Trump yatumiye Perezida Kagame na Tshisekedi mu nama i Washington

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, abatumira mu nama izabahuriza i Washington DC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yemeje ko ayo mabaruwa yohererejwe Abakuru b’Ibihugu bombi nyuma yo gushyira…

Soma inkuru yose

Miliyoni 14 z’abana bashobora gupfa mu myaka itanu kubera umwanzuro wa Trump

Impinduka Donald Trump yakoze zo kugabanya hafi yose inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaga ku bikorwa by’ubutabazi mpuzamahanga, zishobora gutuma abantu barenga miliyoni 14 bapfa mbere y’umwaka wa 2030, nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya The Lancet bubigaragaza. Ubushakashatsi buvuga ko kimwe cya gatatu cy’abari mu kaga ko gupfa imburagihe ari abana. Mu…

Soma inkuru yose

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye dosiye ya Ingabire Victoire Umuhoza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ingabire washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali. Urukiko Rukuru rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Ingabire akekwaho…

Soma inkuru yose

Uko byari bimeze tariki ya 1 Nyakanga 1962, umunsi wahaye Abanyarwanda icyizere nyuma kikaraza amasinde

“Ibyo twari twizeye si byo twabonye, nakugereranyiriza nk’umugore waba utwite yizeye ko azabyara akana kazima, hanyuma agakuramo inda, ukabona ibintu wari wizeye si byo bibaye.” Ayo ni amagambo ya Mugesera Antoine, umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, asobanura ko ibyo Abanyarwanda bari biteze nyuma y’uko igihugu kibonye Ubwigenge…

Soma inkuru yose

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga ubwo yari kumwe na bagenzi be mu bwato bwakoze impanuka bukarohama. Uyu musore witwa Niyonshuti Michel yarohamye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, umurambo we uboneka kuri iki Cyumweru tariki 29…

Soma inkuru yose

Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi – Amb Ngoga abwira Akanama ka Loni

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko rwiteze impinduka mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) nyuma y’aho impande zombi zigiranye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025. Nk’uko bigaragara muri aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO…

Soma inkuru yose

Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Isi yose yakurikiye umuhango wo gusinya amasezerano agamije amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa leta ya America, Marco Rubio. Ni inkuru yari yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, muri Congo Kinshasa no ku isi. Impande zirebwa ntizatengushye abafite amatsiko yo…

Soma inkuru yose

Kenya: Abigaragambya barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi

Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi. Abo bibukwa muri iyo myigaragambyo yatangiye ku itariki 25 Kamena 2025, ni abaguye mu myigaragambyo yakozwe ahanini n’urubyiruko rwiswe ‘Gen-Z’, rwamaganaga izamuka rikabije ry’imisoro ndetse n’ubuzima buhenze cyane muri icyo gihugu….

Soma inkuru yose

Isi turimo irarwaye – Tito Rutaremara

Iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Tito Rutaremara. Ni Inararibonye muri Politiki akaba ari n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Isi turimo irarwaye, indwara yayo ni Judeo-Christian civilization Philosophy ( intekerezo) na ideology (ingengabitekerezo) by’iri terambere rishingiye ku binyoma. Duhere ku biriho muri iki gihe: Muri Gaza abantu, inyamanswa, ibintu, amazu, imihanda byose Israel irabishwanyaguza. Wabaza…

Soma inkuru yose

Kenya: Abaturage biraye mu mihanda mu kwibuka bagenzi babo biciwe mu myigaragambyo

Abaturage b’i Nairobi, mu Murwa Mukuru wa Kenya, bongeye kwirara mu mihanda mu myigaragambyo yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, aho bari kwibuka bagenzi babo bishwe mu myigaragambyo yabaye mu mwaka ushize ndetse batishimiye uburyo ubuzima bukomeje guhenda, ari nako amahirwe y’iterambere ku rubyiruko arushaho kuyoyoka. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage ibihumbi babyukiye…

Soma inkuru yose

Musanze: Gashaki umugabo yatoraguwe ku muhanda yapfuye, hakekwa ubusinzi

Mu Karere Musanze, Umurenge wa Gashaki, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Buzoza mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa Rumbiya Eric, watoraguwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’inzoga cyangwa indi mpanuka yaba yabayeho nyuma yo kunywa. Rumbiya Eric, w’imyaka 40, yasanzwe munsi y’umukingo ku muhanda, aho abamubonye bwa mbere bavuze ko yari…

Soma inkuru yose

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro ku ruhare rw’izi nzego bayobora mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi. Amakuru dukesha Sena y’u Burundi, avuga ko Perezida wayo, yakirwe na mugenzi we w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu…

Soma inkuru yose

Nyanza: Umugabo yatwitse umwana we kubera gukora mu nkono

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje umuhoro yabanje gushyushya, yemera icyaha, akavuga ko yamuhoye gukora mu nkono y’ibishyimbo bari batetse. Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukora iki cyaha tariki 05 Kamena 2025 agikoreye iwe mu…

Soma inkuru yose

Umuryango FPR wasinyanye amasezerano n’Ishyaka Communist Party of China

Umuryango FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano mashya n’Ishyaka Communist Party of China riri ku butegetsi mu Bushinwa, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, impande zombi zemeranyije gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka n’andi…

Soma inkuru yose

Isuzuma rya MINEDUC ryashimangiye ko abanyeshuri batsindwa Icyongereza

Ishusho rusange y’Uburezi mu mashuri yisumbuye yagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yerekanye ko ku rwego rw’Igihugu mu Cyiciro Rusange (O’Level), mu masomo atatu y’ingenzi bareberaho imitsindire y’abanyeshuri; abatsinda Icyongereza bari ku kigero cya 47%, Imibare bari kuri 64% mu gihe Siyansi bari kuri 66%. Ishusho yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025,…

Soma inkuru yose

Musanze: Umumotari utwara moto anahetse umwana ashobora gukurikiranwa na polisi

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo yakoze ibitemewe, ndetse ko uru rwego rwatangiye kubimubazaho. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umumotari utwaye moto mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, anahetse umwana mu mpetso mu mugongo. Ni amashusho yazamuye impaka nyinshi, bamwe bibaza kuri uyu…

Soma inkuru yose

U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro

Itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’iminsi hari ibiganiro byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono…

Soma inkuru yose