HE Paul KAGAME ati: ” Ntabwo dufite byinshi byatuma duteta”

Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri biga muri ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasobanurira ko uko Abanyarwanda babayeho, badashobora guteta kuko badafite byinshi byatuma bitwara batyo. Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nko mu kindi gihugu cyangwa indi sosiyete, Abanyarwanda bafite uburyo bwabo, bafite ibibazo byabo, bafite uko bahangana na…

Soma inkuru yose

Uruganda rutunganya urumogi rugeze kuri 83%

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa remezo by’icyiciro cya mbere cyo gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi bimaze kugerwaho ku kigero cya 83%. Urwo rwego ruherutse kubibwira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo rwasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingongo y’imari ya 2024/2025. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB Joseph Cedrick Nsengiyumva, yagize ati: “Imirimo imaze kugerwaho ku…

Soma inkuru yose

Umwuka mubi uracyatutumba hagati y’u Rwanda na Congo

Nubwo ibihugu byombi bigaragaza ko biri mu nzira nziza yo gukemura amakimbirane bifitanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko agifitiye u Rwanda akangononwa. Inkuru nziza yatashye i Kigali n’i Kinshasa tariki ya 25 Mata 2025, ubwo u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,…

Soma inkuru yose

M23/AFC ikomeje guhiga abahungabanya umutekano i Goma

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze iminsi bagaragara ku ngo z’abaturage mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, bashakisha abahungabanya umutekano wawo ndetse n’abandi babitse intwaro. Ni ibikorwa byakangaranyije abaturage bamwe na bamwe, cyane cyane abacumbikiye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo za RDC zahunze ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Hari…

Soma inkuru yose

Kirehe: Miliyoni 4.2$ nizo ziri guhabwa abaturage

U Rwanda ruri kubakira inzu abaturage batuye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, izi ni inzu zizahabwa abangiririjwe n’iyubakwa ry’urugomero rutanga amashanyarazi mu bihugu 3 aribyo U Rwanda, Tanzania n’u Burundi. Uyu ni umushinga uriguterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wa Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Programe binyuze na none mu mushinga…

Soma inkuru yose

Gicumbi: Ubworozi bw’amasazi bwamugize umukungu

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 31, avuga ko mbere yari mu batishoboye bo mu Murenge wa Byumba, ariko ingurube ebyiri yahawe ku nkunga y’Umushinga PRISM zamuhinduriye ubuzima nyuma yo kuzororana n’amasazi. PRISM ni umushinga w’imyaka itanu watangijwe na Guverinoma ifatanyije n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) mu 2021, ari na cyo cyawuteye inkunga ya…

Soma inkuru yose

Polisi yabaguye gitumo bafite udupfunyika 93 tw’urumogi

Habimana Djuma w’imyaka 49 na Ntirenganya Felecien ufite imyaka 51 batawe muri yombi nyuma yo gusanganywa udupfunyika 93 tw’urumogi, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Gahonzayire, yagize ati: “Uyu yafashwe afite urumogi udupfunyika 89 naho Uwitwa Ntirenganya Félicien w’imyaka 51 yafatanywe udupfunyika 4. Ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”…

Soma inkuru yose

Papa Leo XIV yategetse ko abanyamakuru bafunzwe bafungurwa

Papa Leo XIV yahuye n’itangazamakuru ryo muri Rome kugira ngo barebere hamwe imigendekere y’amatora yamusize atorewe kuyobora kiliziya Gatorika. Iminsi 4 irirenze nyuma y’uko habayeho utorwa rya Papa mushya, Papa Leo XIV niwe wegukanye uyu mwanya wo kuyobora Kiliziya mu myaka iri imbere. Ku wa mbere taliki 12 Gicurasi 2025, nibwo yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rya…

Soma inkuru yose

HE Paul KAGAME yagiranye ibiganiro na mugenzi we Alassane Ouattara

Perezida Paul Kagame uri i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara. Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kwagura umubano usanzweho mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte…

Soma inkuru yose

M23/AFC yerekanye abarwanyi ba Congo yafashe

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ryeretse itangazamakuru abarwanyi bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage i Goma no muri Kivu y’Amajyepfo barimo ab’umutwe wa FDLR, Ingabo za Congo FARDC ndetse n’aba Wazalendo. Abo barwanyi bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi, bashinjwa guhohotera abaturage b’abasivile i Goma no kubakorera ibikorwa by’urugomo….

Soma inkuru yose

“U Rwanda ntirugendera ku bihano” Amb NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amahanga yamaze kubona ko gufatira u Rwanda ibihano atari wo muti, kuko rudashobora kubyishinga ngo bishyire mu kaga abaturage barwo.   Ibihugu birimo u Bubiligi, Canada n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi, mu ntangiro z’uyu mwaka, byokeje igitutu u Rwanda bigera n’aho birufatira ibihano rushinjwa gushyigikira…

Soma inkuru yose

Impamvu zatumye RGB ifunga Grace room Ministries ya KABANDA Julienne

Buri wa Kabiri na buri wa Kane guhera Saa kumi n’imwe z’umugoroba, abantu baba ari urujya n’uruza berekeje i Nyarutarama ahakorera Grace Room Ministries bagiye gusenga. Ku Cyumweru nabwo byaba ari uko guhera Saa kenda z’amanywa. Magingo aya, aya materaniro ntabwo azongera kubaho nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rutangaje ko rwambuye ubuzima gatozi, Grace…

Soma inkuru yose

Ibrahim Traore yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 80, Uburusiya butsinze intambara ya 2 y’isi

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, mu mbuga nini yo mu mujyi wa Moscow mu Burusiya hari kuba ibirori byo kwizihiza umunsi ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatsinze iz’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Mu iyi mbuga, hari kuba akarasisi karyoheye ijisho kagizwe n’abasirikare, ibifaru na misile. Amabendera ndetse n’amafoto y’abasirikare barwanye uru rugamba…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Irondo ry’abagore riri gutanga umusaruro ugaragara

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abagore batuye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Mwulire batangiye kurara irondo. Iri ni irondo ryitwa “Mutimawurugo” riba ritagamije gukesha ijoro, ahubwo ryashyizweho kugira ngo rikangurire Bamutima w’urugo (abagore) bo mu karere ka Rwamagana gutaha kare bakajya kwita ku bana babo. Dore uko rikorwa. Iri ni irondo riba rigizwe…

Soma inkuru yose