Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri i Paris yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, baganira ku bibazo byerekeye Isi no ku mikoranire itanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.
Mu mwaka ushize wa 2024, na bwo abo Bakuru b’Ibihugu kuri telefone, baganira ku mibanire n’imikoranire myiza isanzweho hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ndetse no ku hazaza h’imikoranire y’Ibihugu byombi.
Baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano muke mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.
Icyo gihe, Perezida Kagame na Macron bongeye gushimangira ko inzira y’ibiganiro bya politiki ari yo yonyine ishobora gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke n’intambara bimaze imyaka myinshi muri ako gace.
U Rwanda n’u Bufaransa biri muri gahunda zo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, dipolomasi n’ubucuruzi.
Magingo aya, Sosiyete zo mu Bufaransa zikomeje kuyoboka isoko ry’u Rwanda ndetse nyuma y’igihe kirekire, iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gisigaye gifite Ambasaderi mu Rwanda.