Kirehe: Miliyoni 4.2$ nizo ziri guhabwa abaturage

U Rwanda ruri kubakira inzu abaturage batuye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, izi ni inzu zizahabwa abangiririjwe n’iyubakwa ry’urugomero rutanga amashanyarazi mu bihugu 3 aribyo U Rwanda, Tanzania n’u Burundi. Uyu ni umushinga uriguterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wa Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Programe binyuze na none mu mushinga…

Soma inkuru yose

Gicumbi: Ubworozi bw’amasazi bwamugize umukungu

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 31, avuga ko mbere yari mu batishoboye bo mu Murenge wa Byumba, ariko ingurube ebyiri yahawe ku nkunga y’Umushinga PRISM zamuhinduriye ubuzima nyuma yo kuzororana n’amasazi. PRISM ni umushinga w’imyaka itanu watangijwe na Guverinoma ifatanyije n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) mu 2021, ari na cyo cyawuteye inkunga ya…

Soma inkuru yose

Polisi yabaguye gitumo bafite udupfunyika 93 tw’urumogi

Habimana Djuma w’imyaka 49 na Ntirenganya Felecien ufite imyaka 51 batawe muri yombi nyuma yo gusanganywa udupfunyika 93 tw’urumogi, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Gahonzayire, yagize ati: “Uyu yafashwe afite urumogi udupfunyika 89 naho Uwitwa Ntirenganya Félicien w’imyaka 51 yafatanywe udupfunyika 4. Ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”…

Soma inkuru yose

Papa Leo XIV yategetse ko abanyamakuru bafunzwe bafungurwa

Papa Leo XIV yahuye n’itangazamakuru ryo muri Rome kugira ngo barebere hamwe imigendekere y’amatora yamusize atorewe kuyobora kiliziya Gatorika. Iminsi 4 irirenze nyuma y’uko habayeho utorwa rya Papa mushya, Papa Leo XIV niwe wegukanye uyu mwanya wo kuyobora Kiliziya mu myaka iri imbere. Ku wa mbere taliki 12 Gicurasi 2025, nibwo yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rya…

Soma inkuru yose

HE Paul KAGAME yagiranye ibiganiro na mugenzi we Alassane Ouattara

Perezida Paul Kagame uri i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara. Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kwagura umubano usanzweho mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte…

Soma inkuru yose

M23/AFC yerekanye abarwanyi ba Congo yafashe

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ryeretse itangazamakuru abarwanyi bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage i Goma no muri Kivu y’Amajyepfo barimo ab’umutwe wa FDLR, Ingabo za Congo FARDC ndetse n’aba Wazalendo. Abo barwanyi bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi, bashinjwa guhohotera abaturage b’abasivile i Goma no kubakorera ibikorwa by’urugomo….

Soma inkuru yose

“U Rwanda ntirugendera ku bihano” Amb NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amahanga yamaze kubona ko gufatira u Rwanda ibihano atari wo muti, kuko rudashobora kubyishinga ngo bishyire mu kaga abaturage barwo.   Ibihugu birimo u Bubiligi, Canada n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi, mu ntangiro z’uyu mwaka, byokeje igitutu u Rwanda bigera n’aho birufatira ibihano rushinjwa gushyigikira…

Soma inkuru yose

Impamvu zatumye RGB ifunga Grace room Ministries ya KABANDA Julienne

Buri wa Kabiri na buri wa Kane guhera Saa kumi n’imwe z’umugoroba, abantu baba ari urujya n’uruza berekeje i Nyarutarama ahakorera Grace Room Ministries bagiye gusenga. Ku Cyumweru nabwo byaba ari uko guhera Saa kenda z’amanywa. Magingo aya, aya materaniro ntabwo azongera kubaho nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rutangaje ko rwambuye ubuzima gatozi, Grace…

Soma inkuru yose

Ibrahim Traore yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 80, Uburusiya butsinze intambara ya 2 y’isi

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, mu mbuga nini yo mu mujyi wa Moscow mu Burusiya hari kuba ibirori byo kwizihiza umunsi ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatsinze iz’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Mu iyi mbuga, hari kuba akarasisi karyoheye ijisho kagizwe n’abasirikare, ibifaru na misile. Amabendera ndetse n’amafoto y’abasirikare barwanye uru rugamba…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Irondo ry’abagore riri gutanga umusaruro ugaragara

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abagore batuye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Mwulire batangiye kurara irondo. Iri ni irondo ryitwa “Mutimawurugo” riba ritagamije gukesha ijoro, ahubwo ryashyizweho kugira ngo rikangurire Bamutima w’urugo (abagore) bo mu karere ka Rwamagana gutaha kare bakajya kwita ku bana babo. Dore uko rikorwa. Iri ni irondo riba rigizwe…

Soma inkuru yose

Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria, aho yakiriwe na General Saïd Chanegriha, Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu. Baganiriye ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda na Algeria bimaze kubaka umubano uhamye ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye. Mu bihe bitandukanye, abayobozi bakuru mu…

Soma inkuru yose

Mu Bwongereza: Abajura bibye umusarani (Toilet ) wa $6 Million bafashwe.

Umusarani ukozwe muri zahabu wakozwe 2016 ukozwe n’umunyabugeni witwa Mauzurizio Cattelan ufite inkomoko mu Butaliyani (Italy) wagaragajwe ku nshuro ya mbere mu nzu ndangamurage ya New York, nyuma ujyanwa mu ngoro y’ubwami bw’ubwongereza, mu 2019 abajura bateye iyi ngoro biba uyu musarani (Toilet). Urukiko rwo mu Bwongereza rwatangaje ko rwatangiye kuburanisha Abajura 2 bakekwaho ubu…

Soma inkuru yose

Ni nde uri guhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Papa Francis?

Ikigiye gukurikira urupfu rwa Papa Francis ni ugutorwa k’undi mu Papa uzamusimbura. Muri iyi nkuru naguteguriye abahabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Pope Francis. Mu gihe abakaridinari barigushyashyana bashaka uzasimbura Papa Francis, Twebwe Gate of wise twagerageje gukusanya amakuru agaragaza abahabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Papa Francis. Iyi nama iraterana nyuma y’urupfu rwa Papa Francis. Mu…

Soma inkuru yose

Ukraine yasutsweho ibisasu nyuma y’amasaha 30 y’agahenge.

Igisirikare cya Ukraine cyatagaje ko dorone (Drone) z’Abarusiya zarashe uduce twinshi two muri Ukraine, ibi byabaye nyuma y’agahenge kari kabaye kuri Pasika. Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyaburiye uduce twa Kyiv, Kherson, Dnpropetrovsk, Cherkasy, Mykalaiv na Zaporizhzhia. Umuyobozi wa karere ka Mykalaiv yatangaje ko mu m’ajyaruguru y’agace ka Mykalaiv humvikanye iturika ry’ibisasu. Ariko igisirikare…

Soma inkuru yose

Nshimiyimana Emmanuel ukekwaho kwica umugore we yafashwe n’abanyerondo.

Umugabo witwa NSHIMIYIMANA Emmanuel ufite imyaka 38 yacakiwe n’abanyerondo bakorera mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gifunga, umudugudu wa Rugarama, arakekwaho kwica umugore we MUGWANEZA Julienne w’imyaka 32. Mu gitondo cyo kuri Pasika uyu mugabo Emmanuel nibwo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na BIZIYAREMYE Colenel wari warahaye icumbi uyu muryango. Abaturanyi batabaye…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yahaye ikaze abafana ba Arsenal baturutse hirya no hino muri Afurika

Minisitiri Nduhungirehe yahaye ikaze abafana ba Arsenal baturutse hirya no hino muri Afurika Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yahaye ikaze abafana ba Arsenal yo mu Bwongereza baturutse hirya no hino muri Afurika aho bitabiriye Iserukiramuco rizwi nka Arsenal Africa Fans Festival 2025. Iri serukiramuco ry’iminsi itatu, ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri,…

Soma inkuru yose

Nta munyamahanga uzongera kwiga muri Amerika! Donald Trump yarahiye.

Ubuyobozi bwa Trump bwabujije University ya Harvard kutakira abanyeshuri bashya babanyamahanga. White house yasabye kaminuza zikomeye cyane nka Harvard kugenzura uko bakira abanyeshuri bashya, uko batanga akazi ku bakozi bashya, ndetse n’uko bigisha. Ibi byakozwe ngo murwego rwo kurwanya “antisemitism” (ivangura rikorerwa abayahudi) Noem umwe mu bashinzwe umutekano yasabye Harvard kwerekana ibyo yita ibirego by’urugomo…

Soma inkuru yose