Kigali: Polisi yataye muri yombi abakoraga ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), muri iki cyumweru yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima Kg 36, rwafatiwe mu Karere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri, batawe muri yombi mbere y’uko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Aba bagabo umwe ufite imyaka 53…

Soma inkuru yose

UR-CAVM abanyeshuri banze gukora ibizamini

Nyuma y’uko abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuhinzi Bugezweho (Agriculture engineering) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (UR-CAVM) riri i Busogo, banze gukora ikizamini kubera kutajyanwa mu rugendoshuri, ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwavuze ko byatewe n’uko banze kujya aho bari batoranyirijwe. Icyo kibazo cy’abanyeshuri banze gukora ikizamini cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo bari bahawe ingengabihe…

Soma inkuru yose

Diamond Platnumz agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gukorana ubukwe n’umukobwa yihebeye.   Kuri ubu Diamond Platnumz afite imyaka 35. Kugeza ubu uyu mugabo ni umubyeyi w’abana 5 yabyaranye n’abagore 3 batandukanye. Abicishije ku mbugankoranyambaga Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gukora ubukwe aho yanditse ubutumwa burebure bugaragaza ko yagiye aca mu…

Soma inkuru yose

Qatar n’u Rwanda bongeye kuganira ku gukemura ibibazo bya DRC

U Rwanda rwongeye guhurira na Qatar mu biganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane no gukemura ibibazo by’umutekano birangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigira ingaruka ku Karere k’Ibiyaga Bigari. Ni biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar Sheikh…

Soma inkuru yose

Umuhanzi w’Umurundi yongeye kwibasira Abanyarwanda

Imyaka yari ibaye 8 abahanzi b’Abarundi badakozanyaho n’Abanyarwanda. Mu munsi mike ishize nibwo umuhanzi JQ aherutse kuzura akaboze maze yifatira ku gahanga abahanzi b’Abanyarwanda mu ndirimbo yise “KAGAME”. Iyi ndirimbo imaze iminsi 13 igiye hanze. Mu busanzwe ibi ni ibisanzwe mu muziki cyane cyane wa “Hip hop” aho umuhanzi umwe ashobora kwibasira mugenzi we, izi…

Soma inkuru yose

Ntiharamenyekana icyateye inkongi mu gakiriro ka Gisozi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro, ariko kugeza mu ma saa sita yo kuri uyu wa Gatanu, hari hataramenyekana icyayiteye. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi kandi ko Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego bakora ubugenzuzi….

Soma inkuru yose

Gicumbi: Abanyeshuri bishe mugenzi wabo bamuziza ibiryo

Ku wa 26 Gicurasi 2025 Abanyeshuri bo mu kigo cya GS Rumuri giherereye mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Miyove, Akagari ka Gakenke mu mudugudu wa Museke nibwo badukiriye mugenzi wabo maze bakamukubita bahagarikiwe n’umwarimu wabo witwa NIBAGWIRE Caline bikamuviramo urupfu. Amakuru avuga ko uyu mwana atari yaje ku ishuri kwiga ahubwo agahengera amasaha yo…

Soma inkuru yose

CHUK: Abaganga b’inzobere bakuye igiceri mu nda y’umwana ufite amezi 18

Abaganga b’inzobere bakorera ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bakuye igiceri mu nda y’umwana ufite amezi 18. Amakuru CHUK yashyize hanze avuga ko iki gikorwa cy’ubuvuzi cyabaye ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025. Iti “Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’Abaganga ba CHUK muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu rwungano ngogozi bakuye igiceri mu…

Soma inkuru yose

M23/AFC yahaye gasopo ingabo z’Abarundi

Umuyobozi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa Politiki, Bertrand Bisiimwa, yaburiye Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ko zikwiriye gutaha, azibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe cyo guhomba baba bafite. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku Cyumweru mu Mujyi wa Goma, cyagarutse ku ishusho rusange y’ibice M23 imaze gufata kuva…

Soma inkuru yose

Hari ahazishyurwa miliyoni 17 Frw ku ijoro: Imaramatsiko kuri hoteli igiye gushyirwa muri Pariki y’Akagera

Ikigo Wilderness gisanzwe gikora ishoramari mu bijyanye n’ubukerarugendo cyatangaje ko gifite umushinga wo kubaka hoteli yo ku rwego rwo hejuru muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Iyi hoteli yahawe izina rya Wilderness Magashi Peninsula izaba yubatse muri Pariki y’Akagera hafi n’ikiyaga cya Rwanyakazinga. Agace iyi hoteli izaba yubatsemo kazwi nka Magashi gaherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa…

Soma inkuru yose

Jose Chameleone azagaragara mu birori byo kwishimira ibikombe cya APR FC

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Jose Chameleone, uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatumiwe mu birori byo kwishimira ibikombe APR FC yegukanye muri uyu mwaka w’imikino. Iki gikorwa giteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025 kuri Stade Amahoro, aho kizakurikira umukino wa nyuma wa Shampiyona, APR FC izakiramo Musanze FC saa 18:00. Jose Chameleone…

Soma inkuru yose

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga

Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa, PNAT, rwatangaje ko rwamaze gutanga ubujurire ku cyemezo giherutse gufatwa n’umucamanza ku rwego rw’iperereza mu Bufaransa, watangaje ko bahagaritse iperereza ku ruhare rwa Agathe Kanziga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umucamanza wo mu Bufaransa yari aherutse gutangaza ko ahagaritse gukora iperereza kuri Agathe Kanziga wahoze…

Soma inkuru yose

Dore uko NESA izajya ibara amanota

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko hagiye kujya hatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta ku ijana (%) kugira ngo hamenyekane impamvu ituma abana boherezwa mu mashuri atandukanye. Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu kiganiro cyagarukaga kuri gahunda ‘Nzamurabushobozi n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta’ cyatambutse kuri RBA. Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr…

Soma inkuru yose

Menya by’inshi ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushora miliyari 12.2 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga urimo gufata ibikumwe n’imboni, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026. Mu yandi makuru azagaragara kuri iyo ndangamuntu, hazaba harimo izina rya nyirayo, igitsina, itariki y’amavuko, aho yavukiye, ubwenegihugu, n’izina ry’uwo bashakanye (abaye ahari), nomero ya telefoni, email (niba ihari), aderesi yo…

Soma inkuru yose

NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta

Kuri iki Cyumweru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 30 Kemena bigasozwa ku wa 03 Nyakanga 2025. Ni mu gihe ibizamini bisoza Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye bizakorerwa rimwe n’ibisoza umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye kuva wa 09 Nyakanga bigasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025….

Soma inkuru yose

Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri

Kuva mu mpera za Mutarama, ubutaka bungana na kilometero kare 75,72, ni ukuvuga ko burutwa na Kigali inshuro hafi 10 bwavugishije Isi yose. Ni umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, urimo umupaka uri mu igendwa cyane muri Afurika. Intambara y’iminsi ibiri yarangiye tariki 27 Mutarama, ubwo Umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma…

Soma inkuru yose

Ubuzima bw’i Masisi mu gace katwitswe na FDLR; Sake ho ubucuruzi bwarazanzamutse

Niba hari uduce twiza mu miterere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Masisi yaza mu twa mbere. Ni hamwe mu hari imisozi ibereye ijisho, bikaba byiza cyane kuyirebera kure. Gusa kuhagera ni indi nkuru kuko imihanda yaho, ituma ahantu ubusanzwe wagenda iminota icumi, uhagenda isaha yose. Ni kimwe mu bibangamiye abaturage batuye muri iyi misozi…

Soma inkuru yose