Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yatangije umushinga witwa “Guha imbaraga Inganda ndangamuco mu Rwanda, hubakwa inzego zihamye”. Umushinga ufite intego nyamukuru yo guteza imbere uruganda ndangamuco n’ubuhanzi mu Rwanda binyuze mu: Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize uyu mushinga ni ugukora ibarura…

Soma inkuru yose

Imyanya y’ibanga: Ese kuki itakiri ibanga muri iki gihe?

Mu gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byihutisha buri kimwe, imyanya y’ibanga yo yabaye nk’aho ari ibintu bisanzwe byo kugaragaza. Uyu niwo mwanya wo kwisuzuma ku ngaruka zabyo no kugaruka ku muco n’indangagaciro. Hari igihe imyanya y’ibanga yari ishingiro ry’icyubahiro n’ubwubahane. Aho kera ibintu bitaradogera, umuntu warangwa no kwifata no kubika amabanga ye yagiraga agaciro gakomeye mu…

Soma inkuru yose

Waruziko kuryama amasaha macye bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ?

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwagaragaje ko gusinzira amasaha 7–9 mu ijoro ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu. Gusa nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi ku isi badasinzira bihagije, kandi bibagiraho ingaruka zikomeye mu mubiri n’ubwonko bwabo mu buryo butandukanye. Kuryama amasaha make adahagije bigira ingaruka nyinshi zirimo: Kudasinzira bihagije byongera ibyago byo…

Soma inkuru yose

Ikirego cyatumye Chris Brown afungirwa mu Bwongereza gishobora gukurwaho

Chris Brown yumvikanye n’umugabo witwa Abraham Diaw, wamushinjaga icyaha cyo kumukomeretsa bikomeye akoresheje icupa. Abraham cyangwa se Abe Diaw yareze Chris Brown mu 2023, avuga ko uyu muhanzi yamukubise icupa rya tequila ubwo bari mu birori byabereye muri TAPE nightclub i Londres mu Bwongereza, ariko ku wa 27 Kamena 2025, Abe yashyikirije urukiko inyandiko zisaba…

Soma inkuru yose

Chriss Easy agiye gukorera indirimbo nyina witabye Imana

Umuhanzi Chriss Easy urimo guca mu bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi we (nyina) hamwe na nyirakuru yateguje indirimbo yahimbiye nyina. Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Chriss Easy yateguje indirimbo yise Naumia, avuga ko yayihimbiye nyina bari inshuti. Yanditse ati: “Sweetheart Mama, sinakuzanira indabo, sinabasha kugufata mu kiganza, ariko nagukoreye iyi ndirimbo ni yo mpano yonyine…

Soma inkuru yose
Yago

Yago yaciye amarenga yo gutandukana n’umukobwa baherutse kubyarana

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’uwari umukunzi we, Teta Christa, baherutse kubyarana umwana w’umuhungu, bashobora kuba baramaze gutandukanya, buri umwe agatangira ubuzima bwe. Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.” Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise…

Soma inkuru yose

Brown Joel yaje i Kigali; Fayzo afata igice cy’indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond

Indirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz ni umwe mu mishinga y’umuziki yitezwe cyane mu mpeshyi ya 2025, kubera uburyo yahurijwemo ibyamamare bitandukanye, amafaranga yagiye ku ikorwa ryayo ndetse n’uburyo izaba isohotse mu mashusho yihariye. InyaRwanda yamenye ko mu mezi ashize, umuhanzi Brown Joel wo muri Nigeria yageze i Kigali, mu rugendo rwihariye…

Soma inkuru yose

Umuhanzi Yago ntameranye neza n’umugore we nyuma yo kwibaruka imfura yabo

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat n’umugore we Teta Christa batumye benshi bibaza ku mubano wabo nyuma y’ibyo bakoze bigaragaza ko ushobora kuba wajemo agatotsi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo hatangiye gukwirakwira inkuru ku mbuga nkoranyambaga aho byavugwaga ko Yago Pon Dat n’umugore we basanzwe babana muri Uganda baba batameranye neza. Ni…

Soma inkuru yose

“Umwana akina n’ibere rya Nyina ntakina akora mu bwanwa bwa se” Umugore wa TomClose yarakaye

Niyonshuti Ange Tricia, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’umunyamakuru Ngabo Roben wavuze ko Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ari we muhanzi wakabirijwe kurusha abandi mu mateka y’umuziki nyarwanda, kuva mu myaka 30 ishize. Tricia yanditse ubu butumwa kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, nyuma y’ikiganiro cyakozwe na Chitta agaragaza ko ntawe ukwiye guhakana…

Soma inkuru yose
Amateka ya Fireman

Umuhanzi Fireman yinjiye mu kazi k’ubukomisiyoneri

Umuhanzi w’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yamaze kwinjira mu kazi ko kurangira abifuza kugura cyangwa kugurisha ubutaka kazwi nk’ubukomisiyoneri, aho avuga ko yabitewe n’inshingano zagiye zimwagukana, agashaka icyamwunganira mu mibereho. Uyu muhanzi wamamaye mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, avuga ko uko agenda akura, inshingano zigenda zimubana nyinshi, ku buryo na we yagura…

Soma inkuru yose

Jose Chameleon yashyize aravuga nyuma yo kwanga kuvugisha itangazamakuru

Umuhanzi Jose Chameleon yageze mu gihugu cy’u Rwanda muri iki Cyumweru aho itangazamakuru ryinubiye imyitwarire ye yo kwanga kuvugana n’abanyamakuru no gusuzugura abakobwa.   Abanyamakuru bagiye batandukanye bagiye basobanura ko uku kurya karungu kwa Jose Chameleon byatewe n’uko indege yagombaga kumuzana yakerewe bikaba aribyo byatumye arakara. Uretse uwo munsi agera ku kibuga k’indege ntawongeye kumenya…

Soma inkuru yose

Chris Eazy yashimiye Diez Dola

Abinyujije mu ndirimbo “Folomiana” Chris Eazy yashimiye umuhanzi Diez Dola uri mu bagezweho muri iki gihe, iyi ni indirimbo yahuriyemo aba star bafite amazina akomeye mu Rwanda aribo Chris Eazy, The Ben ukunze kwiyita Tiger na Kevin Kade. Iyi ni indirimbo yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, imaze kugira abarenga 100K bamaze kuyireba ku rubuga…

Soma inkuru yose

The Ben agiye guhurira ku rubyiniro na Green P

Nyuma y’iminsi 137 yari ishize badahurira ku rubyiniro, umuraperi Green P yatangaje ko agiye kongera gutaramana n’umuvandimwe we The Ben mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera i Kampala muri Uganda, kikaba kigamije kumenyekanisha Album nshya yise ‘Plenty Love’. Ni inkuru yagaragaje amarangamutima menshi mu bakunzi b’aba bahanzi bombi, bitewe n’uburyo ubusabane bwabo bwagiye bugaragarira benshi mu ndirimbo,…

Soma inkuru yose