Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yatangije ku mugaragaro Irerero ryigisha ruhago mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rerero byitabiriwe na Valliere Sheja, ushinzwe itumanaho muri RDB ndetse binitabirwa n’Umunyabigwi wa PSG, Grégory Van Der Wiel.
PSG iri mu makipe 32 yitabiriye igikombe cy’Isi cy’amakipe kiri kubera muri Amerika, iherutse kongera amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda, azageza mu 2028.
Aya masezerano agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri “Visit Rwanda” yashyizweho umukono bwa mbere mu 2019.
‘Visit Rwanda’ ni gahunda yatangiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rugirana amasezerano y’ubufatanye na Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Nyuma y’umwaka umwe gusa, RDB yagiranye amasezerano na PSG yo mu Bufaransa, ari na yo yavuguruye amasezerano y’imikoranire kugeza mu mwaka wa 2028.