Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro ku ruhare rw’izi nzego bayobora mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi. Amakuru dukesha Sena y’u Burundi, avuga ko Perezida wayo, yakirwe na mugenzi we w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu…

Soma inkuru yose

Nyanza: Umugabo yatwitse umwana we kubera gukora mu nkono

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje umuhoro yabanje gushyushya, yemera icyaha, akavuga ko yamuhoye gukora mu nkono y’ibishyimbo bari batetse. Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukora iki cyaha tariki 05 Kamena 2025 agikoreye iwe mu…

Soma inkuru yose

Umuryango FPR wasinyanye amasezerano n’Ishyaka Communist Party of China

Umuryango FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano mashya n’Ishyaka Communist Party of China riri ku butegetsi mu Bushinwa, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, impande zombi zemeranyije gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka n’andi…

Soma inkuru yose

Isuzuma rya MINEDUC ryashimangiye ko abanyeshuri batsindwa Icyongereza

Ishusho rusange y’Uburezi mu mashuri yisumbuye yagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yerekanye ko ku rwego rw’Igihugu mu Cyiciro Rusange (O’Level), mu masomo atatu y’ingenzi bareberaho imitsindire y’abanyeshuri; abatsinda Icyongereza bari ku kigero cya 47%, Imibare bari kuri 64% mu gihe Siyansi bari kuri 66%. Ishusho yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025,…

Soma inkuru yose

Musanze: Umumotari utwara moto anahetse umwana ashobora gukurikiranwa na polisi

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo yakoze ibitemewe, ndetse ko uru rwego rwatangiye kubimubazaho. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umumotari utwaye moto mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, anahetse umwana mu mpetso mu mugongo. Ni amashusho yazamuye impaka nyinshi, bamwe bibaza kuri uyu…

Soma inkuru yose

U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro

Itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’iminsi hari ibiganiro byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono…

Soma inkuru yose

Gakenke: Ikamyo ikoze impanuka ikomeye

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda uva Kigali werekeza mu Gakenke utakiri nyabagendwa kubera impanuka yabereye ahitwa Buranga. Ubuyobozi bwa Polisi bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Polisi, bwasabye abakoresha uwo muhanda kwihangana mu gihe imirimo yo gukuramo ikamyo yaguye mu muhanda ikomeje. Polisi yagize iti: “Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Buranga, mu kagari…

Soma inkuru yose

Agashya: Mu Rwanda hageze imodoka ikorapa ikanakubura imihanda

Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha imodoka idasanzwe ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukubura no gukoropa imihanda ya kaburimbo. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko iyo modoka yifashisha ibiroso n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu gusukura, kandi ikaba idateza ivumbi cyangwa indi myanda mu gihe iri mu kazi. Ati: “Iyi modoka ifite ikigega gikusanyirizwamo umwanda, ikawujyana aho…

Soma inkuru yose

Babiri batambutsa ibiganiro kuri YouTube bafunzwe

Abagabo babiri batambutsa ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’, usanzwe unyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini ya Islam, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha, bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry,…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwiyemeje kongera ikoranabuhanga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare

Guverinoma yiyemejeje kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuyobozi rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuko rifite umumaro mu gutyaza ubumenyi bw’abayobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’inshuti. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena, muri iri shuri riherereye mu…

Soma inkuru yose

Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yasabye abasirikare bakuru 108 bo mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi barangije amasomo ajyanye n’imiyoborere mu bya gisirikare (Senior Command and staff Course) mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo no kurangwa n’indangagaciro nzima. Abo basirikare bari bamaze umwaka…

Soma inkuru yose

Afurika y’Epfo yasobanuye impamvu kunyuza ingabo za SADC ku kibuga cy’indege cya Goma bitashobotse

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yasobanuye ko ingabo z’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere rya Afurika y’amajyepfo (SADC) zitanyura ku kibuga cy’indege cya Goma bitewe n’uko kugisana bitari gushoboka ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butabigizemo uruhare. Mu biganiro byahuje abahagarariye SADC na AFC/M23 tariki ya 28 Werurwe 2025, impande zombi zemeranyije gusana…

Soma inkuru yose

Nyabugogo – Imodoka yagonze inzu ikatirwamo amatike

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Youtong yagonze inzu ikatirwamo amatike igikuta kigwira abantu barimo barakomereka. Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa sita n’igice (12h30) z’amanywa, mu Murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara, mu Mudugudu wa Nyabugogo,mu  karere ka Nyarugenge. Imodoka yavaga mu Mujyi yekeza muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, igonga urukuta rw’inzu ikatirwamo…

Soma inkuru yose

APR FC yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko iyi kipe itazakomezanya n’abakinnyi batandatu barimo Victor Mbaoma na Taddeo Lwanga. Mbere yo kwinjiza abakinnyi bashya, APR FC, yatangiye gutandukana n’abo itazakomezanya na bo. Ikipe y’Ingabo ibicishije ku rukuta rwa X, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu. Aba barimo Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Ndayishimiye Dieudonne, Kwitonda Alain Bacca, Nshimirimana Ismail Pitchou…

Soma inkuru yose

Kicukiro: Umugabo yishe umugore urwagashinyaguro

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana, nyuma yuko yari amubwiye ko atagishaka ko bakomeza kubana. Uyu mugabo w’imyaka 28 akekwaho kwica umugore we na we w’imyaka 28 amuhengereye asinziriye akamuteragura ibyuma mu ijosi. Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya…

Soma inkuru yose

Kigali: Ibiribwa birikugura umugabo bigasiba undi

Abaturage bavuga ko kubona ibiribwa by’ibanze bisaba amafaranga menshi, ibintu bitari bisanzwe, cyane cyane ku bantu binjiza amafaranga make. Abacuruzi nabo bavuga ko bahanganye n’ibiciro biri hejuru ku masoko batumizaho ibicuruzwa, biterwa ahanini n’umusaruro muke w’ihinga uheruka. Pascal Vuningoma yagize ati: “Ubu kugira ngo uhahire urugo bisaba amafaranga menshi. Ikilo cy’ibirayi, umuceri, ibishyimbo byose byarahenze….

Soma inkuru yose

Ikubuga k’indege cya Bugesera cyagenewe akayabo

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko Leta yateganyije miliyoni 600$ [arenga miliyari 853,6 Frw] mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26, azakoreshwa mu mirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kiri kubakwa i Bugesera. Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, nyuma yo kugeza ku nama ihuriweho n’imitwe yombi…

Soma inkuru yose

Covid-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, nyuma y’uko mu bihugu bitandukanye by’Isi hashize iminsi kiri kwiyongera. Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko icyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu. Yavuze ko mu…

Soma inkuru yose