Akazi ko gutwara imodoka

Imyanya 9 y’akazi ko gutwara imodoka muri TTL

Itangazo ry’Akazi: Abashoferi 9  TTL Travel Ltd, sosiyete ikodesha imodoka ndetse ikora na Taxis ikorera mu karere ka Nyarugenge, irifuza gukoresha abashoferi icyenda (9) bafite uburambe mu gutwara taxi cab.Ibisabwa: Drivers Icyitonderwa: Abatoranyijwe bazasabwa gutanga amafaranga y’ubwishingizi (caution) mbere yo guhabwa ikinyabiziga azasubizwa nyuma y’igihe runaka cy’akazi karamutse karangiye. Ibisabwa ku Mukandida  Ibyiza Byiyongera  Uko…

Soma inkuru yose
Nyamasheke

Nyamasheke: Abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bubatse

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bafite ingo, maze bagatoteza abagore babo. Aba bagore bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagabo babo bitewe n’abagore ndetse n’abakobwa babarusha amafaranga bashukisha abagabo babo, bagatuma babakubita bagamije ko barambirwa, bakahukana maze izo ngo zigatahamo abo bakobwa. Ibi kandi biteza amakimbirane hagati y’abakazana…

Soma inkuru yose
Indangamuntu

Icyumweru cy’irangamimerere gikemura byinshi ku mwirondoro w’umuntu

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, haratangira icyumweru cyahariwe irangamimerere, aho ibibazo bijyanye na serivisi zaryo, zifasha kuba ku gihe ku bijyanye n’irangamimerere. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishishikariza abaturarwanda kwitegura, bakagana inzego bireba kugira ngo, amakuru yabo abe yuzuye kandi ajyanye n’igihe, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu nzego zitandukanye z’ubuzima…

Soma inkuru yose
Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017. Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza…

Soma inkuru yose
ingabire victoire

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, nyuma yuko ruburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo uyu munyapolitiki. Ingabire Victoire washinze ishyaha DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikuranyweho ibyaha birimo kurema…

Soma inkuru yose
Lamin Yamar

Lamine Yamal yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga

Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga, nyuma yo kwishyura abafite ubumuga bw’ubugufi ngo abifashishe yishimisha mu birori by’isabukuru ye. Ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ni bwo Lamine Yamal yizihije isabukuru y’imyaka 18, atumira inshuti ze mu munsi mukuru wo kwishimira ibyo yagezeho. Mu kurushaho kunezerwa no kunezeza bagenzi…

Soma inkuru yose
Wema sepetu

Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byavugaga ko yapfuye

Umunyamideri, Umukinnyi wa filime akaba na Nyampinga wa Tanzania ubitse ikamba rya 2006, Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yitabye Imana avuga ko nubwo ntacyo bimutwaye ariko atari ibintu byiza. Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 13 Nyakanga, aho bafashe ifoto ye bashyiraho urumuri rukunze gukoreshwa iyo…

Soma inkuru yose
Inkweto zishaje cyane ku Isi

Ni zo nkweto zifite imyaka myinshi-Menya byinshi kuri izi nkweto

Abashakashatsi bo mu Bwongereza bataburuye urukweto rufite imyaka 2,000, aba bashakashatsi bagaragaje ko uru ari rwo rukweto runini cyane ku Isi-Ni urukweto rwataburuwe mu mbuga yo muri Roma. Aba bashakashatsi babwiye ikinyamakuru AFP ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse. Izo nkweto zifite uburebure burenga sentimetero 30, izo nkweto zataburuwe n’itsinda ry’abashakisha ibisigaratongo bo muri Vindolanda Charity…

Soma inkuru yose
KAZUNGU Denis

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 babonetse bashyinguye mu cyobo yari yaracukuye aho yari acumbitse, rutegeka ko igihano yahanishijwe kigumaho. Ni icyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, nyuma yuko…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje intambwe yatewe mu rwego rw’ubuvuzi, ubu mu Rwanda hakaba habarurwa Ibigo Nderabuzima birenga 500 n’ibitaro birenga 50. Kuri ubu, ngo mu Rwanda hagiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza hirya no hino mu Ntara. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA. Yasobanuye ko amateka y’amavuriro mu Rwanda, agaragaza ko yatangiye…

Soma inkuru yose

Trump yatumiye Perezida Kagame na Tshisekedi mu nama i Washington

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, abatumira mu nama izabahuriza i Washington DC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yemeje ko ayo mabaruwa yohererejwe Abakuru b’Ibihugu bombi nyuma yo gushyira…

Soma inkuru yose

Miliyoni 14 z’abana bashobora gupfa mu myaka itanu kubera umwanzuro wa Trump

Impinduka Donald Trump yakoze zo kugabanya hafi yose inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaga ku bikorwa by’ubutabazi mpuzamahanga, zishobora gutuma abantu barenga miliyoni 14 bapfa mbere y’umwaka wa 2030, nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya The Lancet bubigaragaza. Ubushakashatsi buvuga ko kimwe cya gatatu cy’abari mu kaga ko gupfa imburagihe ari abana. Mu…

Soma inkuru yose

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye dosiye ya Ingabire Victoire Umuhoza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ingabire washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali. Urukiko Rukuru rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Ingabire akekwaho…

Soma inkuru yose

Uko byari bimeze tariki ya 1 Nyakanga 1962, umunsi wahaye Abanyarwanda icyizere nyuma kikaraza amasinde

“Ibyo twari twizeye si byo twabonye, nakugereranyiriza nk’umugore waba utwite yizeye ko azabyara akana kazima, hanyuma agakuramo inda, ukabona ibintu wari wizeye si byo bibaye.” Ayo ni amagambo ya Mugesera Antoine, umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, asobanura ko ibyo Abanyarwanda bari biteze nyuma y’uko igihugu kibonye Ubwigenge…

Soma inkuru yose

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga ubwo yari kumwe na bagenzi be mu bwato bwakoze impanuka bukarohama. Uyu musore witwa Niyonshuti Michel yarohamye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, umurambo we uboneka kuri iki Cyumweru tariki 29…

Soma inkuru yose

Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi – Amb Ngoga abwira Akanama ka Loni

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko rwiteze impinduka mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) nyuma y’aho impande zombi zigiranye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025. Nk’uko bigaragara muri aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO…

Soma inkuru yose

Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Isi yose yakurikiye umuhango wo gusinya amasezerano agamije amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa leta ya America, Marco Rubio. Ni inkuru yari yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, muri Congo Kinshasa no ku isi. Impande zirebwa ntizatengushye abafite amatsiko yo…

Soma inkuru yose