Hamas yashyikirije Israel umurambo w’Umunya-Tanzania wiciwe mu gitero cya 2023

Israel yatangaje ko yabonye umurambo wa Joshua Loitu Mollel, umusore w’Umunya-Tanzania w’imyaka 21, wishwe mu gitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023. Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel ryemeje ko nyuma yo gusesengura imirambo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamenyesheje umuryango wa Mollel ko umurambo we wagejejwe muri Israel. Ingabo za Israel zavuze ko…

Soma inkuru yose

Mexique: Perezida Sheinbaum agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye gushyikiriza inkiko umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana ibyaha nk’ibi bikorerwa abagore. Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, agaragaza Uriel Rivera Martínez, w’imyaka 33, amusoma ku ijosi ndetse agerageza kumukorakora ubwo Sheinbaum yari mu bikorwa byo kuganira n’abaturage….

Soma inkuru yose

Kamonyi-Karama: Polisi yafashe abantu 2 bakekwaho gukwirakwiza urumogi

Ku wa 5 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze, yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Aba bagabo bafatanwe udupfunyika 85 tw’urumogi mu Murenge wa Karama, Akagari ka Bitare, Umudugudu wa Kabuga. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza…

Soma inkuru yose

Venezuela yashyize abaturage mu bikorwa byo kunekana hagati yabo kubera ubwoba bwa Amerika

Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Venezuela na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Nicolás Maduro yashyize abaturage be mu bikorwa byo gukoresha porogaramu ya telefoni yitwa VenApp, ifashishwa mu gukusanya amakuru no kunekana hagati yabo. Iyi porogaramu yashyizweho mu 2022 nk’igikoresho cyo gufasha abaturage mu bijyanye n’imibereho – nko gutanga ibibazo by’ibura…

Soma inkuru yose

Mamdani wavukiye muri Uganda yatorewe kuyobora Umujyi wa New York City

Umunyamerika ufite inkomoko muri Uganda, Zohran Kwame Mamdani, ni we watorewe kuyobora Umujyi wa New York City, atsinda abarimo Andrew Cuomo, wahoze ari Guverineri wa Leta ya New York, na Curtis Sliwa wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains riri ku butegetsi. Mamdani, uzwi nk’umusore w’umuyisilamu ufite ibitekerezo bishya muri politiki, yatsinze amatora ku majwi 50,4%, mu gihe…

Soma inkuru yose

Abanya-Ukraine bashinjwe uruhare mu kwiba amakuru y’abarenga 200.000 bo muri Hongrie

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orbán, yashinje Abanya-Ukraine gufatanya n’Ishyaka Tisza ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu kwiba no gushyira hanze amakuru y’abantu barenga 200.000 bo muri Hongrie. Ayo makuru yashyizwe ku rubuga rwo muri Hongrie rwitwa LeakBase.la mu cyumweru gishize, akaba arimo amazina, nimero za telefone n’andi makuru bwite y’abaturage. Ubuyobozi bwa Hongrie buvuga ko ayo…

Soma inkuru yose

U Bushinwa bwasubitse gahunda yo gucyura Abashinwa batatu bari mu isanzure

Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’isanzure, CNSA (China National Space Administration), cyatangaje ko cyasubitse gahunda yo kugarura ku Isi Abashinwa batatu bari mu isanzure, nyuma y’uko hagaragaye ibibazo bikekwa ku cyogajuru cyagombaga kubacyura. Aba basanzwe mu isanzure barimo Chen Dong, Chen Zhongrui na Wang Jie, bajyanywe muri Mata 2025 mu rugendo rw’amezi atandatu. Byari biteganyijwe ko…

Soma inkuru yose

Tanzania iragana he nyuma y’uko Suluhu arahiriye mu muhezo

Tanzania, kimwe mu bihugu byigeze gufatwa nk’intangarugero mu bya demokarasi muri Afurika y’Iburasirazuba, iri mu bihe bikomeye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025. Aya matora yavuyemo intsinzi ya Samia Suluhu Hassan, ariko akurikirwa n’imvururu n’imyigaragambyo yatumye igihugu gihindura isura ya politiki. Tanzania ifite abaturage bagera kuri miliyoni 68 n’ubuso bwa kilometero…

Soma inkuru yose

Ikibuga cy’indege cya Bruxelles cyahagaritse imirimo kubera kwikanga drone

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Bruxelles mu Bubiligi bwahagaritse imirimo by’agateganyo ku mugoroba wo ku wa 4 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko habonetse drone yikekwa ko ishobora kuba yoherejwe mu mugambi wo guhungabanya umutekano. Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura indege mu kirere rwatangaje ko rwabonye drone iri hafi y’ikibuga, bituma hafatwa icyemezo cyo gusubika ingendo zose mu rwego…

Soma inkuru yose

Kim Kardashian ashobora kubura impamyabumenyi kubera kwishingikiriza ChatGPT cyane

Umunyamideli w’icyamamare akaba n’umukinnyi wa filime z’uruhererekane (reality TV), Kim Kardashian, yavuze ko ashobora kuzatsindwa ibizamini byo kuba umunyamategeko w’umwuga kubera kwishingikiriza cyane ChatGPT mu gihe yigaga. Mu kiganiro Lie Detector Test cya Vanity Fair, yari kumwe na mugenzi we Teyana Taylor, bakinanye muri filime All’s Fair ya Ryan Murphy. Teyana yamubajije niba akoresha ChatGPT…

Soma inkuru yose

Bwa mbere i Kigali hagiye kubera Isôoko Great Lakes Festival ihuza abahanzi bo mu Karere

Ku nshuro ya mbere, Umujyi wa Kigali uritegura kwakira Isôoko Great Lakes Festival 2025, iserukiramuco rishya ry’ubuhanzi n’umuco rizahuriza hamwe abanyempano baturutse mu bihugu bitandatu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Iri serukiramuco rizamara iminsi ine kuva ku wa 6 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2025, ribere mu bice bitandukanye bya Kigali. Rigamije guteza imbere ubuhanzi…

Soma inkuru yose

Shein Yahagaritse Kugurisha Ibipupe bya “Sex Dolls” Bisa n’Abana Nyuma yo Kuregwa mu Bufaransa

Urubuga rwa Shein rwatangaje ko rwahagaritse burundu kugurisha ibipupe bikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina (sex dolls) nyuma y’uko ruregwe kugurisha ibifite isura isa n’iy’abana bato, ibintu byafashwe nk’ibishobora guteza ibyaha byo gusambanya abana.Byatangiriye ku itangazo ry’Urwego rushinzwe kurengera abaguzi mu Bufaransa (DGCCRF), rwasabye iperereza ku bicuruzwa bya Shein nyuma yo kubona ibipupe bifite isura nk’iy’abana bicururizwa…

Soma inkuru yose

Iran igiye kongera kubaka inganda za nucléaire zasenywe na Israel

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera kubaka inganda za nucléaire zatewe zigasenywa na Israel, ashimangira ko izi ngufu zigamije iterambere ry’abaturage, atari intwaro. Mu ijambo rye, Pezeshkian yavuze ko ingufu za nucléaire ari ikimenyetso cy’iterambere n’ubumenyi, atari icyago ku mutekano w’Isi. Yagize ati: “Ubuhanga mu bya siyansi ni umutima w’ubwenge…

Soma inkuru yose

Minaloc yatangiye urugamba rwo kuzamura imitangire ya serivisi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yijeje Abaturarwanda ko ibibazo bigaragara mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze bigiye kuvugutirwa umuti, mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kunoza imiyoborere ibafasha kwiteza imbere. Ibi yabivugiye ku wa 2 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga umwiherero w’abayobozi b’intara n’uturere wabereye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, wari umaze…

Soma inkuru yose

Umusirikare ukomeye wa Israel mu mazi abira kubera amashusho y’iyicarubozo ryakorewe Abanya-Palestine

Maj. Gen. Yifat Tomer-Yerushalmi, wahoze ari Umunyamategeko Mukuru w’Igisirikare cya Israel (IDF), yafunzwe nyuma y’isosoka ry’amashusho agaragaza abasirikare ba Israel bakorera iyicarubozo imfungwa yo muri Palestine, bikaba byateje impaka n’uburakari ku rwego mpuzamahanga. Tomer-Yerushalmi yari yeguye ku mwanya we icyumweru gishize, nyuma yo kwemera amakosa mu kuba ayo mashusho yaragiye hanze atagombaga gusohoka. Ku wa…

Soma inkuru yose

Akarere ka Rwamagana kamaze impungenge abarerera mu ishuri ryibasiwe n’inkongi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamaze impungenge ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye Institute Women for Excellence (IWE), nyuma y’uko icumbi ry’abanyeshuri 150 rifashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 3 Ugushyingo 2025, ibintu byabo byose bikaba byahiye. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko hashyizweho ingamba zihuse kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo yabo nta murundo w’ingaruka z’iyo…

Soma inkuru yose

Pasiteri Rutayisire yahawe igihembo kubera umusanzu we mu bumwe n’ubwiyunge

Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi, Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, yahawe igihembo cy’icyubahiro ku bw’umusanzu we mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, by’umwihariko abikesha igitabo cye “Reconciliation is My Lifestyle”. Ni mu muhango “Inzu y’Ibitabo Summit 2025” wabereye kuri Saint-Paul mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ugushyingo 2025, utegurwa n’Umunyamakuru Dashim, uzwi cyane mu bikorwa byo…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwahembwe nk’igihugu gifite ibikorwaremezo by’ubukerarugendo byiza muri Afurika

U Rwanda rwegukanye igihembo cy’icyubahiro nk’igihugu gifite ibikorwaremezo bifasha ubukerarugendo byiza kandi bigezweho muri Afurika, mu bihembo mpuzamahanga bya African Tourism Awards 2025. Uyu muhango wabereye i Londres mu Bwongereza ku wa 2 Ugushyingo 2025, ugamije gushimira no guteza imbere ibikorwa n’abantu b’indashyikirwa mu rwego rw’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza,…

Soma inkuru yose

Impu zinjirije u Rwanda arenga miliyari 11 Frw kuva mu 2024

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda, Kigali Leather Cluster, bugaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2024 impu zoherejwe mu mahanga zinjirije igihugu miliyari 11,7 Frw, mu gihe uru rwego rwari rumaze igihe rwaragize ibibazo by’igabanuka ry’agaciro k’impu. Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, yavuze ko iri terambere ryatewe ahanini n’ingamba za…

Soma inkuru yose

Ibitero byo kuri internet n’ahazaza h’ikoranabuhanga muri BNR: Ikiganiro na Ndengeyingoma

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga n’Inovasiyo muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ndengeyingoma Bertrand, yatangaje ko ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kuba kimwe mu byago bikomeye bishobora kwibasira urwego rw’imari, asaba Abanyarwanda kugira ubushishozi no kugira uruhare mu kurinda umutekano w’amakuru yabo. Mu kiganiro yagiranye na BNR Podcast, Ndengeyingoma yasobanuye uko ikoranabuhanga rikomeje guhindura imikorere ya banki, anagaragaza…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso byakwereka ko urya isukari nyinshi kurusha uko bikwiye

Isukari ni ingenzi ku mubiri, ariko iyo irengeje urugero, ishobora guteza indwara nka Diyabete n’izindi ngaruka ku buzima. Umuhanga mu mirire Céline De Groote, wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko kurya isukari nyinshi, cyane cyane ku mugoroba, bituma isukari mu maraso izamuka nijoro, bigatuma umwijima n’umusemburo wa insulin bidakora neza, maze umubiri…

Soma inkuru yose

Niba unywa inzoga n’itabi, dore imyaka bizatangira kugushegesha

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Laurea muri Finland bugaragaza ko abantu banywa inzoga n’itabi kandi batitabira imyitozo ngororamubiri bakiri bato, batangira guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima guhera mu myaka 36 kugeza kuri 40. Abashakashatsi bavuze ko imyitwarire mibi yo mu busore, nko kunywa inzoga cyangwa itabi no kudakora siporo, itangira kugaragaza ingaruka ku buzima bw’umuntu ageze…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya kuri Parasomnia itera kurota umuntu agenda cyangwa avuga

Hari abantu barota bagenda cyangwa bavuga batabizi, abandi bakabyuka batamenya aho bari. Ibi bishobora kuba biterwa n’indwara yitwa Parasomnia, igaragazwa n’imyitwarire idasanzwe ibera mu gihe umuntu asinziriye. Abahanga bavuga ko Parasomnia ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ibibazo byo mu mutwe nko guhangayika, agahinda gakabije, umunaniro, ndetse no kunywa inzoga cyangwa caffeine mbere yo kuryama. Ibimenyetso…

Soma inkuru yose

Uko warwanya umuhangayiko uterwa na telefoni (“Notixiety”)

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bagira impungenge cyangwa umuhangayiko igihe bumvise telefone yabo itanga ubutumwa bumenyesha (notifications). Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko iri ni ishusho y’indwara nshya y’ubumenyi yitwa “notixiety”, ijambo rikomoka kuri “notification” (imenyesha) na “anxiety” (umuhangayiko). Prof. Lieven De Marez wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko RDC nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, nk’uko bamwe bari babyibazaho. Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu nama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida w’u…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda gushaka kwigarurira igice cya RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko amushinje ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’igihugu cye, ashimangira ko ahubwo ari umuryango wa Tshisekedi ushaka kwigwizaho umutungo kamere wo muri Katanga. Perezida Tshisekedi yari yavuze ibi ubwo yavugaga n’Abanye-Congo baba mu…

Soma inkuru yose

Ibibazo bine bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nk’uko byagaragajwe na Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu enye zikomeye zigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kurenga ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C. afashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibiganiro by’i Washington bigenda neza, ibikorwa bya Leta ya RDC…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kubaka umuturirwa w’akataraboneka hafi ya KCC uzatwara arenga miliyari 90 Frw

U Rwanda rwatangije umushinga mushya wo kubaka umuturirwa uzaba umwe mu muremure kandi w’igezweho mu gihugu, witwa “Parklane Tower”, uzuzura utwaye miliyoni 62.5$ (arenga miliyari 90 Frw). Iyi nyubako izaba igizwe n’amagorofa 19, ikazubakwa mu Karere ka Gasabo, hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights. Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko bigaragara mu…

Soma inkuru yose

Ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu masaha yo nijoro, cyane cyane mu kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe. Ibyo bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya saa tanu z’ijoro (11:00 p.m.) na saa kumi za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 rishyira 02 Ugushyingo 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze hafashwe itsinda ry’abantu batanu (5) barimo umugore umwe (1), bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage. Bafatiwe mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga. Abatawe muri yombi, bakekwaho Ubujura bw’Amatungo no gutobora Inzu,…

Soma inkuru yose

Igura miliyoni 10 Frw, ikaruhuka igenda: Imibereho n’ubuzima butangaje bw’ifarashi ziba mu Rwanda

Ifarashi ziri mu matungo akomeje gukurura ba mukerarugendo n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, aho zikoreshwa mu gutembera, imyitozo ngororamubiri ndetse no gufata amafoto yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihugu hose, zimwe mu farashi zigaragara muri Fazenda, ahari ku musozi wa Mount Kigali, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byihariye mu Mujyi wa Kigali. Ubuzima n’imico y’ifarashi Nk’uko…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa uburyo bushya bwiswe ‘Ghost Posts’ ku rubuga rwa Threads

Urubuga rwa Threads rwa Sosiyete ya Meta rugiye gushyiraho uburyo bushya bwitwa “Ghost Posts”, buzafasha abakoresha gusangiza ubutumwa bugasiba nyuma y’amasaha 24. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha, bukazagera ku barenga miliyoni 400 bakoresha Threads buri kwezi. Ushaka gukoresha ‘ghost post’ azajya akora ubutumwa nk’uko bisanzwe, hanyuma ahitemo akamenyetso k’umuzimu (ghost icon). Iyo post…

Soma inkuru yose

TrAC igiye gushora miliyari 21 Frw mu gukwirakwiza internet mu byaro by’u Rwanda

Ikigo Trans Africa Communications (TrAC) cyatangaje ko kigiye gushora miliyari 21 Frw mu bikorwa byo gukwirakwiza internet mu bice by’ibyaro mu Rwanda, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’itumanaho zihuse kandi zihendutse. Ibi bije nyuma y’uko TrAC, cyahoze cyitwa Axiom Networks ubwo cyashingwaga mu 2012, kigurwa na ‘Connecting Communities Africa’, ikigo gifite intego yo kuziba icyuho…

Soma inkuru yose

Imwe mu mishinga yo kwitega nyuma y’uko 5G igeze mu Rwanda

Hashize amezi atanu u Rwanda rutangije ku mugaragaro internet yihuta ya 5G, yatangijwe na MTN Rwanda, aho yabanje kuboneka muri Kigali Heights na Kigali Convention Centre (KCC). Iyi internet y’icyiciro cya gatanu izwiho umuvuduko uri hejuru cyane ugereranyije n’iyisanzwe, ikaba ifasha mu bikorwa bitandukanye nko kubaga abantu hifashishijwe uburyo bwo kure, imodoka zigenzurwa n’ubwenge bw’ubukorano,…

Soma inkuru yose

Nvidia yashoye miliyari 1$ muri Nokia, imigabane yayo izamukaho 22%

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Nokia yo muri Finlande yatangaje ko Nvidia, uruganda rukomeye ku isi rukora chips zifashishwa mu bwenge bw’ubukorano (AI), yashoyemo miliyari imwe y’amadolari mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rya 6G no gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho. Iri shoramari ryatumye imigabane ya Nokia izamuka ku kigero cya 22% ku isoko ry’imari n’imigabane,…

Soma inkuru yose

OpenAI yasinye amasezerano yatumye igira agaciro ka miliyari 500$

Sosiyete y’ikoranabuhanga OpenAI yasinyanye amasezerano akomeye na Microsoft, azayihindura ikigo gifite inshingano zihabwa n’amategeko mu guharanira inyungu rusange (Public Benefit Corporation – PBC), bigatuma igira agaciro ka miliyari 500$. Aya masezerano mashya azaha OpenAI ubwisanzure busesuye mu mikorere, akuraho imbogamizi zari zihari kuva mu 2019, ubwo Microsoft yatangiraga kugira uruhare runini mu mikorere yayo. Nk’uko…

Soma inkuru yose

Apple yabaye sosiyete ya gatatu mu mateka ifite agaciro ka miliyari 4.000$

Ku Cyumweru, sosiyete y’ikoranabuhanga Apple yabaye iya gatatu mu mateka igeze ku gaciro ka miliyari 4.000 z’Amadolari y’Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane, nyuma yo kurangiza umunsi imigabane yayo ifite agaciro ka miliyari 3.999$. Apple yinjiriye muri iri rwego nyuma ya Nvidia na Microsoft, ebyiri zari zasanzwe zigeze kuri urwo rwego muri Nyakanga 2025. Kuri ubu,…

Soma inkuru yose

Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzatwara arenga miliyari 100 Frw

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko umushinga w’indangamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023 uzarangira utwaye miliyoni 70 z’amadolari, zingana n’arenga miliyari 101 Frw. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Banki y’Isi ari yo mufatanyabikorwa wa mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, aho yashoyemo miliyoni 48 z’amadolari (arenga miliyari 69 Frw). Ariko ashimangira…

Soma inkuru yose