
Muri Zambia: Abagabo babiri bakatiwe nyuma yo gushinjwa umugambi wo kuroga Perezida w’icyo gihugu.
Mu gihugu cya Zambia, Urukiko rwahamije abagabo babiri icyaha cyo kugerageza kwivugana Perezida Hakainde Hichilema bakoresheje uburozi, rubakatira igifungo cy’imyaka ibiri. Abakatiwe ni Leonard Phiri, umuturage wa Zambia, na Jasten Mabulesse Candunde, ukomoka muri Mozambique. Bombi bafashwe mu Ukuboza 2024 batunze ibintu bivugwaho kuba amarozi, birimo n’umurizo w’uruvu. Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bombi bari bahawe…