Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga

Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa, PNAT, rwatangaje ko rwamaze gutanga ubujurire ku cyemezo giherutse gufatwa n’umucamanza ku rwego rw’iperereza mu Bufaransa, watangaje ko bahagaritse iperereza ku ruhare rwa Agathe Kanziga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umucamanza wo mu Bufaransa yari aherutse gutangaza ko ahagaritse gukora iperereza kuri Agathe Kanziga wahoze…

Soma inkuru yose

Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri

Kuva mu mpera za Mutarama, ubutaka bungana na kilometero kare 75,72, ni ukuvuga ko burutwa na Kigali inshuro hafi 10 bwavugishije Isi yose. Ni umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, urimo umupaka uri mu igendwa cyane muri Afurika. Intambara y’iminsi ibiri yarangiye tariki 27 Mutarama, ubwo Umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma…

Soma inkuru yose

Diamond yatangaje ko yishimiye igitaramo The Ben yakoreye Kampala

Umuhanzi Diamond Platnumz, yagaragarije mugenzi we The Ben basanzwe ari inshuti ko yabonye igitaramo aherutse gukorera i Kampala atangarira inkumi zari zakitabiriye. Ni bimwe mu bigaragara mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abo bahanzi wabonaga bafitanye urugwiro n’urukumbuzi mu biganiro, bagiranye mbere y’uko berekeza ku kibuga cy’indege berekeza Ntungamo aho bari butaramire. The Ben na…

Soma inkuru yose

Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda ababagusha mu bishuko bagamije kubayobya

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito z’Icyeza itangiye, Madamu Jeannette Kagame yasabye abahembwe muri yo kwirinda abashobora kubagusha mu bishuko bagamije kubayobya ahubwo bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize iyi gahunda…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umukecuru yagerageje kwiyahuza supaneti ayikurwamo n’uwari uje kurahura

Musanababo Esther w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu mugozi wa supaneti na Mukamurenzi Jeannette wari uje kuharahura umuriro, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruheru mu Murenge wa Kanjongo, aho arwariye. Umuturanyi wabo wavuganye na Imvaho Nshya bikimara kuba, yavuze ko uyu mukecuru…

Soma inkuru yose

Uwahoze ari meya wa Musanze nyuma yo kwirukanwa kuri ubu yishatsemo ibisubizo aho yafunguye Youtube Channel

Kamanzi Axelle wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage , kuri ubu nyuma y’imyaka hafi ibiri yirukanywe mu mirimo ya Leta nkuko itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, rivuye mu ibiro bya Minisitiri w’Intebe risinywe mu izina rya Perezida Paul Kagame, ryirukanaga mu mirimo abayobozi batandukanye mu…

Soma inkuru yose

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari. Ni ingingo yaganiriweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot. Aba bombi bari i Buruseli mu Bubiligi mu nama bahuriyemo, yahuje Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU)…

Soma inkuru yose

Donald Trump yeretse amashusho ateye ubwoba Perezida wa Africa y’epfo

Perezida wa Amerika Donald Trump yatamaje mugenzi we Cyril Ramaphosa wari waje mu ruzinduko i Washington maze imbere y’abanyamakuru ati “abantu bahunga Afurika y’Epfo kubera umutekano wabo … ubutaka bwabo burafatwa kandi akenshi baricwa”. Ariko Cyril Ramaphosa ntiyemeranya niyi mvugo ya Donald Trump nubwo yeretswe Videwo igaragaza ibimenyetso simusiga. Donald Trump ntaguca kuruhande yashyize hanze…

Soma inkuru yose

Mu Minembwe abaturage bakomeje guhunga ku bwinshi kubera imirwano

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi, urugamba rwambikanye mu gace ka Rugezi gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imirwano yari ikaze cyane kandi iremereye aho yari ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23. Iyo mirwano…

Soma inkuru yose

Abanyeshuri 16 birukanywe mu kigo burundu

Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu ku ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, birukanwe burundu umunsi umwe bashinjwa imyitwarire mibi. Iri shuri riri mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo. Ubuyobozi bw’Ikigo burega aba banyeshuri gusohoka ikigo banyuze ahatemewe, kunywa inzoga bagasinda no kuba batambara imyambaro yishuri. Abirukanywe burundu ni…

Soma inkuru yose

Uwiyitaga umuhanuzi yatawe muri yombi

NIBISHAKA Théogène wiyita umuhanuzi yongeye gutabwa muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyo gukoresha ibikangisho. Nibishaka yari aherutse gutabwa muri yombi mu 2023 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyakora mu 2024 Urukiko rwategetse ko akurikiranwa ari hanze. Mu gihe yagombaga kuburana mu mizi…

Soma inkuru yose

Dore uko imbunda zimizinga zikorerwa mu Rwanda

Mu Rwanda hari uruganda rukora intwaro rumaze igihe rukora ndetse mu bikoresho bya gisirikare byifashishwa mu bikorwa by’umutekano byamuritswe mu Nama Mpuzamahanga y’Umutekano muri Afurika (ISCA), harimo imbunda nini n’into zikorerwa i Kigali. Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z’u Rwanda, RDF. Mu zindi…

Soma inkuru yose

Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa

Abasenateri 40 ni bo bagize Komisiyo yihariye ya Sena ishinzwe gusuzuma niba Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yakwamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera. Ubushinjacyaha bw’Igisirikare cya RDC bwasabye Sena kubanza gukuriraho Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo bumukurikiraneho icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yagaragaje icyatuma umutekano wa Afurika ugerwaho utavangiwe n’amahanga

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Afurika ikwiye kwita ku nkingi yo kwishakamo ibisubizo biyifasha kwirindira umutekano, yirinda ko ukomeza kujya mu maboko y’amahanga kuko mu myaka myinshi yashize bikorwa n’abandi, nta musaruro byatanze ku mugabane no ku Isi muri rusange. Yabigarutseho ku wa 19 Gicurasi 2025 ubwo yafunguraga Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yabereye…

Soma inkuru yose

Abandi Banyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR bageze mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025 abandi Banyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) bakuye aba Banyarwanda mu nkambi iherereye mu Mujyi wa Goma mu gitondo, baberekeza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda….

Soma inkuru yose

U Rwanda rushobora kwakira amashami amwe ya Loni

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagaragaje inyota yo kuba byaba icyicaro cy’amashami amwe n’amwe ya Loni, bigendanye n’amavugurura ari gukorwa n’uyu muryango ajyanye no kwimura amashami mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu. Ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku wa 15 Gicurasi, igaragaza ko u Rwanda rwiteguye kuba rwakwakira…

Soma inkuru yose

Dore impamvu ikomeye yatumye ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hafungwa

Kuwa 17 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB mu ibaruwa rwandikiye, Mgr Dr. NTIVUGURUZWA Balthazar Umwepisikopi wa Diocese Gatolika ya Kabgayi Akarere ka Muhanga. Impamvu ni uguhagarika by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Karere ka Ruhango. Muri iyi baruwa RGB yagaragaje ko ibi yabikoze ibishingiye ku itegeko No 56/2016 ryo ku…

Soma inkuru yose