitwara abasirikare, byatangiye gutambuka ku mupaka wa Rubavu binjira mu Rwanda, aho biri…